Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Mu gihe umujyi wa Goma n’uwa Bukavu yari ikigenzurwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntihashiraga icyumweru hatumvikanye inkuru ebyiri cyangwa eshatu z’abantu bishwe n’abagizi ba nabi, cyane cyane abacuruzi. Ibyo byatumaga Umunyarwanda cyangwa undi munyamahanga ajyayo yikandagira, kuko yabaga afite ubwoba ko ashobora kuba umwe muri izo nzirakarengane. Mu mujyi wa Goma hakorwaga umukwabu wahawe izina rya ‘Safisha Mji’ wari ugamije kurwanya amabandi. Intego yawo yari nziza ariko hari Abanyarwanda benshi bawufatiwemo barengana, barimo abagabo, abagore ndetse n’abana; ibyahuzwaga no kuba umubano wa RDC n’u Rwanda wari warazambye. Ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bava i Rubavu bajya…

Read More

Cambodia yashinjwe na Thailand kurenga ku mabwiriza y’agahenge ko guhagarika intambara yabigambiriye, mu gihe byari biteganyijwe ko kagomba kumara iminsi itanu. Iyi ntambara kuva yatangira imaze guhitana abagera kuri 33 abandi barenga ibihumbi bamaze kuva mu byabo bayihunga. Aka gahenge ko guhagarika iyi ntambara byari biteganyijwe ko kazamara iminsi itanu ariko ntabwo ari ko byagenze kubera ko Thailand yagaragaje ko igihugu cya Cambodia gikomeje kubagabaho ibitero bikomeye. Igisirikare cya Thailand cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga ari bwo Cambodia yongeye kubura ibitero bitandukanye ndetse ko bimwe muri byo bagerageje kubihagarika kugeza mu gitondo cyo ku wa…

Read More