Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » AFC/M23 yabakuyeho urusyo: Ubuhamya bw’ab’i Rubavu na Rusizi bambukiranya imipaka
Amakuru

AFC/M23 yabakuyeho urusyo: Ubuhamya bw’ab’i Rubavu na Rusizi bambukiranya imipaka

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 29, 20258 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu gihe umujyi wa Goma n’uwa Bukavu yari ikigenzurwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntihashiraga icyumweru hatumvikanye inkuru ebyiri cyangwa eshatu z’abantu bishwe n’abagizi ba nabi, cyane cyane abacuruzi. Ibyo byatumaga Umunyarwanda cyangwa undi munyamahanga ajyayo yikandagira, kuko yabaga afite ubwoba ko ashobora kuba umwe muri izo nzirakarengane.

 

Mu mujyi wa Goma hakorwaga umukwabu wahawe izina rya ‘Safisha Mji’ wari ugamije kurwanya amabandi. Intego yawo yari nziza ariko hari Abanyarwanda benshi bawufatiwemo barengana, barimo abagabo, abagore ndetse n’abana; ibyahuzwaga no kuba umubano wa RDC n’u Rwanda wari warazambye.

Ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bava i Rubavu bajya i Goma n’abava i Rusizi bajya i Bukavu, bari barikorejwe urusyo rw’amafaranga menshi bacibwaga n’abo mu nzego za Leta cyangwa se amabandi ataravugirwagamo. Umunyarwanda ujya gucururiza muri RDC yacibwaga amafaranga y’uruhushya rumwemerera gukora uwo murimo, ay’umuryango CEPGL ndetse na ‘Laissez Passer’. Ibyo byose byatumaga basa n’abakorera mu nyungu z’abandi.

Kuva ihuriro AFC/M23 ryafata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama, na Bukavu muri Gashyantare, wa mutwaro waremereraga abacuruzi b’Abanyarwanda wavuyeho, ubwisanzure buriyongera kuko ubu bashobora gukora amasaha 12 mu mutekano usesuye, bakarara batashye mu rwababyaye.

Umunyarwandakazi ucururiza inyanya i Goma yagize ati “Urusyo yadutuye ni urwo kwirirwa bari kutwambura. Abasirikare bo muri Congo n’abandi bagore babaga bicaye aho ngaho, utazi ibintu bakora, buri wese akagusaba amafaranga, utayatanga bakakwambura.”

Uwamahoro Christine umaze imyaka ibiri akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, yasobanuye ko mu gihe Leta ya RDC yagenzuraga Goma, abacuruzi bishyuzwaga amafaranga ya‘Permit’ (Visa) na Laissez Passer ya 12.000 Frw, ariko ko ubu icyemezo cya CEPGL gihagije.

Ati “Bakuyeho ibyangombwa bijabije, ubu CEPGL ni 1500 Frw, umuntu ugifite ari kujyayo. Bakuyeho ibintu bya permit by’ibihumbi 50 Frw. Twarafashijwe kuko umuntu wabaga udafite 50.000 Frw ntabwo yabaga yajya muri Congo yisanzuye. Ariko ubu ho iyo watanze iki cya CEPGL na Laissez Passer ya 12.000 Frw ujya gucuruzayo nta kibazo.”

Abava i Rubavu bajya gucuruziza mu bice bitandukanye bya Goma nka Virunga, Katoyi, Katindo na Ndosho, bahuriza hamwe ko AFC/M23 yagabanyije cyane “imbobo” zabamburaga, kandi ko abarwanyi b’iri huriro bo barangwa n’imyitwarire myiza kuko “abasirikare ba RDC bo nta kinyabupfura bagiraga.”

Abacuruzi bava i Rusizi, cyane cyane abakoresha umupaka wa Rusizi II, na bo bagaragaza ko batuwe umutwaro w’ibyangombwa byinshi basabaga kugira ngo bajye gucururiza i Bukavu kuko byatumaga bishyura amafaranga y’umurengera.

Nyiranshongore Madeleine ucuruza ibicuruzwa bitandukanye yagize ati “Ubu dusigaye twigendera isaha dushakiye, amasaha barayongereye, ibyo twabishimiye Imana. Visa bayidukuriyeho, ubu buri wese ari kugera muri Congo nta kibazo afite. Ahubwo bahafashe Visa yashize, ndi kwibaza ngo nzongera gusubirayo gute?”

Amafaranga ya “Visa” yari Amadolari 35 (ibihumbi 50 Frw) ariko hari abacuruzi b’Abanyarwanda bacibwaga arenga ibihumbi 100 Frw biturutse kuri politiki idahamye y’ubucuruzi bwo muri RDC, ariko ubu bemeza ko icyo kibazo cyakemutse.

Uzayisenga Claudine wo mu murenge wa Gihundwe amaze imyaka 10 akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, agacuruza cyane cyane inzoga ndetse n’amata.

Yagize ati “Visa yari Amadolari 35 ariko kugira ngo uyibone byatwaraga arenga ibihumbi 100 Frw, nabwo ukanayibura, ntunayibone. Ubu ngubu rero nta Visa ikibaho.”

Uzayisenga yasobanuye ko bitewe n’amasaha make imipake yo kwambuka imipaka Leta ya RDC yari yarashyizeho, hari ubwo yafungwaga akiri i Bukavu, bikaba ngombwa ko acumbika mu bakiriya be, agataha ku munsi ukurikiraho.

Uwitonze Shukuru ucururiza inzoga i Bukavu yasobanuye ko Leta ya RDC yafungaga imipaka saa munani cyangwa saa cyenda z’igicamunsi, ariko ubu ho ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigera imipaka igifunguye.

Ati “Ubu dusigaye dufunga saa kumi n’ebyiri. Twafungaga saa munani, saa cyenda, bikaba ngombwa ko ugera mu Rwanda saa munani. Byari bitubangamiye cyane.”

Nubwo muri rusange bishimiye izi mpinduka, abacuruzi bava i Rubavu na Rusizi bagaragaza ko babangamiwe n’icyemezo cyo gufunga banki cyafashwe na Leta ya RDC ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma na Bukavu, kuko cyatumye abakiriya babo bagabanyuka cyane.

Muri Gicurasi 2025, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yamaganye icyemezo cya Leta ya RDC cyo gufunga banki, agira ati “Isi yose ibimenye, ikiremwamuntu kibimenye ko guhagarika amafaranga yabitswe n’abo muri Kivu atari amayeri y’intambara, ahubwo ni icyaha cy’intambara.”

Ku baturuka i Rubavu by’umwihariko by’umwihariko, basobanuye ko mu gihe ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma cyabaga gifunguye, hari abakiriya bahakuraga, bagaragaza ko bifuza ko cyazafungurwa vuba.

Umucuruzi yagize ati “Indege zazanaga abava i mahanga, bakaduhahira, inyama bakarangura, waba wikoreye ifi bakarangura. Naho ubundi muri Congo dufite umutekano, nta waduhohotera pe!”

Iki kibuga cy’indege cyafunzwe muri Mutarama 2025 ubwo mu nkengero za Goma haberaga imirwano ikomeye. AFC/M23 yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryasize ricyangije, rigitegamo ibisasu.

Muri uku kwezi, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC ku bufatanye n’inzobere zo mu muryango Afrilam (Afrique pour la Lutte Antimines) utanga ubufasha mu gutegura ibisasu byatabwe mu butaka.

Mu bice bitandukanye bya Goma, Abanye-Congo n’Abanyarwanda bacuruza ntacyo bikanga kuva AFC/M23 yatangira kugenzura uyu mujyi

AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma kuva muri Mutarama 2025

AFC/M23 igenzura umujyi wa Bukavu kuva muri Gashyantare

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10

April 17, 2026

Ibyuho mu mikoranire y’inzego bidindiza imikoreshereze y’imari ya Leta

April 3, 2026

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.