Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

May 15, 2026

MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

May 12, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline
  • MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri
  • BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa
  • UGANDA: Igihe utarabona ubushobozi wikundana n’umukobwa w’ikizungerezi
  • NYABIHU: Abaturage ba Nyarutembe basobanuriwe ku bw’ingurane bazahabwa ariko ntibaranyurwa
  • GICUMBI: Gitifu w’Akagari yahagaritswe mu nshingano
  • UBUREZI: Mu gihe hari abanyeshuri baregwa gukubita umurezi wabo, mwarimu nawe ararega gukubitwa n’Umuyobozi w’ikigo
  • UGANDA: Umugabo abesha ko agurisha amabuye yo k’umubumbe w’Ukwezi
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline
Politike

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 15, 2026Updated:May 15, 202652 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abaturage bo mu mudugudu wa Muturirw, akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, barishimira uburyo bakomeje kwesa imihigo muri gahunda zose za Leta aho kugeza ubu bari kurwana no kurangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka 2026/ 2027 bagatangira kwishyura umwaka wa 2027/ 2028.

Nk’uko bisanzwe uyu mudugudu wa Muturirwa mu kwesa imihigo muri gahunda zose za Leta no gutwara ibikombe, abaturage b’uyu mudugudu babwiye Karibumedia.rw ko n’uyu mwaka wa 2026/2027 bagomba kuzegukana igikombe mu mihigo.

Binyuze mu miryango y’ingombyi igera kuri itatu iba muri uyu mudugudu ariyo ubutabazi Muturirwa, Dufatanye n’abanyamurava, abaturage bavugako badashobora kurenza ukwezi kwa gatanu kwa buri mwaka batararangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu kwezi gukurikiyeho batangire kwishyura umwaka ukurikiyeho.

Nkezabo Augustin ahagarariye itsinda ry’ingobyi “Ubutabazi Muturirwa” rigizwe n’ingo 100 ari naryo tsinda riza ku isonga mu mudugudu wa Muturirwa yagize ati” Twebwe ntabwo twakanzwe n’izi mpinduka z’inzego za Mituelle nshyashya zashizweho ahubwo twarishyuye uko dusanzwe twishyura ariko ukeneye kujurira akajurira ariko yabanje kwishyura ayo asanzwe yishyura.”

Iryivuze Agnès ushinzwe gukusanya amafaranga ya Mituelle no kwishyurira abaturage mu itsinda ry’ubutabazi yagize ati: “Abaturage mfite mu ngobyi yanjye bamwe maze kubishyurira abandi nzabishyurira kuwa 28/05/2026, bose babe barangiye, bityo dutangire kwishyuza ay’umwaka utaha wa 2027/2028 kuko abaturage b’umuryango wacu ntibajya biganda.”

Segateke Patrick uhagarariye umuryango wa ngobyi Dufashanye. Yagize ati: “Mu muryango wacu wa ngobyi Dufashanye, turatabarana tukanatangirana ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ushaka ubufasha tukamufasha. Nk’uko n’izina ryacu ribivuga turafashanya kuko nk’ubu twiguriye intebe n’amahema ariko nka mugenzi wacu ugize nk’ubukwe turamutiza ntahendwe ajya gukoresha ahandi.”

Umukuru w’Umudugudu wa Muturirwa Hategekimana Jean Claude yabwiye Karibumedia.rw ko ibyo bageraho byose babikomora ku nama bagirwa n’Umuyobozi w’Akarere kabo.

Yagize ati: “Hamwe no kugirwa inama n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, twakanguriwe gukora ubukangurambaga mu baturage bwo gukora amatsinda ya Mituelle nubwo twe twari tunayafite ariko adakora ku buryo bunoze.”

Hategekimana yakomeje avuga uburyo bakusanya amafaranga n’uburyo bishyurira buri muturage bifashishije umukozi w’irembo.

Yagize ati: “Nyuma yo kugirwa iyo nama rero twakoze amatsinda mu miryango, tubigisha kwizigamira guhera mu kwezi kwa mbere, twagera mu kwezi kwa gatanu tugahamagara umukozi w’irembo, buri muturage akishyurirwa, agatahana inyemezabwishyu (Bordereau) ye, icyiciro cya mbere kikaba kirarangiye ubwo tugahita dutangira gahunda y’undi mwaka ukurikiyeho. Ni nayo mpamvu tuvuga ko dufite icyizere ko tuzongera gutwara igikombe kuko nk’iyo duhagurukije umukozi w’irembo tukamuzana hano nuko tuba dushaka kwishyura kandi n’umuturage akabona ko amafaranga ye yatanze agiye aho agomba kujya.”

Karibumedia.rw yabwiwe kandi ko uyu mudugudu wa Muturirwa utagira umwana n’umwe mu mirire mibi kubera gahunda bashyizeho y’igikoni cy’umudugudu nk’uko bisobanurwa n’umujyanama w’ubuzima Rwasibo Joseph, ukurikirana ibikorwa by’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati: “Mu bana dufite 58 nta n’umwe uri mu mutuku kuko tubakurikirana kuva umubyeyi asama kugeza umwana agize amezi 59 kuko uyu mudugudu wacu nturavugwamo imirire mibi ari nayo mpamvu duhora dutwara ibikombe.”

Rwasibo yakomeje abwira Karibumedia.rw ibanga bakoresha kugira ngo abana bose bakure neza nta n’umwe ugiye mu mutuku.

Yagize ati: “Ibanga dukoresha nuko dufite urutonde rw’ababyeyi kandi abo babyeyi tubakangurira kwita ku gikoni cy’umudugudu no gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi aho ababyeyi tubakangurira gutanga nibura amafaranga 200 adufasha kugura nk’amagi, imboga n’utundi twiza twakunganira ibyo dufite, nk’ibigori, amasaka, uburo, ibishyimbo noneho tukagira stock itajegajega, tugapima n’abana, twabona hari ugiye kugwa mu muhondo, tugafatirana bitaragerayo, tukabikumira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera MUKAMANA Soline yabwiye Karibumedia.rw ko uyu mudugudu ari indashyikirwa mu karere kose kandi ko byose biterwa no kugira ubushake mu byo ukora kandi ukajyanamo n’abaturage muri gahunda ya” Tujyanemo.”

Yagize ati: “Burya gushaka ni ugushobora kuko ibyo tumaze kugeraho byose nuko tujyanamo n’abaturage ariyo mpamvu tugomba kubera urugero abaturage bacu beza kuko duhari ku bwabo. Tugomba rero kubashashanira no kubahangayikira. Ubundi umuturage, bisaba kumugendana, ukamuryamana, ukamubyukana ndetse ukamwirirwana kuko icyo gihe ntaho yagucikira kandi nanjye ntaho namucikira. Ngiyo gahunda ya ‘Tujyanemo’ cyane ko umuturage agomba guhora ku isonga kuko muri Burera tugira intero igira iti” Baturage duhari ku bwanyu.”

Meya MUKAMANA yakomeje abwira Karibumedia.rw ko abayobozi bagomba kuba intangarugero bakagira indangagaciro na kirazira nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abibakangurira.

Yagize ati: “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abitwibutsa, tugomba kuba intangarugero, inyangamugayo no kurangwa n’indangagaciro na kirazira mu mahitamo, dukorera hamwe, tureba kure kandi tukabazwa n’inshingano.”

Ku bijyanye n’imbogamizi bafite zirimo kutagira imashini ibafasha mu mirimo yabo ya buri munsi no kutagira aho bakorera nk’umudugudu kuko bakodesha kandi bafite ikibanza, Meya MUKAMANA Soline yavuze ko bagomba kwisiga noneho akarere kakabanogereza.”

Yagize ati: “Nibyo imashini irakenewe muri uwo mudugudu kandi bayemerewe na Minisitiri w’iterambere ry’umuryango ariko ntitwatanga imashini mu mudugudu kandi ba Gitifu b’utugari na ba SEDO ntazo bafite bakora umunsi ku w’undi ahubwo twabanza abo noneho n’ uwo tukazamugeraho kuko yayemerewe kandi azayibona, ashonje ahishiwe!! Naho ku bijyanye no kubaka ibiro by’umudugudu, batangira kubaka noneho bagira aho mugeza tukabatera inkunga kuko bagomba kwisiga akarere kakaza kabanogereza!!”

Imwe mu mihigo umudugudu wa Muturirwa wesheje harimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), Ejo heza, gusobanura sisitemu imibereho, gusobanura byikorere hatabayeho gusiragira, nta mwana n’umwe uri mu igwingira; Nta buharike; Isuku ni yose; Abana bose bariga; Nta hohoterwa rikorerwa abana n’abagore(nta makimbirane), imihigo y’ingo ihagaze neza, mituelle y’ubushize 2025/2026, uyu mudugudu wahiguye 100%, igikoni cy’umudugudu gimeze neza ari nacyo cyarwanije imirire mibi, kandagira ukarabe n’ibiro by’umudugudu.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026

BURERA: Mu mugambi mubisha wa “Ndumujura”, bibarujeho imitungo ya Leta basibanganya n’ibimenyetso

May 2, 2026

AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa

May 1, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,431 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,362 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026846 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025826 Views

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

By MANIRAGUHA LadisilasMay 15, 20260

Abaturage bo mu mudugudu wa Muturirw, akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama mu karere…

MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

May 12, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026

UGANDA: Igihe utarabona ubushobozi wikundana n’umukobwa w’ikizungerezi

May 9, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

BURERA: Gushaka ni ugushobora kandi byose birashoboka_ Meya MUKAMANA Soline

May 15, 2026

MUSANZE: Miliyari zigera kuri 165 Frw nizo zizagenda ku nyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri

May 12, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.