Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. Amakuru avuga ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki ya 09 Kanama 2025. Kibera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe. Niho habonetse umurambo w’umugabo witwa NDAYISHIMIYE Elie w’imyaka 25 bikekwa ko yishwe n’umugore we witwa Florence w’imyaka 21 ukomoka mu mudugudu…

Read More

Tariki ya 09/08/25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2 ari bo Ndindirimana Emmanuel (38) na Ngirinshuti Azalias (22) batwaye kuri moto ifite purake RC660Z urumogi ibiro 31. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto. Bakimara gufatwa, batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bari barutwaye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo. Ndindiriyimana ni…

Read More

Urukiko rwa gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwatangiye kuburanisha, tariki ya 13 Kanama 2025, urubanza rw’abasirikare n’abasivile 20 barimo abanyamakuru batatu baryozwa ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta nabi. Aba bose batawe muri yombi ngo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Yari yaherekejwe n’abarimo abanyamakuru ba siporo: Ndayishimiye Rugaju Reagan,…

Read More

Hashize igihe kitari gito abaturage bo mu Karere ka Burera bijujutira ko bambuwe amafaranga babikije muri za koperative n’ibigo by’imari biciriritse (IMF) byahoze bikorera mu izina rya CLECAM/Bukamba n’izindi, byaje guhindurirwa amazina kenshi kugeza ubu byinjiye muri UMUTANGUHA  Bank. Uko izina ry’ikigo ryahindurwaga ni nako bamwe mu banyamuryango baburaga uburyo bwo kubona amafaranga yabo babikije cyangwa imigabane bishyuraga ku bushake bwabo. Ibi byatangiye ubwo CLECAM (Caisse Locale d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel) yahindukaga UNICLECAM/WISIGARA (Union des Coopératives Locales d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel), hanyuma nyuma y’igihe gito ikaba UMUTANGUHA Bank. Abaturage bavuga ko uko amazina yahindukaga babwirwaga ko…

Read More

Nizeyimana Jean Damascène wo mu Karere ka Rusizi yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamye nijoro. Byabereye mu Mudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 11 Kanama 2025 Saa Saba z’ijoro. Saa Yine z’ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025 mu Karere ka Rusizi hatangiye kugwa imvura idasanzwe yari ifite umuriri ndetse yumvikanagamo inkuba nyinshi. Saa Saba n’iminota itanu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo, bwahawe amakuru ko hari umugabo w’imyaka 29 witwa Nizeyimana ukubiswe n’inkuba aryamanye n’umugore we ku buriri. Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yavuze ko amakuru bahawe n’umugore wa nyakwigendera ari…

Read More

Mu karere ka Mukono na Buikwe, muri Uganda, Ssalongo Habib Ssezinga, uzwi cyane nka Nsikonnene, yongeye kuvugisha benshi ubwo yarongoraga umugore wa munani mu muhango gakondo, nyuma y’imyaka ibiri ashakanye n’abagore barindwi icyarimwe. Uyu mugabo w’imyaka 45, usanzwe ari umuvuzi gakondo ukungahaye, yari aherekejwe n’abagore be bose barindwi, bishimye kandi bamushyigikiye. Buri wese muri bo yabyaye umwana mu mwaka ushize, bituma agira abana barindwi. Mu rugendo rwo kujya gusaba no gushyingirwa, Nsikonnene yahaye umuryango w’umugeni mushya impano zifite agaciro ka miliyoni zirenga 6 z’amashilingi ya Uganda, zirimo moto n’ibikoresho byo mu nzu. Yatangaje ko umugore wa munani atari we wa…

Read More

Semuhungu Eric uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha. Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho agomba kumara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha. Ibi bihabanye n’ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu. Umwe mu bantu bazi neza iby’itabwa muri yombi rya Semuhungu twaganiriye, yavuze ko ibi byakwirakwijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ari ibyari…

Read More

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko kwanduza undi indwara ku bushake bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20. Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300,000Frw), ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500,000Frw). Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze…

Read More

Ubuhuza ni bumwe mu buryo bwemewe mu Rwanda bwifashishwa mu gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo bivuka hagati y’abantu cyangwa hagati y’amatsinda atandukanye hatisunzwe inkiko. Abahuza bagira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, ayo mu bucuruzi, ibibazo by’amasambu, ibibazo by’abashakanye, n’ibindi. Mu rwego rwo kunoza iyo mikorere, abahuza bigenga babikora kinyamwuga, bashyizeho urugaga bahuriramo ruzwi nka ‘Rwanda Institute of Mediators – RIM’ kugira ngo bagire imikorere ifite umurongo uhamye. Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, ashima uru rugaga rw’abahuza b’umwuga. Yagize ati “Ihuriro nk’iri ry’abahuza bigenga ariko bafite intego yo guhuza abafitanye amakimbirane batisunze inkiko, biradufasha kandi bikadushimisha cyane kubera ko ni…

Read More

Muri Kamena 2025 habaye igisa nk’igitangaza, ubwo ku manywa y’ihangu mu kirere cy’Umujyi wa McDonough muri leta ya Georgia hagaragaye ibuye riturutse mu isanzure rimanuka ku Isi, rigendera ku muvuduko wo hejuru cyane ryaka n’umuriro. Iri buye ryaje kugwa humvikana urusaku rukomeye rumeze nk’urw’ibiturika, bimwe mu bice byaryo bigwa ku gisenge cy’inzu imwe mu gace ka Henry. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Georgia basuzumye bimwe mu bice by’iri buye, basanga ari iry’ubwoko bwa ‘Meteorites’ ryo mu cyiciro cya ‘Chondrite’. Meteorites ni ibice by’amabuye agwa avuye mu isanzure, akanyura mu kirere cy’Isi atahangirikiye, akagwa ku butaka. Bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho mu…

Read More