Mu karere ka Mukono na Buikwe, muri Uganda, Ssalongo Habib Ssezinga, uzwi cyane nka Nsikonnene, yongeye kuvugisha benshi ubwo yarongoraga umugore wa munani mu muhango gakondo, nyuma y’imyaka ibiri ashakanye n’abagore barindwi icyarimwe.
Uyu mugabo w’imyaka 45, usanzwe ari umuvuzi gakondo ukungahaye, yari aherekejwe n’abagore be bose barindwi, bishimye kandi bamushyigikiye. Buri wese muri bo yabyaye umwana mu mwaka ushize, bituma agira abana barindwi.
Mu rugendo rwo kujya gusaba no gushyingirwa, Nsikonnene yahaye umuryango w’umugeni mushya impano zifite agaciro ka miliyoni zirenga 6 z’amashilingi ya Uganda, zirimo moto n’ibikoresho byo mu nzu.
Yatangaje ko umugore wa munani atari we wa nyuma, kuko afite intego yo kugira abana nibura ijana. Nsikonnene akorera amafaranga mu buvuzi gakondo, akaba anafite imodoka na moto nyinshi, ndetse yagiye atanga inkunga mu gusana imihanda mu gace atuyemo.

