Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Burera: Abaturage babikije muri banki UMUTANGUHA,bararira ayo kwarika
Ubukungu

Burera: Abaturage babikije muri banki UMUTANGUHA,bararira ayo kwarika

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 12, 2025Updated:August 12, 2025143 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Hashize igihe kitari gito abaturage bo mu Karere ka Burera bijujutira ko bambuwe amafaranga babikije muri za koperative n’ibigo by’imari biciriritse (IMF) byahoze bikorera mu izina rya CLECAM/Bukamba n’izindi, byaje guhindurirwa amazina kenshi kugeza ubu byinjiye muri UMUTANGUHA  Bank.

Uko izina ry’ikigo ryahindurwaga ni nako bamwe mu banyamuryango baburaga uburyo bwo kubona amafaranga yabo babikije cyangwa imigabane bishyuraga ku bushake bwabo. Ibi byatangiye ubwo CLECAM (Caisse Locale d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel) yahindukaga UNICLECAM/WISIGARA (Union des Coopératives Locales d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel), hanyuma nyuma y’igihe gito ikaba UMUTANGUHA Bank.

Abaturage bavuga ko uko amazina yahindukaga babwirwaga ko ari uburyo bwo kurushaho gukomeza ikigo, nyamara byagiye binaherekezwa n’ibura ry’amafaranga yabikijwe ndetse n’imigabane.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko kugeza ubu batigeze babona amakuru y’aho konti zabo zigeze cyangwa uburyo bashobora kubikuza.

Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:

“Ninjiye muri CLECAM/Bukamba, duhinduka UNICLECAM/WISIGARA. Naguze imigabane 20 y’ibihumbi 100,000 Frw. Mu nama batubwiye ko tubaye UMUTANGUHA, ariko kugeza ubu sinzi aho konti yanjye iri. Ndi mu gihirahiro.”

Yakomeje avuga ko ikibazo bamaze kukigeza ku bayobozi batandukanye:

“Twabibwiye Mayor, abandi bayobozi ndetse n’Abadepite batugannye, bose barakizi ariko ntacyo barakidukoraho.”

Abaturage bavuga ko hari abahagarariye UMUTANGUHA mu turere no mu duce bita “Zones” bashinzwe kwamamaza ikigo, nyamara bagakoresha imvugo itera urujijo. Hari aho babwira abaturage ko konti zabo “zasinziriye” bityo bagomba kongera imigabane cyangwa kwishyura andi mafaranga kugira ngo bazikangure.

Abaturage basaba ko inzego z’ibanze ku rwego rw’akarere n’intara, zifashishije izindi nzego bireba, zakurikirana iki kibazo kugira ngo amafaranga n’imigabane by’abaturage bisubizwe banyirabyo.

Bavuga ko UMUTANGUHA idakwiye gukomeza guhatira abanyamuryango bayo kwemera amabwiriza adasobanutse, kuko nk’uko bivugwa mu muco, “uwemeye kuzungura ababyeyi yishura n’amadeni basize.”

Bamwe mu baturage babona ko guhinduranya amazina y’ibigo kenshi bishobora kuba amayeri yo guhisha ibimenyetso no kwirinda kwishyura amadeni. Basaba ko habaho isuzuma ryimbitse, kuko uko byagenda kose “ibuye ryagaragaye ritica isuka.”

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,698 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,474 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.