Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Impamvu Igikombe cy’Isi Chelsea yegukanye cyagaragaye mu biro bya Trump
Mu mahanga

Impamvu Igikombe cy’Isi Chelsea yegukanye cyagaragaye mu biro bya Trump

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 21, 202514 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe no kubona mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, harimo Igikombe cy’Isi giherutse guhabwa Chelsea yacyegukanye itsinze Paris Saint Germain.

 

Iki gikombe cyagaragaye mu mashusho ya nyuma y’inama yamuhuje na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’abayobozi batandukanye b’i Burayi bari bajyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Nyakanga 2025, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyari gikinwe n’amakipe 32 ku nshuro ya mbere.

Muri uwo mukino, Chelsea yo mu Bwongereza yatsindiyemo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, mu bari bawitabiriye harimo na Perezida Donald Trump, utaratinye kwifatanya n’ikipe yatsinze mu kwishimira igikombe.

Ntibyarangiriye aho kuko Trump yasabye ko iki gikombe ari we wagicyura by’igihe gito, dore ko cyari icy’amateka yandikiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aganira n’ikinyamakuri DAZN yavuze ko yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugaruka kugitora, ariko bamubwira ko yakigumana nta kibazo.

Ati “Narababajije ngo ‘muzaza gutora iki gikombe ryari?’ Barambwiye ngo icyo uzakigumane kizagume muri Oval, ahubwo twakoze ikindi gishya. Bakoze ikindi gishya, ikindi kiri muri Oval.”

Igikombe cy’Isi cyakinwe cyakozwemo ibikombe bitatu. Kimwe, ari na cyo kizajya kigenderwaho hakorwa ibindi, kibitse mu Busuwisi ku biro bya FIFA, icya kabiri kikaba muri White House, mu gihe icya gatatu gifitwe na Chelsea yacyegukanye.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Gen. Muhoozi yahaye gasopo abasore bagufi bashaka gutereta abakobwa be

April 29, 2026

Perezida Museveni yanikiye abandi bakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu

January 19, 2026

Ingabo z’ibihugu bidacana uwaka na Amerika zahuriye mu myitozo mu mazi ya Afurika y’Epfo

January 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,699 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,475 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.