Perezida wa Botswana, Duma Boko, yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kubera ibura ry’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, bikiyongeraho ubukungu bw’igihugu butifashe neza.
Minisitiri w’Ubuzima muri Botswana, Dr. Stephen Modise yari aherutse gutangaza ko igihugu kiri mu bihe bigoye kubera ibura ry’imiti ya kanseri, igabanya ubwandu bwa Virusi itera Sida ndetse n’ifasha abarwaye igituntu.
Icyo gihe yatanze umuburo, avuga ko Minisiteri ayoboye ifite umwenda urenga miliyari y’Aba-Pula (arenga miliyoni 55$), ibituma ubushobozi bw’iyo Minisiteri bwo kugura imiti bugabanuka.
Leta yahise ishyiraho miliyoni 250 z’Ama-Pula agomba gukoreshwa mu kuziba icyuho, gusa Perezida Boko akavuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kuvugurura uburyo imiti n’ibikoresho byo kwa muganga byinjira mu gihugu.
Kimwe mu byatumye ibintu biba bibi muri Botswana harimo n’ihagarikwa ry’inkunga yatangwaga na USAID, ikagira uruhare rurenga 30% mu kugura imiti ifasha ababana n’Agakoko gatera Sida, ubu ubwo buryo bukaba bwarahagaze.
Botswana kandi ihanganye n’ibibazo by’ubukungu bishingiye ku igabanuka ry’agaciro ka ’diamond’ ku rwego rw’Isi, kandi iryo buye ry’agaciro rikaba rigira uruhare runini mu bukungu bw’icyo gihugu.

