IBYAKOZWE N’INTUMWA 5:8-11 hagira hati: “[8]Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”Aramusubiza ati: “Yee, ni byo”
[9]Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana”
[10]Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we.
[11]Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi”.
Iyi ni inkuru ya Ananiya na Safira umugore we, aho abakiristo ba mbere bakusanyaga ibyabo bagasangirira hamwe ntihagire uwicwa n’inzara muri bo. Buri muntu wese yazanaga ibyo afite, kugeza naho bagurishaga ibyabo bagahuriza hamwe bagasangira.
Ananiya na Safira bagurisha umurima bakuraho igice baragihisha bashyira igice umukozi w’Imana ( Petero) ariko ahita yerekwa na Mwuka Wera ko hari igice bahishe.
Yabajije Ananiya niba ibiguzi byose abizanye amubeshya ko yabizanye. Yahise yikubita hasi umwuka urahera bajya kumushyingura. Umugore we witwa Safira aba nawe arahageze. Bamubajije niba ibiguzi byose by’umurima ariko babizanye nawe yemeza ko aribyo umugabo we yazanye. Niko Petero kumubwira ngo ntakabeshye umwuka w’Imana ko bityo nawe agiye gupfa agashyingurwa n’abavuye gushyingura umugabo we kubera kubeshya Imana.
Mwene Data ntukagendere mu kigare ubeshya abakozi b’Imana cyangwa Umwuka w’Imana kuko byakuzanira umuvumo kugeza no ku rupfu.
Twitoze kutazana imikino muby’Imana kugeza naho tubeshya kuko bizana ibibazo.
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pastor Habyarimana Alphonse.

