Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » AMAJYARUGURU: Umuturage agomba guhora ku isonga_ Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice.
Politike

AMAJYARUGURU: Umuturage agomba guhora ku isonga_ Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 20, 2025Updated:September 22, 2025308 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage ahore ku Isonga “Atuje kandi atekanye”. Guverineri aragira ati: “Ntimukagire ikibazo cy’umuturage musuzugura, mugomba kumwumva; Mukamutega amatwi kuko aba yazindutse aza kubareba ngo mumufashe, agomba kugenda yishimye”.

Ibi byagatutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/09/2025, ubwo yari yitabiraye inama mpuzabikorwa y’akarere ka Musanze. Aha abayobozi b’aka karere bagaragarije abari aho ibyagezweho mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ushize, hagaragazwa n’ibizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka 2025_ 2026. Guverineri y agize ati: “Ni byiza ko dukorera abaturage bagahora ku isonga, niyo mpamvu mbasaba mwese kwegera umuturage mukamutega amatwi; noneho mukamukemurira ibibazo afite akishima”.

Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

Muri uyu muhango udasanzwe, Guverineri MUGABOWAGAHUNDE yakomeje ashimira abahawe ibihembo by’ubudashikirwa bagaragaje mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2024_ 2025.

Yagize ati: ” Turashimira cyane abahawe ibihembo by’indashyikirwa ariko kandi ngashishikariza abahembwe gukomeza kugira umuco wo guhiganwa bagakomeza gutwara ibikombe, uretse no mu karere bakabipiganira n’ahandi nko mu ntara cyangwa mu gihugu muri rusange ariko Kandi tugasaba n’abatabibonye kubiharanira kuko bizashoboka”.

Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Musanze, NDAYAMBAJE Michel yavuze ko bishimiye ibitekerezo byiza byatanzwe n’inama bahungukiye kandi ko ibiteganijwe kuzakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025_ 2026 ko byose bizakorwa niharamuka habonetse ubushobozi cyane ko ngo byose bikubiye mu gitabo bateguriwe. Aha niho yahereye asaba abo basangiye imihigo kubigira ibyabo.

Yagize ati: “Ndasaba abo dusangiye uru rugendo kugira ibikorwa ibyabo, hateketezwa uburyo umusaruro wakwiyongera kabone nubwo ubutaka ari buke. Aha tugomba kwiga ubyo twahinga kinyamwuga mu bizwi nka ‘Green House’ no gutura tujya hejuru mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka butoya dufite”.

NDAYAMBAJE yakomeje asaba abayobozi kuba abagaragu b’abaturage.

Yagize ati: “Bajyanama bagenzi banjye namwe bayobozi mutandukanye muri hano, nabasaba ko twaba abagaragu b’abaturage; Mukaba abayobozi batikanyiza; Mukaba ba mpinduramatwara ndetse mukaba na ba bandebereho kuko ntiwasaba umuturage kugira isuku wowe ntayo ufite. Murasabwa kuba simati (Smart) aho muri hose”.

Muri iyi nama mpuzabikorwa hatangiwe ibitekerezo byinshi birimo: Kutanyereza imisoro ya Leta; Kubungabunga w’umutekano; Kwirinda Ibyaha; Gusenyera umugozi umwe nk’abayobozi, ku bw’inyungu rusange z’abaturage n’ibindi.

Ikindi cyaranze iyi nama ni itangwa ry’ibihembo ku midugudu3 “Gahanga; Nyamagumba na Gakingo”, yahawe Seritifika n’ibahasha irimo ibihumbi magana atatu (300.000 frw); Utugari3 “Mburabuturo yo mu murenge wa Muko; Garuka yo mu murenge wa Musanze na Kampanga yo mu murenge wa Kinigi”, aho buri kagari kahawe Seritifika n’ibahasha irimo ibihumbi magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda (300.000 frw).

Ni mu gihe imirenge3 yabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo ari Muko yesheje imihigo ku kigero cya 90 %; Muhoza 88% na Shingiro 86%, aho buri murenge wahawe Serifika n’igikombo cy’ishimwe ndetse banahabwa Sheki y’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500.000 frw).

Hatanzwe kandi Ibikombe by’ishimwe ku miryango itagengwa na Leta irindwi “7”, izwi nk’abafatanyabikorwa b’aka karere ka Musanze ariyo: Action Aide Rwanda; Sacola; Hope and Home for Children; Give Directly Support; Gorilla Doctors; Gorilla Fund na SOS.

Umurenge wa Muko niwo wabaye indashyikirwa mu mirenge 15

Muri uyu muhango hakurikiyeho gusinya imihigo ya 2025_ 2026, yasinywe bahereye kubabonye ibihembo “Utugari n’imirenge” n’abandi bakurikiraho ariko biteganijwe ko mu cyumweru kimwe gusinya imihigo bizaba byasojwe mu midugudu yose; Uku gusinya imihigo ya 2025_ 2026 bikazakomereza mu miryango “Urugo k’urundi”. Hahizwe imihigo 1281, harimo 269 “Imibereho myiza”; 684 “Ubukungu” na 318 “Imiyoborere myiza”.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,699 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,475 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.