Yohani 1:23, hagira hati : « Ati « Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze ».

GORORA INZIRA Y’UWITEKA UREKE UBUSAMBANYI.
Muri iyi minsi ubusambanyi bwabaye bwinshi, aho bukorerwa mu mazu ; Mu Bihuru ; Mu mahoteri; Mu maloji…
Iki cyaha Imana icyanga urunuka kuko gikorerwa imbere mu mubiri w’umuntu kandi umuntu ni urusengero rw’Umwuka Wera.
HARI ABANTU BENSHI BICWA KUBERA INGARUKA Z’UBUSAMBANYI.
Ubu hari abakobwa batewe inda bari guteganya kuzikuramo ; Hari abagore bari guteganya kwica abana b’abagabo babo babyaye hanze…
Mwene data, gukora icyaha ukagerekaho n’ikindi bikomeza kwica umuntu w’imbere w’uwagikoze, kugeza aho yakwiyahura cyangwa akagira agahinda gakabije.
UKO UMUNTU ASAMBANA NIKO AKURURA ABADAYIBONI BAKORESHA IBYAHA BYINSHI.
Uzarebe indaya zirica; le zirarwana; Ziriba; Zirabeshya ; le ziratukana; Zigira ishyari…
Ese wifuza ko Imana ikurinda umwuka ugukururira mu busambanyi? Uzakurikire inyigisho z’ubutaha …. uzabona igisubizo
Imana iguhe umugisha mwene données !
Yari mwene so muri Yesu Kristo
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

