Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge

October 13, 2026

MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka

October 13, 2026

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge
  • MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka
  • Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango
  • RWAMAGANA: Rurageretse hagati y’umuturage na Gitifu w’umurenge wa Mwulire
  • MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera
  • Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikiramariya Wahimbaje Yubire y’Imyaka 50, Arikidiyosezi ya Kigali Imaze Ishyinzwe
  • AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje
  • Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » DRC: Igihano cy’urupfu, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwakatiye Joseph KABILA kiramaganirwa kure.
Politike

DRC: Igihano cy’urupfu, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwakatiye Joseph KABILA kiramaganirwa kure.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 1, 202590 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Nyuma y’iki cyemezo, Betrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije w’iri Huriro, yamaganye ibi byakozwe n’Ubucamanza bwa gisirikare bwa DRC, avuga ko binyuranyije n’amahame impande zombi ziherutse gusinya.

Yagize ati: “Gukatira igihano cy’urupfu Perezida Joseph KABILA habayeho kwitwaza isano afitanye na AFC/M23, ni ukurenga ku mahame yasinywe nk’uko n’ubundi hakomeje kubaho ibitero by’ubutegetsi bwa Kinshasa”.

Bertrand Bisimwa kandi yagaragaje ko kuba AFC/M23 ikorana na Joseph KABILA hatabayeho kwibeshya kuko ari umunyapolitiki ufite ubunararibonye, wagira uruhare mu guhagarika ibibazo uruhuri byatewe n’ubutegetsi buriho muri Congo.

Abanyapolitiki basanzwe bari hafi ya Joseph KABILA ndetse n’Ishyaka rye FCC (Front Commun pour le Congo) baramagana iki gihano cy’urupfu cyakatiwe uyu wabaye Perezida wa DRC. Kikaya Bin Karubi wahoze ari Umujyanama wa Kabila mu bya Dipolomasi, ari mu bamaganye iki gihano cyakatiwe uyu munyapolitiki w’umunyacyubahiro.

Yagize ati; “Icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, gishingiye ku bintu bidafite ibimenyetso ndetse ko n’urubanza rwabayeho runyuranyije n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko kuba iki cyemezo cyarashingiye ku kuba Kabila yaragiriye ingendo i Goma n’i Bukavu, ahasanzwe haba Abanyekongo babarirwa mu mamiliyoni, bidakwiye gufatwa nk’ishingiro ry’ibyaha yahamijwe. Yavuze kandi ko bibabaje kuba Ubucamanza bwa Congo bufata icyemezo nka kiriya, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bukomeje ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23, akavuga ko ibi byose ari ukugaragaza ubushobozi bucye bw’ubuyobozi budashishoza.

Ati: “Gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange uvuga ko bishingiye ku kuba umwita ko ari umukuru wa AFC/M23. Nyamara bikozwe mu gihe hari kuba ibiganiro by’imishyikirano n’iyo AFC/M23 i Doha; Isi iri kutureba. Ahazaza hacu ni twe hareba”.

Mu itangazo kandi ryashyizwe hanze n’Ishyaka FCC rya Kabila, uyu mutwe wa Politiki wavuze ko kiriya cyemezo ntawabura kucyita “Umukino w’urwenya” kandi ko binashimangira ko ubutegetsi buriho muri kiriya Gihugu “Bwokamwe no gutangaza iby’ubwicanyi”.

Riti: “Kuva mu myaka ine ishize, FCC ntiyahwemye kwamagana kandi ishingiye ku bimenyetso ubutegetsi bw’igitugu bwakomeje kugira ubutabera igikoresho mu kubangamira abanyapolitiki”.

Iri shyaka rya FCC rivuga ko kiriya gihano cyakatiwe Joseph Kabila cyanyuze mu nzira zidakurikije amategeko, bishimangira ko ubutegetsi buriho butagendera ku mategeko, bunakandamiza abaturage babwo.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026

MUSANZE: Bahangayikishijwe n’amazi agiye kuzabasenyera

October 7, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,927 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,672 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,199 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,075 Views

Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 13, 20260

Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, akaba n’inzobere mu bugenge, yahawe igihembo…

MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka

October 13, 2026

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026

RWAMAGANA: Rurageretse hagati y’umuturage na Gitifu w’umurenge wa Mwulire

October 9, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Prof. Romain MURENZI yahawe igihembo cy’indashikirwa mu bugenge

October 13, 2026

MUSANZE: Icyari giteye impungenge abaturage, kigiye gukemuka

October 13, 2026

Mu murimo w’Uburezi, Mwitandukanye n’Imico mibi ndetse n’Urwango

October 10, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.