Muri Yosuwa1:7, hagira hati: “[7]Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
Ese ujya wibuka ko hari ibintu bitunanira kugeraho mu buzima kubera kudakurikiza amategeko y’Imana? Hari inzara; Uburwayi; Intambara; Gutsindwa; Ubukene; Kurumbya… biba ku muntu cyangwa ku gihugu bitewe no kudakurikiza amategeko y’Imana.
HARI IBIBAZO UBAMO KUBERA BA SOGAKURUZA BAWE BATAKURIKIJE AMATEGEKO Y’IMANA.
Mu Kuva 20:5 handitse ngo: “[5]Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga”.
Ubukene wavukiyemo; Intambara uhoramo; Gupfusha kenshi bakenyutse biba mu muryango wawe, hari igihe biterwa n’ibyo abakurambere bawe babagamo byabatandukanyaga n’Imana.
HORA MU IJAMBO RY’IMANA KANDI URIKURIKIZE UZAHIRWA
Muri Yosuwa 1:8, hagira hati: “[8]Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.
Niba ushaka guhirwa mu buzima; Ubukire; Ubuzima bwiza; Igikundiro; Kurama; Ubwenge n’ibindi kandi bizakomeza no kubazagukomokaho, itoze kwiga; Gusoma no kugendera mu ijambo ry’Imana.
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

