Mu 1abakolinto 10:13 hagira hati: “[13]Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
Isi tuyibamo dufashe igihe mu ntambara. Hari ibigeragezo byinshi bitandukanye, nk’intambara; Gupfusha; Kurwaza; Inzara; Ubushomeri; Ubukene; Ibibazo byo mu ngo n’ibindi…
HABAHO IBIGERAGEZO BIDASANZWE KU BATUBAHA IMANA.
Abiramu, Datani na Kora basuzuguye Mose ubutaka burasama bubamirana n’imiryango yabo. Ikindi tuzi ni aho inyanja itukura yarimbuye ingabo z’abanyegiputa abisirayeli bamaze kwambuka inyanja neza.
IBIRI KUKUGERAGEZA BIRI HASI Y’IBYO USHOBORA KWIHANGANIRA.
Ntakigeragezo Imana itanga kiri hejuru y’icyo umuntu ashobora kwihanganira. Nawe humura niba wizera Imana, ibibazo urimo si ibyo kukwica ahubwo ni ibizamura kwizera kwawe kandi bizakuremera ubuhamya.
MURI ICYO KIGERAGEZO UFITE IMANA IGUCIRIYE AKANZU.
Mu bihe by’inzara urimo, Ngusabiye Uwiteka ngo agucire inzira ubone ibyo kurya no kugaburira abana. Mu bihe by’ubushomeri urimo, Imana ikurinde kwambara ubusa kandi ntukabure amavuta yo kwisiga. Mu gihe ubona isi yagutaye, Imana ikoherereze inshuti nziza nka Yonatani (Inshuti ya Dawidi). Mu burwayi ufite burimo n’ubukene, Imana iguhe abo kukwitaho kandi akira gukira vuba mu izina rya Yesu.
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

