Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Perezida Paul Kagame azahurira na Félix Tshisekedi i Washington mu Cyumweru gitaha.
Ubukungu

Perezida Paul Kagame azahurira na Félix Tshisekedi i Washington mu Cyumweru gitaha.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasNovember 28, 202528 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye guhurira na Perezida Paul Kagame i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gitaha.

Leta ya Amerika imaze igihe igerageza guhuriza aba bakuru b’ibihugu i Washington DC, kugira ngo basinye ‘amasezerano ya nyuma’ aherekeza amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.

Byari byarateganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira i Washington DC tariki ya 23 Ukwakira, ariko ntibyashobotse kuko intumwa za RDC zanze gushyira umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.

Ubwo u Rwanda na RDC byemeranyaga kuri uyu mushinga, bikanawushyiraho umukono tariki ya 7 Ugushyingo, icyizere cy’uko aba bakuru b’ibihugu bazahurira i Washington vuba cyariyongereye.

Gahunda yimuriwe ku ya 13 Ugushyingo ariko na bwo isubikwa “Ku munota wa nyuma”, kubera impamvu zitamenyekanye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko Perezida Kagame na Tshisekedi bari baremeye guhura.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 27 Ugushyingo, yemeje ko yiteguye kujya i Washington DC, kuganira, kwemeranya cyangwa gusinya kuko u Rwanda ruhora rwiteguye gukora ibyo rusabwa kugira ngo amahoro aboneke.

Ati: “Nababwira ko ibijyanye no gukererwa, ibyo bidaturuka ku Rwanda cyangwa ngo rugire aho ruhurira na byo. Ndagira ngo mbihamye. Byaba ku wundi… twebwe turategereje. Bari kuvuga ngo byashoboka mu ntangiriro za Ukuboza, ntabwo nzi niba ejo umuntu atazavuga ati: ‘Oya, sinzajya i Washington’ kubera ko mu ijoro ryakeye yabirose cyangwa se yagiriwe inama n’umuvugabutumwa ko kubikora ari igitekerezo kibi, akavuga ati sinjyayo.”

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko mu gihe Tshisekedi yakongera guhindura gahunda nka mbere, ntacyo yabikoraho, ariko ko yizeye ko umuhuza afite ubushake bwo gutuma haterwa intambwe nziza yo kubahuza bombi.

Ati: “Rero tuzategerezanya icyizere. Si uruzinduko rwa Washington DC gusa, ahubwo ni ugutera intambwe ziganisha ku kugera ku bwumvikane bwadufasha gutangira urugendo ruzazana amahoro mu karere kacu no mu bihugu byacu.”

Ku wa 27 Ugushyingo, ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko “Perezida wa RDC uri ku gitutu cya Amerika, azajya guhura n’itsinda rya Donald Trump tariki ya 4 Ukuboza, asinye amasezerano y’amahoro na mugenzi we w’u Rwanda.”

Amerika igaragaza ko “Amasezerano ya nyuma” y’u Rwanda na RDC azafasha akarere k’Ibiyaga Bigari kugira amahoro n’iterambere rirambye, binyuze mu bufatanye mu rwego rw’ubukungu.

Byitezwe ko mu rwego rwo kuyubahiriza, u Rwanda na RDC bizifatanya mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, guteza imbere ubucuruzi n’urwego rw’ubuzima no kurinda pariki.

Ariko ibyo byose bizaharurirwa inzira no gushyira mu bikorwa ingamba zo mu rwego rw’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, agaragaza ko ingabo za RDC zigiha FDLR ubufasha, bikanakorana, aho kuyisenya. Yasobanuye ko gusenya uyu mutwe bizaharurira u Rwanda inzira yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ko nibidakorwa, umutekano w’akarere uzakomeza guhungabana.

Yanditswe na Bonaventure NKURUNZIZA.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,698 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,474 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.