Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Rulindo: Urubyiruko rwibumbiye mu muryango ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga
Politike

Rulindo: Urubyiruko rwibumbiye mu muryango ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 21, 2026Updated:June 21, 2026150 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abenshi biganjemo urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’, ufasha abarwayi; Abanyeshuri n’abatishoboye baturuka hirya no hino mu gihugu basuye urwibitso rwa Jenoside rwa Rusiga, baremera abantu batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni kuri iki cyumweru tariki ya 21 kamena 2026, uru rubyiruko rwaremeye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Rwabahaye ibiribwa n’ibiryamirwa, rwishimiye kuba igikorwa cy’urukundo bateguye muri iyi minsi 100 bakigezeho.

Uru rubyiruko rukigera i Rusiga rwabanje gufata umunota umwe wo kwibuka, rusobanurirwa amateka y’uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusiga runaboneraho gusura urwibutso
ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi umunani (8,000).

Hakurikiyeho igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Umwe mu baremewe, yagaragaje ibyishimo, avuga ko atazongera kurara ashikamirwa kuko uru rubyiruko rwa ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’ rwa bahaye matera, ahubwo bagiye kuryama heza.

Yagize ati: “Amagambo ntiyabasha gusobanura Ibyishimo dufite kuri uyu munsi kuko duhawe matera n’ibiribwa twari twarabuze, banyamuryango ba ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’ turabashimiye kandi situzibagirwa urukundo mutweretse.”

Uwinema Alice umuyobozi wa ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’ yavuze ko gusura Urwibutso no kuremera abacitse ku icumu ari igikorwa ngarukamwaka kuri bo.

Aho yagize ati: “Iki ni igikorwa twiyemeje kandi ni ngarukamwaka. Buri mwaka dusura urwibutso rumwe kandi tukaremera abacitse ku icumu. Ikindi ni uko twamenye ukuri ku byabereye hano muri Rusiga, nk’urubyiruko rwibumbiye mu muryango ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’ tuzakomeza guharanira icyiza kugira ngo amateka atazisubiramo.”

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusiga nawe yagarutse ku mateka yabaranze, n’uburyo bahizwe bagatotezwa bigatuma hicwa abasaga ibihumbi umunani(8000). Yanashimiye kandi umutima w’urukundo urubyiruko rwa ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’ rwagaragaje. Ashimira kandi Ubuyobozi bw’ Akarere ndetse na FPR yabashije guhagarika Genocide.

umuyobozi w’Umurenge wa Rusiga nawe yashimiye uru rubyiruko rwa ‘NAWE YISHIME FOUNDATION’ ndetse anarushishikariza gukomeza kugira umutima w’urukundo no gufashanya kuko aricyo cyaranze Abanyarwanda kuva kera.

Gusura inzibutso ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwigira ku mateka, hirindwa ihakana n’ipfobya rya Jenside, hagamijwe kubaka ahazaza hatarangwa urwango n’amacakubiri.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

July 30, 2026

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.