Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100
  • Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BUGESERA: Abarenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage
Ubukungu

BUGESERA: Abarenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 25, 202653 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera barenga 70, bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage b’aka karere n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abahatuye.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa 24 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Ni imurikabikorwa riba buri mwaka, aho riba ku bufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu rwego kumenyekanisha ibikorwa byabo no kuzamura ubukungu bw’abatuye muri aka karere muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye kubaturage b’Akarere ka Bugesera aho aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo abantu bakora bitandukanye hanyuma abaturage nabo bakahabonera serivise zitandukanye.

Yagize ati: “Iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye by’umwihariko ku baturage b’Abakere ka Bugesera kuko rifasha kuzamura ubukungu buganisha ku mibereho myiza haba ku bacuruzi baje kumurika ibikorwa byabo n’abaturage baje kugura.”

Yavuze ko ku baje kumurika ibikorwa batabona inyungu gusa binyuze mu kugurisha, ahubwo ko banahungukira ibitekerezo bivuye mu baguzi bigatuma bamenya niba hari aho bashobora kongera imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Umwali kandi yagaragaje ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuriza abantu benshi hamwe kandi baturutse mu ngeri zinyuranye, barimo: Ba rwiyemezamirimo bato; Abanini; Abatanga serivisi zitandukanye ndetse n’abashaka kwinjira mu bucuruzi bagasangira ubunararibonye n’ababusanzwemo, aho bashobora kuhakura ibitekerezo by’aho nabo bashobora gutangirira.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko iri murikabikorwa ari igihe cyiza ku baturage aho basobanurirwa ibibakorerwa nabo bakagira uruhare mu gukosora ibitagenda neza.

Yavuze ko mu myaka irenga icumi iri murikabikorwa rimaze riba ryagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere, aho uyu mwaka abafatanyabikorwa batanze arenga miliyari 6 Frw yiyongera ku ngengo y’imari y’akarere afasha mu bikorwa by’iterambere.

Umuhinzi w’imboga n’imbutu, Ntibabwirizwa Ildephonse wo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera waje kumurika ibikorwa bye yavuze ko kuza muri iri murikabikorwa bitabafasha gucuruza gusa, ahubwo banahungukira ubumenyi butandukanye bubafasha kunoza ibyo bakora.

Yagize ati: “Kuza hano ntabwo intego aba ari ugucuruza ibyo twazanye gusa, ahubwo binadufasha guhura n’abandi bakora nk’ibyo dukora n’abakora ibitandukanye twese tukungurana ubumenyi ku buryo umuntu asubirayo hari andi makuru yungutse y’ibyo ashobora kongera mu byo asanzwe akora ndetse akanahanga ibishya yifashishije ibyo yabonye abandi bakora”.
Bugesera: Abarenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera barenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage b’aka karere n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abahatuye.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa 24 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Ni imurikabikorwa riba buri mwaka aho riba ku bufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu rwego kumenyekanisha ibikorwa byabo no kuzamura ubukungu bw’abatuye muri aka karere muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye kubaturage b’Akarere ka Bugesera aho aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo abantu bakora bitandukanye hanyuma abaturage nabo bakahabonera serivise zitandukanye.

Yagize ati: “Iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye by’umwihariko ku baturage b’Abakere ka Bugesera kuko rifasha kuzamura ubukungu buganisha ku mibereho myiza haba ku bacuruzi baje kumurika ibikorwa byabo n’abaturage baje kugura.”

Yavuze ko ku baje kumurika ibikorwa batabona inyungu gusa binyuze mu kugurisha ahubwo ko banahungukira ibitekerezo bivuye mu baguzi bigatuma bamenya niba hari aho bashobora kongera imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Umwali kandi yagaragaje ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuriza abantu benshi hamwe kandi baturutse mu ngeri zinyuranye barimo rwiyemezamirimo bato, abanini, abatanga serivisi zitandukanye ndetse n’abashaka kwinjira mu bucuruzi bagasangira ubunararibonye n’ababusanzwemo aho bashobora kuhakura ibitekerezo by’aho nabo bashobora gutangirira.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko iri murikabikorwa ari igihe cyiza ku baturage aho basobanurirwa ibibakorerwa nabo bakagira uruhare mu gukosora ibitagenda neza.

Yavuze ko mu myaka irenga icumi iri murikabikorwa rimaze riba ryagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere aho uyu mwaka abafatanyabikorwa batanze arenga miliyari 6 Frw yiyongera ku ngengo y’imari y’akarere afasha mu bikorwa by’iterambere.

Umuhinzi w’imboga n’imbutu, Ntibabwirizwa Ildephonse wo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera waje kumurika ibikorwa bye yavuze ko kuza muri iri murikabikorwa bitabafasha gucuruza gusa ahubwo banahungukira ubumenyi butandukanye bubafasha kunoza ibyo bakora.

Yagize ati: “ Kuza hano ntabwo intego aba ari ugucuruza ibyo twazanye gusa ahubwo binadufasha guhura n’abandi bakora nk’ibyo dukora n’abakora ibitandukanye twese tukungurana ubumenyi ku buryo umuntu asubirayo hari andi makuru yungutse y’ibyo ashobora kongera mu byo asanzwe akora ndetse akanahanga ibishya yifashishije ibyo yabonye abandi bakora.”

Iri murikabikorwa riba buri mwaka, aho ritegurwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF). Rizamara iminsi itatu aho ryitabirwa n’abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera n’indi igakikije.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,699 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,475 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026970 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025854 Views

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 20260

Hirya no hino mu gihugu, Leta ikangurira kandi ikaburira abaturage kureka kunywa inzoga nyinshi “Tunywe…

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Igihe kitageze ku mwaka, mu Rwanda Kunywa Inzoga nyinshi no Gukoresha Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge bimaze guhitana abarenga 100

July 18, 2026

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.