Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Abanyeshuri 31 barangije amasomo yabo muri MIPC basabwe kumva ababagana mu mirimo bazakora
Uburezi

MUSANZE: Abanyeshuri 31 barangije amasomo yabo muri MIPC basabwe kumva ababagana mu mirimo bazakora

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJanuary 19, 2026Updated:January 25, 202650 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abanyeshuri 31 bize amasomo y’igihe gito (Amezi 6) muri Muhabura Integreted Polytehnic College(MIPC) bizwi nka “Short course” mu bijyanye no guteka, kuri uyu wa gatanu, tariki 16/01/2026 bahawe impamyabumenyi zabo, bityo basabwa kuzazibyaza umusaruro bumva ababagana, kugira isuku n’indangagaciro bakagaragaza itandukaniro n’abakora uwo mwuga batarageze mu ishuri.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’iri shuri Bwana MANZI Innocent wabanje gushimira abanyeshuri ko bitwaye neza, bakiga bagatsinda none bakaba bagiye ku isoko ry’umurimo ndetse ashimira ababyeyi n’abarimu uburyo bitanze ngo abana bige neza kandi bagire ubumenyi buhagije.

Yagize ati” Nyuma yo gushimira abanyeshuri ku muhate bagize ngo babone ubumenyi bifuzaga, nashimira ababyeyi n’abarimu uruhare runini babigizemo none abarangije bakaba bagiye ku isoko ry’umurimo ari nayo mpamvu mbasaba kuba intangarugero mu kazi muzakora, mwumva ababagana kandi mutegura amafunguro aboneye nk’ababyize mu ishuri koko mugatandukana n’ababikora batarabyize.”

Umuyobozi w’agateganyo wa MIPC, MANZI Innocent

MANZI yakomeje avuga ko gukora mu gikoni bisaba gutegera amatwi abakiriya kuko ngo uhombye umukiliya aba abuze umushahara.

Yagize ati ” Mugomba gukora kinyamwuga mutega amatwi ababagana kuko gukora mu gikoni bisaba gutega amatwi abakiliya kuko burya kubura umukiriya ni ukubura umushahara. Mugomba guhesha agaciro ishuri mushyiramo ikinyuranyo ko mutandukanye n’ababikora batarabyize.”

Mu gusoza uyu muyobozi yasabye abarangije kuba indorerwamo ya buri wese aho bazakorera no kuba ba ambasaderi beza ariko kandi ngo bakazabifatanya n’isengesho kugira ngo Uwiteka azabashishe abo bigora.

NSENGIYUMVA Alexis na USHIZIMPUMU Grâce ni bamwe mubahawe impamyabumenyi bemeza ko bungutse byinshi kandi ko bagiye gukora kinyamwuga kurusha abatarabyize.

NSENGIYUMVA Alexis

NSENGIYUMVA yagize ati ” Kuba narize guteka ndi igitsina gabo nta pfunwe binteye kuko ikinyejana tugezemo si nk’ibya kera aho imyumvire y’abantu yari hasi ngo nta gitsina gore cyatwara imodoka, nticya kurira inzu ngo cyubake n’ibindi bitiriraga abagabo ni nayo mpamvu natwe nk’igitsina gabo ibyaharirwaga abagore gusa natwe twabikora uretse gutwita nk’uko nabo batatera inda. Kuba narabyize rero nkamenya gutegura ifunguro mu buryo bwa gihanga, ngiye kwihangira imirimo nshinge resitora kandi ndiyizeye ko nzakora kinyamwuga ngasumbya ababikora batarabyize ku buryo mu gihe kitarambiranye nzaba ndi gutanga akazi nanjye.”

USHIZIMPUMU we yagize ati” Ndi umubyeyi w’abana 2 kandi nsanzwe nteka ariko uko natekaga bitandukanye nuko nabyigiye hano muri MIPC kuko hari bimwe natekaga mu buryo gakondo ariko nize n’ubundi buryo bwo guteka indyo yuzuye kandi ifite ubuziranenge bitari bya bindi bisanzwe mu miryango yacu. Urugero nk’ibirayi twabitekagamo ifiriti cyangwa kubitogosa gusa ariko hari ubundi buryo byategurwa biherekejwe n’ibindi ku buryo indyo igomba kuba yuzuye kandi iteguranye isuku nubwo twabikoraga ariko hari ibindi nungukiye muri aya masomo nafatiye hano. Bityo rero,nkaba ngiye guhatana ku isoko ry’umurimo mfite intego yo kuba ‘Bandebereho’ mu gukora ikinyuranyo n’abandi batabyize.”

USHIZIMPUMU Grâce

Bimwe mu byo aba banyeshuri bahawe mpamyabumenyi bize harimo: Gutegura igikoni kiboneye, gutegura ibinyobwa bifutse, gutegura igikoni mpuzamahanga, gutegura umurete mu buryo butandukanye, indangagacuro, kumva no kwakira neza abakugana, gukora imigati n’indyoshyandyo bitandukanye, gutegura ifunguro ryuzuye n’ibiriherekeje nk’ibyo kunywa n’ibindi.

Uretse aba bize guteka( Culinary arts) mu gihe gito, muri MIPC hanigirwa n’andi masomo y’ubumenyi ngiro haba mu bw’ubwubatsi, gukora iby’ amashanyarazi n’amazi, ubukerarugendo, ubwubatsi, ikoranabuhanga n’ibindi kandi byose bitanga amasomo y’igihe gito( Short courses).

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Abafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge muri EAC, bahuguriwe i Kigali

April 5, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026

MUSANZE: Abaturage barakangurirwa kujyana abana babo mu marerero kuko ari yo nkingi ya mwamba y’uburere bw’umwana/ Kayiranga Théobal

March 17, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.