Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Abafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge muri EAC, bahuguriwe i Kigali
Uburezi

Abafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge muri EAC, bahuguriwe i Kigali

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 5, 2026Updated:April 5, 202629 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umuryango Mpuzamahanga wa Teen Challenge, urwana urugamba rwo gufasha no guhindura ababaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge, wongereye ubumenyi abawuhagarariye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu yabereye i Kigali, yitabiriwe n’abaturutse muri Tanzania; Kenya; u Burundi; u Rwanda; Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aya mahugurwa yibanze ku gukarishya abakozi ba Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo barusheho kumenya neza ibyo bakora no kungurana ubumenyi. Bigishijwe uburyo bwo gufasha urubyiruko rucumbikiwe mu bigo ngororamuco ndetse no muri za ‘rehab’ no kumenya uko bafasha abantu kuva mu biyobyabwenge.

Bahuguwe kandi kuri gahunda yo kubaho wisanzuye ‘Living Free’, ikora mu kwigisha no guhindura urubyiruko, ikanakoreshwa mu nsengero mu gufasha abantu kuba mu buzima bwuzuye umunezero.

Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge muri EAC, Pastor Willy Rumenera, ahamya ko kureka gukoresha ibiyobyabwenge n’ubwo atari ibintu byoroshye ariko bishoboka. Agaragaza ko hari benshi babyigobotoye, barimo: Abakozi b’Imana; Abashoramari; Abasirikare bakomeye mu Rwanda n’abanyeshuri ba Kaminuza.

Yagize ati: “Mu bindi bihugu dufite abantu babinyweye ariko babivamo baba aba Perezida b’ibihugu.”

Avuga ko umuryango udakwiriye guha akato uwabaswe n’ibiyobyabwenge, ko ari uwo kwegerwa, agahabwa ibyiringiro kandi akerekwa ko ashobora kubivamo kuko nta kinanira Imana.

Yakomeje agira ati: “Dukeneye kwigisha umuryango wose, bakamenya uko bafata abana neza mu buryo batazabijyamo, n’ababirimo bakamenya uko babafasha kubivamo.”

Yongeraho ko imiryango ya Gikirisitu n’abihayimana nabo bagomba kwinjira mu rugamba rwo gufasha no guhindura ababaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Pastor Peter Delahoya, umuyobozi wa Teen Challenge muri Kenya wamaze imyaka myinshi yarabaswe n’ibiyobyabwenge, avuga ko inyigisho z’uyu muryango zamubatuye, avamo umukozi w’Imana n’umubyeyi mwiza. Uyu mugabo uvuka mu rugo rw’abakirisitu, avuga ko yamaze imyaka irenga 15 anywa inzoga nyinshi; Urumogi; Mugo; Cocaine ndetse akagera no ku rwego rwo kwitera inshinge, ari nako ahora mu mirwano idashira.

Ati: “Kuva mu 2008 najya muri Teen Challenge, ubuzima bwanjye bwarahindutse burundu. Aya masomo mvanye i Kigali azamfasha gukomeza gufasha abandi kuba ibyaremwe bishya.”

Anne Asiimwe, ukuriye Teen Challenge muri Uganda, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri ku rugero rwo hejuru muri icyo gihugu, kandi ko biteze umusaruro muri aya mahugurwa bakuye mu Rwanda.

Ati: “Aya mahugurwa azadufasha cyane. Nize byinshi dukeneye mu guhindura ubuzima bw’abanyeshuri bacu, bakagana Kristo kandi bakaba mu munezero utarimo ibiyobyabwenge.”

Greg Fischer, inararibonye muri Teen Challenge Global, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko azafasha mu iterambere rya Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba; Akongera akavuga ko gufasha uwabaswe n’ibiyobyabwenge bisaba kumutoza ikinyabupfura; Imyitwarire myiza cyangwa kumuha imiti, ko Teen Challenge yo itanga amahugurwa yifashishije Ijambo ry’Imana.

Ati: “Ni iby’agaciro kuri jye kuba ndi hano, mpugura kandi nkorana n’abakozi kuri gahunda zitandukanye zo gufasha abantu kubaho ubuzima bwiza buzira ibiyobyabwenge kandi nizera ko bazahindura byinshi.”

Teen Challenge ni umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika udaharanira inyungu, ufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge. Kuri ubu ukorera mu bihugu bisaga 140 ku Isi.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.