Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Abanyarwanda barakangurirwa gukora ingendo ziri ngombwa_ Prudence SEBAHIZI
Ubukungu

Abanyarwanda barakangurirwa gukora ingendo ziri ngombwa_ Prudence SEBAHIZI

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 6, 2026Updated:April 7, 202618 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

 

Ibi Minisitiri w’Inganda n’ubucurizi, Prudence Sebahizi yabisabye Abanyarwanda bose. Gukora ingendo za ngombwa hagamijwe gufasha Igihugu kugabanya amafaranga yagendaga ku gutumiza mu mahanga cyane ibikomoka kuri peteroli, by’umwihariko muri iki gihe byahenze.

Yasobanuye ko hari ingamba Igihugu cyafashe kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bitabura, harimo kugabanya umuvuduko w’ibyo Abanyarwanda bakoresha bitumizwa hanze no kongera umuvuduko mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu.

Yagize ati: “Abakora ingendo tugomba kuzigabanya ngo dukore ingendo zijyanye n’ubushobozi bwacu, abagura amatike y’indege naho ni uko, bazasanga yahenze […] Gukora ingendo ziri ngombwa biratureba twese nk’Abanyarwanda.”

Minisitiri Sebahizi agaruka ku by’ingendo, yavuze ko abantu bashishikarira kugabanya uburyo bakoragamo ingendo kuko izamuka ry’ibiciro riri mu ntangiriro kandi ritareba gusa ibikomoka kuri peteroli.

Ati: “Ntibirangirira kuri peteroli gusa kuko ibiciro by’ingendo byazamutse, ibiciro bya gaze byazamutse kimwe n’iby’ibiribwa; Iby’ibikoresho by’ubwubatsi byazamutse. Ikiri gutera izamuka ry’ibiciro ni uko iyo peteroli izamutse, ibijyanye n’ubwikorezi byose bigirwaho ingaruka. iImodoka zitwara abagenzi, ibigenda muri ibyo binyabiziga bikazamuka kimwe n’ingendo.”

Yongeyeho ati: “Ibiciro bizazamuka ndetse bizakomeza kuzamuka kuko ibyo tubona ubu ari intangiriro, ntituramenya iherezo; Ntituramenya n’igihe intambara izarangirira. Ingaruka z’ukwezi gushize ubu ni bwo twe turi kuzibona kuko urugendo rwo kuva ahabera intambara kugera hano mu Rwanda ruri hagati y’ukwezi n’amezi 2.”

Mu bijyanye no kumenya niba ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyakemuka vuba, yavuze ko ari intangiriro.

Agira ati: “Turaburira Abanyarwanda ko ari itangiriro ry’izamuka ry’ibiciro ntabwo ari iherezo, ingamba turi kuvuga uyu munsi tugomba kuzigira izacu.

Uyu munsi twishyize hamwe tukavuga ngo Abanyarwanda tugiye kugabanya peteroli dukoresha ku munsi tugabanyeho 50%, ufite imodoka mu rugo ariko ashobora kugenda muri bisi, abafite imodoka 2 mu rugo ariko bashobora kugenda muri imwe, baba bagabanyije ibikomoka kuri peteroli bakoreshaho 50%.”

Minisitiri w’Inganda n’ubucurizi yagaragaje ko habaho kugabanya ikoreshwa ry’ibitumizwa hanze, bakabisimbuza ibiboneka mu Gihugu.

Yagize ati: “Ku bicuruzwa bishobora guhenda kuko ibyinshi tubikura hanze tudafite mu gihugu kandi Abanyarwanda babikoresha buri munsi, nk’umuceri, isukari. Ni ukureba icyo tubisimbuza.

Ku bijyanye n’umuceri dushobora kubona ibiryo bindi biwusimbura kuko tuzi ko tuteza uhagije mu gihugu, twareba uko tugabanya ikoreshwa ry’ibyo bicuruzwa, buri wese yakora kandi bigafasha twese nk’Igihugu kugabanya ibitumizwa mu mahanga.”

Mu kugerageza guhangana n’izamuka ry’ibiciro, Minisitiri Sebahizi agira inama Abanyarwanda gukurikiza ingamba zirimo kugabanya umuvuduko w’ibyo bagura hanze, hakongerwa umuvuduko w’ibikorerwa mu Rwanda no kureba ibintu umuntu akoresha bikorerwa mu mahanga ibyo yabisimbuza bikorerwa mu Rwanda.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.