
Kuri uyu wa kane, tariki ya 09/04/2026 mu rukiko rw’ibanze rwa Mukamira mu karere ka Nyabihu habereye agashya, aho umucamanza yanze inzitizi mbere y’iburanisha ahubwo agategeka ababuranyi kuburana ariko nyuma y’amasaha atatu baburana batanze n’ibimenyetso agahagarika iburanisha. Avuga ko noneho bagiye kwiga ku nzitizi.
Ni mu rubanza n° RC 00536/2025/TB/MKA haburana Gitifu w’umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero KAVANGE Jean d’Amour n’umugore Mukamana Jacqueline babanye mu buryo budakurikije amategeko kandi bakaba barabyaranye abana babiri [Muvange Manzi Ivan w’imyaka 6 na Akeza Cressida Kavange w’imyaka 4], akabagenera impano y’imirima ibiri: Umwe ufite UPI 3/04/05/02/7592 naho undi ufite UPI 03/04/05/02/124, yose iherereye mu mudugudu wa Buremera; Akagari Cyamabuye; Umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu.
Intandaro y’uru rubanza ngo ni uko Gitifu Kavange Jean d’Amour yahaye abana be umwe muri iyi mirima kandi yarawutsindiwe n’uwo batandutanye Feza Espérance ari naho uyu Feza yahereye arega Gitifu Kavange mu nteko y’abunzi b’akagari ka Cyamabuye bikarangira Gitifu atsinzwe, bityo akamburwa uwo murima ufite UPI 4/04/05/02/7592 ari nawo uburanwa muri uru rubanza nk’impano yahaye abana be, bikaba bigaragara ko yawutanze atari uwe ahubwo ko awusangiye na FEZA Espérance batandukanye imbere y’amategeko kuwa 09/09/2022.
Muri uru rubanza kandi hagaragayemo abandi bantu babiri batambamye muri uru rubanza barimo Muhawenimana Hillarie wakodeshaga iyi sambu y’abana ba Kavange ayihawe na nyina w’abana Mukamana Jacqueline ariko akaza gukuzwa isuka ibisinde[igikodeshwa] bye bitararangira kubera ko uwahoze ari umugore wa Gitifu Kavange Jean d’Amour twavuze haruguru [Feza Espérance] yamukuye muri iyo sambu ku ngufu.
Mu gashya kabaye mu rukiko rw’ibanze rwa Mukamira nuko umucamanza cyangwa Perezida w’iburanisha mbere y’uko iburanisha ritangira yasabye ababuranyi bose kuvuga niba biteguye kuburana, Gitifu Kavange Jean d’Amour akagaragaza inzitizi z’ikirego cyatanzwe ngo mu buryo butaribwo ariko umucamanza ntabihe agaciro ahubwo agatangiza iburanisha mu mizi.

Nyuma y’amasaha agera muri atatu, ababuranyi bose bavuguruzanya ndetse batanga n’ibimenyetso, Umwunganizi wa Mukamana Jacqueline, Me Mbarushimana Dominique yasabye ko urukiko rwazasuzuma amasezerano y’impano Gitifu Kavange Jean d’Amour yiyandikiye ubwe yo ku wa 20/02/2024 n’ayo ku wa 04/03/2024 atavuguruzanya ahubwo ko yuzuzanya, agaragaza ko impano y’abana iri mu byiciro bibiri ariko Gitifu Kavange akavuga ko amasezerano amwe avuguruza ayandi ariko bikaba bitanditse. Ibi nabyo Me Mbarushimana yavuze ko Gitifu Kavange abyiyandikira, nta ngoyi yari ari ho nk’umuyobozi mu murenge ko niba yisubiyeho ku mpamvu runaka, yazagena ingurane y’impano yatanze nta gahato ku bana be.
Nk’uko twabivuze haruguru, Feza Espérance muri uru rubanza haburanaga umuhungu we Bahati mu izina rya nyina aho yavuze ko nyina yaje mu murima yatsindiye uwari umugabo Kavange Jean d’Amour nyuma yuko uwari waratishije yari amaze ngo kurangiza imyaka yatishijemo, bityo akifuza ko nyina Feza yahabwa umurima we dore ko Kavange yawutanze, bikaba bivugwa ko ari ubwishyu bw’ibyo yari yaramwibye ariko bikaba bitagaragazwa mu rubanza.
Muhawenimana Hillarie niwe watishije umurima w’abana ba Mukamana Jacqueline. Yabwiye urukiko ko we yifuza gusubizwa amafaranga y’ubukode, indishyi z’akababaro, ibyangijwe na Feza Espérance ne kwishyurwa amafaranga y’ingendo no gusiragizwa mu nkiko.
Yagize ati: ” Ndifuza ko Mukamana Jacqueline yansubiza miliyoni n’igice (1.500.000 frw) y’ubukode bw’ubutaka, miliyoni imwe (1.000.000 frw) y’indishyi z’akababaro n’ibihumbi magana atanu (500.000 frw) yo kunshora mu manza mu gihe Feza Espérance nous yanyishyura agaciro ka Karoti zanye yaranduye kangana na Miliyoni n’igice (1.500.000 frw).”
Urubanza rwapfundikiwe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00) ababuranyi bose babwirwa ko icyemezo kizafatwa ku inzitizi zatanzwe na Gitifu Kavange Jean d’Amour kizasomwa mu ruhame ku wa 24/04/2026.

Yanditswe na SETORA Janvier.
