Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
- MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
- BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
- MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
- MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
- Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
- RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
- RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Author: MANIRAGUHA Ladisilas
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026, mu Karere ka Gicumbi hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere bahurira muri JADF (Joint Action Development Forum), rizamara iminsi itatu, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Nyakanga 2026. Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, wari kumwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa b’Akarere, bose bahuriye ku ntego yo kugaragaza ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho no gusangira ubunararibonye. Imurikabikorwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuryango utekanye, umusingi w’iterambere rirambye.” Iyo nsanganyamatsiko ishimangira ko umutekano n’ubumwe bw’umuryango ari…
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwongeye kwihanangiriza abaranga ibigurwa n’ibigurishwa ndetse n’abavuga ko batanga akazi, badafite ibibaranga ngo babireke. Basabwe gukora kinyamwuga, bakorera hamwe. Bakora mu kajagari no mu buryo bwa kimamyi bigateza ibibazo, abatu bakinjira mu manza z’urudaca ndetse bigateza n’amakimbirane mu miryango. Ni ibikorwa byari bisanzwe bikorwa n’abitwa “Abakomisiyoneri” cyangwa Abasherisheri”. Bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw, bavuga ko aba bazwi nk’abakomisiyoneri cyangwa abasherisheri bakora ibintu bitari byiza kuko rimwe na rimwe bahemukira uwaguze cyangwa uwagurishije. Umwe muri bo yagize ati: “Abakomisiyoneri bakorera mu kajagari kuko iyo ufite nk’ikibanza ahantu runaka, ujya kubona ukabona Komisiyoneri araje akakubwira ngo agiye kukugurishiriza,…
Ku wa 01.07.2026, niwo munsi u Rwanda rwizihije ubwigenge ariko na none njye kukubwira ko hari n’ubundi bwigenge ukeneye buva ku Mana ari bwo: Ubw’umutima; Ubw’ibitekerezo ndetse n’ubw’ubuzima, byitwa: “KUBOHOOKA.” Ahari hari umutwaro utwaye: Ubwoba?; Kwiheba?; Ibikomere ndetse na byabindi uzi njye ntazi? Ariko reka uyu munsi ube intangiriro nshya ku buzima bwawe, uko wakira ubwigenge bw’igihugu abe ari nako wakira ubwigenge bw’umutima wawe. Birashoboka ko umaze igihe ubitse ibitari byiza muri uwo mutima, bijyana n’ubuzima ubayeho ariko uyu munsi ndagusaba ngo sukura uwo mutima kuko ntiwabasha kwakira kandi huzuye. Byajya he? Uko uyu munsi w’itariki ya 04/07/1994, wabaye mushya…
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru byabereye mu Kagari ka Rutabo; Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, ahatashywe ku mugaragaro inzu 6, buri nzu irimo ebyiri, zigenewe imiryango 12 yiganjemo abasenyewe n’ibiza. Imirimo yo kubaka izo nzu yakozwe binyuze mu bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo na Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP 2026). Abahawe inzu bashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema kubatekerezaho, babwizeza kuzazifata neza zikazagirira akamaro n’abandi bazabakomokaho. Costazia Akingeneye wo mu Murenge wa Mugunga, ni umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inzu, avuga ko yagwiriwe n’ibiza byamusenyeye inzu, bikamutwarira imirima n’amasambu,…
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03/07/2026 mu biro bya Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, hasohotse urutonde ruriho Abahayimana bagera ku 117, bazakora imirimo itandukanye harimo n’Iyogezabutumwa mu ma Paroisse atandukanye ndetse hari n’aboherejwe gukorera mu bihugu byo hanze. Nk’uko muri Karibumedia dukunze kubatangariza amakuru y’imvaho kandi atariho ivumbi, mu gihe kitarambiranye twifashishije isooko yacu n’ubunararibonye mu gutara amakuru, nta gihinditse ejo tuzabagezaho ibivugwa n’Abakiristu Gaturika kuri uru urutonde “Uko babibona n’uko babyakiriye”. Karibumedia
Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, yatanze ikiganiro ku bitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, kibera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Ikiganiro cyibanze ku gushimangira indangagaciro z’Abanyarwanda; Gukunda Igihugu; Ubuyobozi bwiza ndetse n’inshingano z’umuturage. Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa kirimo kwitabira amahugurwa azamara ibyumweru bitandatu, azatangira ku ya 1 Nyakanga akageza ku ya 10 Kanama 2026, abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro. Aya mahugurwa ahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ndetse n’abarangije…
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko mu gihugu hakiri ikibazo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ariko nanone hari abafite ibibazo by’umubyiho ukabije. Bigaragara muri raporo yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026. Raporo ya NISR igaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itanu, 27% bagwingiye, aho muri bo harimo 6% bari munsi y’ibiro bagakwiye bafite ku myaka yabo, mu gihe 1% bahuye n’igwingira rikabije aho ari bagufi ugereranyije n’uko bakabaye bareshya naho 5% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Nubwo nimeze bityo ariko imibare igaragaza ko…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru bibutse abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe bazira uko bavutse by’umwihariko abikoreraga. Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Rugarama rushyinguyemo imibiri cumi n’irindwi (17) y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye ry’ikaze, Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Burera, Bwana Mudatsikira Valens yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese nk’inshingano cyane ko ngo yanasigiye benshi ibikomere. Yagize ati:…
U Rwanda kuri ubu rugizwe n’ibicumbi bikuru by’imiryango itatu; Imiryango migari 26 n’inzu z’imiryango zisaga 206. Mu miryango migari rufite harimo uw’abakono batangiye kurema umuryango guhera mu 1120. Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko izina ry’abakono risobanura “Abanyamaboko”, bakaba bakomoka kuri Mukono na Ntandayera ya Mututsi wa Gihanga. Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere abakono bari bafite inshingano zo kuba ababyarabami no kuvamo Abagabekazi b’Ingoma y’u Rwanda. Mbere yo kwirema nk’umuryango w’abakono, babarizwaga mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya mu Rwanda. Basangira isano n’indi miryango migari icumi ikomoka mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya irimo: Abanyiginya; Abega; Abashambo; Abahondogo; Abatsobe; Abashingo;…
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku murenge wa Kinigi rwerekeza ku rwibutso rwa Kinigi, hagakurikiraho umunota umwe wo kwibuka, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kinigi, rushyinguyemo imibiri isaga 166 y’abatutsi bishwe mu 1994 mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko baremwe. Mu ijambo ry’ikaze rwavuzwe n’uhagarariye Singita Hotel, NGONI MTIZWA yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bajyana mu mihigo no kubashimira uburyo batinubira gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yagize ati: “SINGITA ntabwo ireba ibidukikije no kwita ku bucuruzi (Business), akazi gusa ahubwo tugomba…
