
Mu karere ka Burera; Umurenge wa Kinoni mu kagari ka Cyanya haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Ruboneka Cyprien uri mu kigero cy’imyaka 60, kuri uyu mugoroba wo kuya 03/05/2026 asanzwe mu mugozi mu gikoni cy’iwe anagana yapfuye.
Ni amakuru ageze kuri Karibumedia.rw ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba 17h00, avuga ko uyu RUBONEKA Cyprien bamusanze mu gikoni anagana ari mu mugozi hakaba hagitegerejwe ubuyobozi ngo bugire icyo bubikoraho birimo no gutangira iperereza ngo hamenyekane icyabimuteye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Kwizera Emmanuel kuri telefoni abwiye Karibumedia.rw ko amakuru ariyo koko ariko ko aribwo agiye kugerayo araza guhamagara umunyamakuru akamubwira uko abisanze.
Yagize ati: “Nanjye nibwo mbyumvise, ubu ndi mu muhanda ariyo ndi kwerekeza, ningerayo nibwo ndi buze kubabwira uko bimeze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni Kwizera Emmanuel yemereye Karibumedia.rw ko Aya makuru ariyo koko ariko ko nta makimbirane yari afitanye n’abo mu muryango we, gusa ngo ubwa mbere abigerageza.
Yagize ati” N’ibyo Uyu mugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye ariko uyu muryango nta kibazo na kimwe cyaba icy’amakimbirane cyangwa icy’ubukene bari bafite.Gusa ngo si umbwa mbere yari yiyahuye kuko ngo hari igihe yanyoye umuti, umugore aratabaza bamujyana kwa muganga arakira.
Uyu munsi rero yari yiriwe mu rugo nta kibazo afite, umugore agiye ku muhanda ataragaruka umwana w’imyaka 10 aya kumubwira ko se amanitse mu mugozi.
Umugore agiye kureba koko asanga ari mu mugozi.”
Gitifu Kwizera yakomeje agaragariza Karibumedia.rw icyo bakoze nk’ubuyobozi n’ubutumwa baha abaturage.
Yagize ati “Ubuyobozi twahageze, dufatanyije na RIB na Polisi dusanga koko ari mu mugozi, RIB ikora inyandiko hanyuma umurambo woherezwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma kandi n’iperereza naryo rirakomeje. Ubutumwa twagenera abaturage ni kwirinda kwihererana ibibazo baba bafite byabatera agahinda gakabije ahubwo bakagira abo bizera bakabibabwira aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima.”
Ni urupfu rwa kabiri rugaragaye muri uyu mu murenge mu minsi itarenze itanu gusa kuko mwibuka ko inkuru y’umugore Nyiransabimana Léocadie twarubagejejeho muri iki cyumweru none hadaciye kabiri, umugabo w’igikwerere yiyambuye ubuzima.
Yanditswe na SETORA Janvier.
Ni urupfu rwa kabiri rugaragaye muri uyu mu murenge mu minsi itarenze itanu gusa kuko mwibuka ko inkuru y’umugore Nyiransabimana Léocadie twarubagejejeho muri iki cyumweru none hadaciye kabiri, umugabo w’igikwerere yiyambuye ubuzima.
Yari SETORA Janvier.
