Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Kureba kure; Gukorera hamwe no kubazwa inshingano, insinzi y’umuryango ngobyi “Tuzamurane Kidakama.”
Politike

BURERA: Kureba kure; Gukorera hamwe no kubazwa inshingano, insinzi y’umuryango ngobyi “Tuzamurane Kidakama.”

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 27, 2026Updated:April 27, 2026137 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu kagari ka Kidakama; Umurenge wa Gahunga haravugwa itsinda ry’abishyize hamwe rizwi nka “Umuryango w’Ingobyi Tuzamurane Kidakama”, umaze kwiteza imbere no guteza imbere abanyamuryango bawo nk’uko bigaragazwa n’ibyo bamaze kugeraho muri iryo terambere ryabo.

Mu byagaragarijwe abanyamuryango bagera kuri 800 n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwishimira ibyo uyu muryango wagezeho harimo ibikoresho baguriwe bizabafasha gukomeza kwiteza imbere byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwanditsi w’uyu muryango “Ingobyi Tuzamurane Kidakama”, Madame Nyirampirwa Sylivie yavuze ko uyu muryango watangiye 2017, utangirana abanyamuryango b’imiryango 12 ariko ubu bakaba bageze ku miryango 145 igizwe n’abantu, ubariyemo n’abana bangana na magana inani(800) kandi ko mu myaka icyenda(9) ishize ari bo baba aba mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).

Ukuriye ishami ry’ubuhinzi muri uyu muryango Nyirazaninka Elizabeth yavuze ko muri iri shami bafitemo abahinzi 38 babigize umwuga kandi bishyura neza ubwisungane mu kwivuza; Minerivali z’abana; Mwihaza mu biribwa mu ngo zabo; Isuku no kwambara neza kandi ngo ko byose babikesha imiyoborere myiza n’umutekano bafite. Gusa bakifuza ko babona aho guhinga hadakodeshwa, guterwa inkunga bakigurira imodoka yo kubagereza umusaruro ku masoko ndetse bakajya babonera imbuto nziza z’indobanure ku gihe.

Umutangabuhamya, Madamu NYIRANSABIMANA Marie Chantal yavuze ku byo yagejejweho n’umuryango wa ngobyi “Tuzamurane Kidakama” yavuze ko uyu muryango wamugiriye akamaro ukanamuteza imbere mu mibereho ye no mu bujiji yari afite.

Yagize ati: “Uyu muryango ‘Ingobyi Tuzamurane Kidakama’ wankuye mu bwigunge kuko ntarawuzamo napimaga ibiro 40 (40kgs) ariko ubu ngeze ku biro mirongo itanu (50kgs). Ikindi, sinari nzi guteka ifiriti ariko ubu nayiteka na Meya yafataho, akanyurwa. Si ibyo gusa kuko nari ntazi no kubara ariko ubu ni njyewe ubara amafaranga y’uyu muryango ‘Ingobyi Tuzamurane Kidakama’ ngo pacu!! pacu!! Waramfashije cyane ni uwo gushimirwa.”

Umuyobozi w’uyu muryango Dusabimana Jean Damascène yabwiye Karibumedia.rw ko nta cyiza nko gutura muri uru Rwanda ahubwo ko uwagambanira iki gihugu yaba ari umugome.

Yagize ati: “Uwagambanira iki gihugu yaba ari umugome kuko aho tugeze tubikesha umutekano dufite mu gihugu no kuba twarigishijwe uburyo tugomba kubana kivandimwe tukiteza imbere aka ya mvugo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko tugomba kureba kure, gukorera hamwe no kubazwa inshingano.”

Dusabimana J.Damascène yakomeje agaragariza abari aho uko umuryango ‘Ingobyi Tuzamurane Kidakama uhagaze n’ibyo umaze kugeraho.

Yagize ati: “Uyu muryango “Tuzamurane Kidakama ufite abanyamuryango 800 kandi tumaze kugera kuri byinshi kubera umutekano n’imiyoborere myiza. Aka wa mugani w’umunyarwanda ngo ‘Uhagarikiwe n’ingwe aravoma!!’ Natwe rero twaravomye kandi dukomeje kuvoma kubera duhagarikiwe n’intare. Mu byo twagezeho harimo kwishyurira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza 2026_ 2027, twaguze ibintu bitandukanye kandi byivugira birimo na Lifan (Moto itwara imizigo) izajya yinjiriza abanyamuryango n’ibindi…”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko yatunguwe n’imikorere y’uyu muryango ” Tuzamurane Kidakama” ko azawuratira b’abandi bayobozi ndetse akifuza ko abaturage bose babaye gutya ngo akarere ka Burera kaba indashyikirwa kurushaho.

Yagize ati: “Byandenze ugereranije n’umwaka washize. Nzabatumirira b’abandi bayobozi bazaze kubasura. Turifuza ko mu karere ka Burera twagira imiryango iteye nk’uyu kuko iterambere ryanyu ni ryo terambere ry’abaturage ari nabyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora atubwira byo kureba kure, gukorera hamwe no kubazwa inshingano.”

Meya Mukamana Soline yakomeje asaba abaturage gukomeza gukorera hamwe, nta makimbirane mu miryango ahubwo umugore akamenya ko ari mutima w’urugo, abagabo bakaba ba myugariro, bityo umugore agakundwa 50% maze nawe agakunda umugabo we 150% mu njyana ya ‘Nkunda nanjye ngukunde.'”

Mu gusoza, umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yasabye na none abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge kubera inyungu babifitemo cyane cyane indwara zikomeye zizajya zivurizwa kuri Mituelle de santé; Kugira isuku; Kujyana abana bose mu ishuri; Kurwanya igwingira n’imirire mibi; Kwirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi bituma umuturage atiteza imbere.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Butoyi Louis, ngo muri uyu murenge bari bafite abaturage be8187 bagomba gukosoza inzego bashyizwemo muri Sisitemu imibereho none ngo abamaze gukosorerwa ni 5479 bivuze 68,9 % hakaba hasigaye 2708 batarakosorerwa, bityo agasaba n’abandi kuza kwikosoza.

Bimwe umuryango “Tuzamurane Kidakama” wamurikiye abanyamuryango wagezeho muri uyu mwaka nuko wubakiye ubwiherero 2 abaturage batishoboye; Waguze Lifani (Moto itwara imizigo); Amahema 2 (Tentes 2); Indangururamajwi 1; Intebe 200 byose bifite agaciro ka miliyoni cumi n’enye n’ibihumbi magana cyenda (14.900.000 frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

Hakozwe kandi igikorwa cyo kwishyurira abanyamuryango 357 ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2026_ 2027, abakoresha RAMA bahabwa amafaranga Kashi, hatanzwe kandi amasabune ku banyamuryango mu rwego rwo kunoza isuku; Amasuka na Bote ku bahinzi; Ibiro 10kgs by’umuceri n’impano zitandukanye kandi habaho n’ubusabane.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

July 30, 2026

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.