
Abo ni Lt Gen (Rtd) Karake; Col (Rtd) Dodo na Maj Gen (Rtd) Sam Kaka ku rugamba rwo kwibohora. Iki cyizere cy’intsinzi y’urugamba cyagarutsweho na Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake; Col (Rtd) Twahirwa Dodo na Maj Gen (Rtd) Sam Kaka mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2026.
Muri iki kiganiro, abacyitabiriye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo, buri wese akavuga yisanzuye amateka azi y’ibyo yanyuzemo bitewe n’aho yari mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lt Gen (Rtd) Emmanuel Karenzi Karake yibanze cyane ku mateka y’urugamba ingabo za RPA zarwanye guhera mu Ukwakira 1990 kugeza mu 1994 zihagaritse Jenoside yakorwaga ndetse zikanabohora Igihugu.
Yerekanye ko ubwo bajyaga gutera bari bizeye ko bagomba gutsinda urugamba bijyanye n’uko bari bafite ubunararibonye bw’intambara bagiye barwana mu bihe bitandukanye.
Ati: “Muri FAR ngo bahoraga bibeshya ko bazatsinda, twebwe ntitwibeshyaga ko tuzatsinda, twari tuzi ko tuzatsinda ariko hari ibyo twibeshyemo. Bamwe muri twe tukiri muri Uganda n’amaraso y’ubusore twari tuzi ko ari ugutungayo gusa.”
Yasobanuye ko RPA yateye yari igizwe n’abasirikare bavuye muri Uganda batorotse, bafite ibikoresho bike ariko bafite ubunararibonye ku ntambara zitandukanye bari bararwanye haba muri Uganda; Mozambique; Tanzania n’ahandi.
Ati: “Twaje dufite izo mbaraga zikubiye muri uwo murava, ubunararibonye n’umuryango wa FPR Inkotanyi ariko twaje twinjira mu baturage batatuzi, batanadushaka…tuza nta bikoresho dufite, imiti, ibiryo ari ntabyo kandi twari dusanze abantu bafite ibifaru, indege, imbunda zirasa kure, twebwe dufite za Kalashnikov.”
Yavuze ko Habyarimana atatunguwe no guterwa na RPA, ahubwo ko yatunguwe n’umuriro yamurasheho.
Yakomeje agaragaza ko nyuma yo kumenya urupfu rwa Gen Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba, babanje gucika intege bikomeye n’icyizere cyo gutsinda urugamba kirayoyoka.
Ubwo Paul Kagame yageraga ku rugamba, yahise ahindura ibintu, asaba abasirikare gusubira inyuma no guhindura uburyo bw’imirwanire bagakoresha udutero shuma (guerrilla warfare).
Ibyo byafashije ingabo za RPA guhangana n’umwanzi wari ufite ibikoresho bihagije, ushyigikiwe n’Abafaransa, Ababiligi n’Abazayirwa.
Gen (Rtd) Karake ati: “Hari abantu bajya bibwira ngo Uganda yaratworohereje ariko umuntu akwibye imbunda kuriya, akanagutoroka kandi akanagusiga no ku rugamba kuko bararwanaga, sinzi ko wakomeza uri inshuti ye. Umuntu agakubita abantu mu modoka n’ibikoresho byawe, agiye kurwana aho wamwohereje agakomereza Kagitumba?”
Ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, byahise bihinduka bibi, Abatutsi mu gihugu batangira kwicwa.
Ingabo za RPA zahise zihabwa inshingano zo guhagarika Jenoside yakorwaga mu bice bitandukanye by’Igihugu, Perezida Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo abagabanya mu bice bitandukanye bamwe banyura mu Burasirazuba berekeza i Butare, abandi bahanyura berekeza i Kigali, abandi banyura mu majyaruguru berekeza Gisenyi, mu gihe abandi bavuye mu Majyaruguru berekeza i Kigali.
Lt Gen Karake yongeye kugaragaza ko nyuma yo gutsinda urugamba, abasirikare ba FAR bageze muri Zaire (RDC y’ubu) bongera kwisuganya bashaka gutera igihugu ari na byo byatumye, Ingabo za RPA ziyemeza kwinjira muri icyo gihugu mu kuvanayo abaturage bari barafashwe bugwate no gutatanya abiteguraga gutera u Rwanda.
Col (Rtd) Twahirwa Louis Dodo yagaragaje uko yayoboye igitero RPA yagabye ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Gicumbi, icyagabwe kuri Gereza ya Ruhengeri, anayobora Bravo Mobile n’icyoherejwe muri Pariki y’Akagera mu rwego rwo gukomeza kujegeza umwanzi mbere yo gutangira kugaba ibitero bigamije gufata uduce runaka.
Yagaragaje ko Paul Kagame nubwo yabohoye Abanyarwanda muri rusange, yabohoye n’abasirikare kuko yageze ku rugamba bimeze nabi ariko yongera kubagarurira icyizere.
Ati: “Bavuze ko yabohoye Abanyarwanda ariko n’abasirikare natwe yaratubohoye. Icyo gihe dupfusha abo basirikare bose, harimo ibibazo bikomeye cyane. Natwe yaratubohoye bikomeye. Gutangiza izo ntambara zose na morale kuza ni we wongeye kudutera morale no kurwana neza.”
Maj Gen (Rtd) Sam Kaka wayoboye Alpha mobile wanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yasobanuye ko ubwo bavaga mu Majyaruguru berekeza i Kigali na nijoro Inkotanyi zarebaga.
Ati: “Burya Inkotanyi na nijoro zararebaga. Nubwo hari umwijima, abantu bangana gutyo kubashyira mu murongo umwe, byari ibintu bigoye ariko twarageragezaga natwe bakuru ukaba uzi ko umusirikare yikoreye, yarushye ariko ukirinda ko yaza kubura.”
Yagaragaje ko abasirikare ba FAR babonaga umuvuduko w’ingabo za RPA yari ayoboye hari ubwo birukaga bakava mu birindiro byabo.
Yerekanye ko ubwo bari mu rugendo rwerekeza i Kigali bageze i Kabuye bakabarasaho bikomeye ariko babasha kwirwanaho, nyuma yaho uwari imbere abereka inzira yagize ubwoba, aho gukomeza imbere aberekeza iyo mu gishanga cy’umuceri cya Kabuye.
Gen (Rtd) Sam Kaka yavuze ko Kagugu naho habereye urugamba rukomeye ari na rwo rwatumye Inkotanyi zirasa burende iherereye i Kagugu.
Nyuma yo kuyirasa, abasirikare babashije gukomeza urugendo bagera muri CND ahari abandi basirikare 600 bari bugarijwe cyane.
CND yari hagati w’umwanzi kubera ibirindiro byari biri i Kanombe, i Kami, Rebero no mu Mujyi ahazwi nka Camp Kigali.
Mu byihutirwa Sam Kaka yakoze, ni ukugabanya ingabo mu bice bitandukanye bijyanye n’aho umwanzi ari, ibikorwa byo kurokora Abatutsi ndetse no guhagarika RTLM yifashishwaga mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, kuvuga aho bihishe n’aho Inkotanyi zigeze.
Yahishuye uko Inkotanyi zagowe no gufata ikibuga cy’Indege cya Kigali kubera imbunda yari iri muri ‘tour de controle’ y’ikibuga no gutsimbura abasirikare bari muri Camp Kigali.
Yagaragaje ko abasirikare bari muri Camp Kigali, byasabye amayeri adasanzwe yo kuzenguruka umwanzi aho ingabo zimwe zabaye nk’izijya kuri Ruliba, izindi zizamuka zigana ahari Umurenge wa Kigali, izindi ziva Nyamirambo zizamuka.
Ati: “Iryo joro mu gicuku, barashwanyutse bose, umwanzi aragenda. Abasirikare bacu tubabwira ko batagomba kubarasa. Kuko uko bahunze, bari bavanze n’abasivile. Iyo tubarasa twari gukomeretsa abantu benshi. Twarabaretse banyura muri uriya muhanda ujya kuri Skol mu Nzove.”
Nyuma y’imyaka ine y’urugamba, ku wa 4 Nyakanga 1994 ni bwo Kigali yafashwe, Inkotanyi ziba zitsinze umwanzi ku mugaragaro ariko zikomeza urugamba rwo kubohora igihugu cyose kuko hari ibice byari bicyugarijwe.
Karibumedia
