
AMAVU N’AMAVUKO
DCG Jeanne Chantal UJENEZA ni umubyeyi w’abana babiri, wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967. Ni umwe mu basirikare bakuru b’abategarugori u Rwanda rufite ariko usigaye ubarizwa muri Rwanda National Police kandi yanyuze no muri Rwanda Correction Service, aho yari Komiseri Mukuru Wungirije.
Uyu mubyeyi yinjiye mu gisirikare mu 1988, akiri umukobwa muto. Indoto ze ku ikubitiro ntizari ukuba umusirikare ukomeye, ahubwo yashakaga ko amasomo ya gisirikare yamufasha kwiga akaminuza.
Ntibyari byoroshye kuri we muri kiriya gihe kuko ababyeyi be batumvikanaga ku bijyanye no kuba yajya mu gisirikare, dore ko mu bantu hari hakiri imyumvire ivuga ko imirimo nk’iyo itagenewe abakobwa.
UKO YINJIYE MU GISIRIKARE
DCG Ujeneza ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko yakuze akunda Thomas Isidore Noël Sankara wari umusirikare mukuru mu Ngabo za Burkina Faso. Gusa amahitamo yo kujya mu gisirikare, yayafatiwe na se wamubonagamo ubwo bushobozi.
Ati: “Ntabwo ari njye wabigizemo uruhare njyenyine, ndangije amashuri yisumbuye nasanze umubyeyi wanjye [Papa] yarabitekerejeho. Ngira ngo nawe yari yararebeye ku bandi bantu yabonaga b’abasirikare cyane cyane ko yashakaga ko niga, muri icyo gihe byari bigoye kubona Kaminuza kandi yumvaga ko nshaka kuyiga. Baza kumubwira ko umuntu iyo agiye mu gisirikare, hari amahirwe ko yakwiga akarangiza afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kandi akaba ari n’umusirikare.”
DCG Ujeneza avuga ko ubwo yari agiye mu biruhuko, umubyeyi we yamubwiye ko agomba kujya mu gisirikare bikubitana n’uko nawe yabikundaga. Mama we yamubereye ibamba arabyanga ariko aneshwa n’imbaraga za se.
Ati: “Ntiyabyumvikanyeho neza na Mama ariko kuko Papa ariwe wari ufite amashuri menshi, yahise yumva ko ubwo atekereje ko ngiye kwiga muri Kaminuza ntacyo bitwaye. Icyo gihe havugwaga cyane Thomas Sankara, bamubona mu makuru nanjye nkareba uko aba asa ari umusirikare ukora ibitangaza, ubona ko abaye umuyobozi yahindura amateka ya Afurika nanjye ndavuga nti kuba umusirikare ni byiza, bituma umuntu ibitekerezo bizamuka akagirira igihugu akamaro.”
UKO YINJIYE MURI RDF AVUYE MURI EX_ FAR
DCG Jeanne Chantal UJENEZA, asobanura ko atigeze agirira ibihe byiza mu gisirikare cya Habyarimana, ku buryo nyuma y’aho Ingabo za FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yahise afata umwanzuro wo kujya muri APR mu ba mbere.
Ati: “Mu 1994 aho kugira ngo nkurikire ingabo zatsinzwe, njyewe nahise njya ku rundi ruhande ninjira mu Inkotanyi. Icyo gihe nari mfite ipeti rya Sous Lieutenant, bampa amahugurwa hanyuma nyarangije bampa akazi.”
Amaze kwinjira mu ngabo za RDF, Jeanne Chantal UJENEZA asobanura ko yagize amahirwe akomeye kuko yemerewe gukomeza kwiga amashuri ye ya kaminuza. By’umwihariko mu mwaka wa 2000 ajya i Butare mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yiga ‘Sociologie.’ Akomereza muri COSTA RICA
Arangije Kaminuza, yakoze amasomo menshi atandukanye hafi ya yose ajyanye n’igisirikare irya nyuma akaba yararikoze mu 2015 rizwi nka ‘senior command.’
Yageze muri RPA ku wa 15 Kanama 1994, yishimira kuba imyitwarire y’abasikare by’akarusho ngo anyurwa no kuba yarashakanye n’umugabo nawe w’umusirikare. Ati: ‘Iyo umwana agiye mu gisirikare aba ari amahirwe akomeye’
DCG Jeanne Chantal UJENEZA avuga ko mu bana be babiri, agize amahirwe hakagira ujya mu gisirikare byamushimisha uretse ko nk’umukobwa we agaragaza impano zo gukora ibindi bitandukanye no gukurikira inzira ye.

Karibumedia
