Author: MANIRAGUHA Ladisilas

Mu rwego rwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo n’ibyuma ndetse ibiyobyabwenge byavumwe mu ruhame na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuko ngo ntacyo byamariye abantu uretse kubica. Ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze nyuma y’umuganda rusange wakorewe ku mugenzi wa Rwebeya uherereye mu kagari ka Ruhengeri, umudugudu wa Kabaya mu rwego rwo kubungabunga amazi ava mu birunga harengerwa n’ibidukikije. Nyuma y’uyu muganda rusange witabiriwe n’abantu b’ingeri zose (Abayobozi, ingabo na Polisi, itsinda rya Sober Generation, abahanzi n’abaturage muri rusange), aho Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Tierry yavuze ko kuba Leta y’u Rwanda yarafatanije n’abaturage…

Read More

Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ibyuma n’ibindi biyobyabwenge, nibyo bizubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye. Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu bukangurambaga bw’icyumweru cy’umuryango mu ntara y’Amajyaruguru. Mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 24/09/2026, ubu bukangurambaga bwabimburiwe n’igikorwa cya Siporo cyitabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée mu nsanganyamatsiko igira iti: “Sober sober generation.” Bivuze kubaho udafite ikiyobyabwenge mu mubiri wawe. Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB Murangira B.Tierry yagize ati:” Impamvu twese turi hano nuko turi ‘Sober’ kuko ntabwo iyi Siporo twari kuyishobora dufite ikiyobyabwenge mu mibiri yacu. Biriya biyoga byose bitujuje ubuziranenge, abanyarwanda babibumbiye hamwe babyita…

Read More

Urubyiruko rwo mu ntara y’Amajyaruguru rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi uzira amakimbirane ahubwo ukarangwa n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore. Ibi babyiyemeje mu biganiro byabahuje n’abayobozi b’inzego zitandukanye kandi zifite uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha ku ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ibiganiro bizakorwa kuva ku itariki ya 22 kugeza kuya 30 Nzeri 2026 bifite kandi insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda ingeso n’imyitwarire ibangamira ubuzima no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.” Mu biganiro byo kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2026 byabereye mu karere ka…

Read More

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze barishimira umushinga “Habwa wigire'”, umushinga ukorana n’umuryango mpuzamahanga uzwi nka “Give Directly” wabakuye mu bukene. “Habwa wigire” ni umushinga umaze imyaka ine(4) ukorera mu karere ka Musanze mu guha abaturage amafaranga adasubizwa ngo bikure mu bukene, aho ubu umaze kuyaha imiryango 36.635 mu miryango 119.000 igize aka karere. Ni ukuvuga ko abaturage bagera ku bihimbi 160.000 bamaze kuyabona nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien. Yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Give Directly kuko imirenge 11 imaze kubona iyo nkunga y’amafaranga adasubizwa kandi abayakoresheje neza bakaba bagenda bikura mu bukene…

Read More

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana, agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza. Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana. Uyu mubikira yagaragaje ko imyumvire nk’iyi idakwiye, asobanura ko ubuzima bw’ababikira atari ubuhungiro bw’abagore bananiwe kubona abagabo, ahubwo ko ari ihamagarwa ryihariye umuntu ahitamo kugira ngo yiyegurire Imana. Mu butumwa yasangije abantu abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Mansera Gina King yavuze ko hari abavuga ko “abakobwa beza bakwiye…

Read More

Mu mwiherero w’abarezi wabereye mu karere ka Musanze, Intara y’amajyaruguru hamaganiwe kure ingeso mbi yo gukopeza abana kuko ngo nta reme ry’uburezi ryaba ririmo. Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi Nsengiyumva Jean Damascène, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abagenzuzi b’uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi. Wari umwiherero wo kwishimira umusaruro mwiza Akarere ka Musanze kagize mu mwaka w’amashuri 2025_ 2026 nyuma yo kuva mu myanya ya nyuma mu burezi kakaza mu myanya y’imbere aho mu mashuri abanza kaje ku mwanya wa gatatu mu…

Read More

Abayobozi, abajyanama b’ubuzima n’abaturge muri rusange barishimira ko nta mpfu za hato na hato zizongera kubaho ku babyeyi bapfa babyara cyangwa ku bana bapfa bavuka. Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo gufungura no gutaha ku mugargaro imwe mu nzu z’ababyeyi (Maternités) zubatswe mu karere ka Musanze, Rulindo, Gusagara na Nyagatare aho muri utu turere hubatswe inzu 13. Mu gutaha izi nyubako 13 ku mugaragaro, hatoranijwe inyubako iri ku kigo nderabuzima cya Karwasa giherereye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yashimiye Leta y’u Rwanda iha agaciro ubuzima bw’umubyeyi…

Read More

Ku itariki ya 15/09/2026 ku karere ka Burera habereye umuhango/ Ibirori, aho abagize Inama Njyanama y’ako karere bagaragarije ibikorwa byagezweho abitabiriye ibyo birori. Ni ibikorwa byagezweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, abagize Inama Njyanama bagiye gusoza. Akarere ka Burera, ni akarere gafite ubuso bwa km² 644; Abaturage ibihumbi 387,729 batuye ku bucucike bwa km²682; Imirenge17; Utugari 69 n’imidugudu 571. Ni akarere gafite ibyiza nyaburanga, aho gafite ikiyaga cya Burera na Ruhondo kakagira n’igishanga cy’Urugezi kiri mu murage w’isi. Gafite ikirunga cya Muhabura gikozweho n’imirenge itatu “Gahunga; Rugarama na Cyanika” kigera ku mupaka uduhuza n’igihugu cy’igituranyi…

Read More

Abaturage bakorera n’abaturiye ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kizwi nka RED ROCKS biyemeje kurwanya indwara z’ibyorezo barengera ibidukikije. Ni ingamba bafatiye mu mahugurwa bahawe n’Ubuyobozi bw’umushinga izwi nka “ONE HEALTH” yabereye mu kigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco cya Red Rocks ku ya 3 Nzeri 2026, akaba yaribanze ku kurwanya no kwirinda indwara z’ibyorezo ndetse n’ihindagurika ry’ikirere mu Rwanda. Aya mahugurwa yihariye ku buzima bumwe “One Health”, yazamuye imyumvire ikomeye y’abaturage kuko bahamenyeye uburyo habaho indwara z’ibyorezo n’isano zifitanye n’iyangirika ry’ikirere no kutarengera ibidukikije. Uwari uhagarariye aya mahugurwa ni Dr. Siya Aggrey wo muri Kaminuza ya Uganda izwi nka Uganda…

Read More

Abashoje Manda muri Njyanama y’Akarere ka Musanze barashimirwa ibyo bagezeho muri iyi myaka itanu (2021_ 2026) ariko na none kubagishaka gukomeza izo nshingano n’abandi babyifuza babwiwe ko inzira zifunguye ariko bakayicamo biciye mu matora asesuye kandi bisanzuye. Ibi ni ibyagarutsweho ni ntumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gikorwa cy’imurikabikorwa by’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze 2021_ 2026 ryabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 14/09/2026 imbere y’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Imboni y’aka karere Juvénal Marizamunda. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Ndayambaje Michel yavuze ibyagezweho muri iyi Manda y’imyaka itanu (2021_ 2026) haba mu bikorwa remezo, imibereho myiza…

Read More