
Urubyiruko rwibumbiye muri Club y’abafana b’ikipe ya APR FC, Club izwi nka “APR FC MUSANZE FAN CLUB” rwashimiwe kuba rwaragize igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Musanze ruzwi nk’ahahoze urukiko rwubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri).
Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwibuka abatutsi bishwe bazira uko bavutse, aho abasaga 800 biciwe mu ngoro y’ubutabera aho kuhabonera ubutabera bakahicirwa urwagashinyaguro kandi hari no hafi ya Perefegitura ya Ruhengeri no hagati y’ibigo bya Gisirikari n’amahoteli.
Iki gikorwa nyirizina cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye mu mujyi wa Musanze rugasorezwa ku rwibutso rwa Musanze hagakurikiraho umunota umwe wo kwibuka, kunamira no gushyira indabo ku rwibutso mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko baremwe.
Nyuma yo gutambagizwa urwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze iki gihugu nk’uko bigaragara muri uru rwibutso rwa Musanze ahazwi nka “Cour d’Appel de Ruhengeri, Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Karemanzira Fidèle yashimiye aba bafana ba APR FC biganjemo urubyiruko bibumbiye muri APR FC MUSANZE FAN CLUB kuba baje kwibuka no kunamira abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko ngo bahigira byinshi birimo n’amateka mabi yaranze Repubulika ebyiri zabanjirije Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda.
Bityo, asaba n’urundi rubyiruko rwibumbiye mu makalabu y’abafana, rwaba urwa Rayon Sport; Musanze FC; Kiyovu Sport n’urundi rubyiruko rundi muri rusange ko bajya baza kwigira amateka muri uru rwibutso.
Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda wese ariko by’umwihariko urubyiruko kuko arirwo Rwanda rw’ejo rukaba rugomba kumenya amateka mabi yaranze iki gihugu cy’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni no mu gihe cya Leta mbi ya Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal, bityo ngasaba n’urundi rubyiruko kugera ikirenge mu cya APR FC MUSANZE FAN CLUB. Aha ndavuga nk’abafana ba Rayon Sport; Musanze FC, Kiyovu Sport n’abandi bose ndetse n’urundi rubyiruko urwo arirwo rwose kuko buri gihe urwibutso ruba rukinguye amasaha umunani ku munsi kandi n’abakozi baba bahari ayo masaha. Ni karibu, ni baze bige amateka.”
Perezida wa APR FC MUSANZE FAN CLUB, Uwimana Emmanuel alias Muzungu yavuze ko gusura urwibutso bibaha amasomo, bityo asaba aba bafana ba APR FC muri Musanze kugira disipiline nk’iy’inkontanyi zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi.
Yagize ati: “Kuza hano ku rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 800 y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biduha amasomo kuko utazi aho ava ntamenya aho ajya, bityo rero tugomba kumenya amateka mabi yaranze iki gihugu bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi.”
Uwimana yakomeje asaba urubyiruko rwibumbiye muri APR FC MUSANZE FAN CLUB kugira disipiline nk’iyaranze urubyiruko rw’izari ingabo za RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: “Rubyiruko mugize APR FC MUSANZE FAN CLUB ndabasaba kugira disipiline/ ikinyabupfura (Discipline) cy’iyaranze urunyiruko rwari ingabo za RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, munyomoza ibivugirwa kumbuga nkoranyambaga, murwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, nibwo muzaba mukunze igihugu cyanyu. Twibuke, twiyubaka!!.”
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri uru rwibutso rwubatsemo, Madame Mukamusoni Assoumini washimiye abafana ba APR FC muri Musanze, aho yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ari ugukunda igihugu.
Yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira urubyiruko rwibumbiye muri APR FC MUSANZE FAN CLUB kubera gukunda igihugu cyanyu, kuko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bivuze gukunda igihugu kuko kurusura muhamenyera amateka mabi yaranze iki gihugu.”
Gitifu Mukamusoni Assoumini yakomeje asaba urubyiruko muri rusange kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kunyomoza ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Rubyiruko rwa APR FC MUSANZE FAN CLUB n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino,nabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse mukagira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi mu Rwanda no ku isi yose. Twibuke, twiyubaka!”
Mu gikorwa cyo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abafana ba APR FC muri Musanze, baremeye uwitwa Umutesi Vestine bamuha inkunga y’ibihumbi magana ane (400.000 frw) by’amafaranga y’u Rwanda azamufasha kwibuka yiyubaka ndetse n’inkunga y’ibihumbi ijana (100.000 frw) by’amafaranga y’u Rwanda azafasha umuryango IBUKA mu karere ka Musanze mu gusukura urwibutso mu bikorwa bihakorerwa, umunsi ku w’undi.”



Yanditswe na SETORA Janvier.
