Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2
  • KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni
  • GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi
  • Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka
  • U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli
  • Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
  • BURERA: Abaturage bakomeje kwinubira service bahabwa n’umuyobozi w’Akagari ka Buramba “SEDO”
  • MUHANGA: Umuyobozi w’Ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe yapfuye
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro
Politike

BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 30, 2026Updated:May 30, 202682 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/05/2026, itsinda ry’intumwa za rubanda mu nteko ishimga amategeko, umutwe w’Abadepite ryasuye abaturage bo mu murenge wa Gahunga baganira n’abo ku ngingo zitandukanye zirimo no guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro.

Uru ruzinduko mu karere ka Burera by’umwihariko mu murenge wa Gahunga rwari rugizwe n’Itsinda ry’Abadepite riyobowe na Honorable UWIZEYE Marie Thérèse na bagenzi be Zainabu Umulisa na Maurice Kabandana baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline n’Umuyobozi w’ ishami ry’ubuhinzi mu karere, NIZEYIMBABAZI Jean de Dieu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Mbere yo gusura ibikorwa by’ubuhinzi bikorwa n’abaturage n’amakoperative mu murenge wa Gahunga, habanje kuba inama yahuje abayobozi b’umurenge n’ibyiciro bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’iterambere ry’umurenge.

Nyuma hakurikiraho kuganira n’abaturage mu nteko hagamijwe kumva ibibazo byabo no gushakira hamwe ibisubizo byabyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga BUTOYI Louis yatanze ishusho rusange y’ubuhinzi mu murenge wa Gahunga, agaragaza n’ibikorwa bimaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi abaturage bahura na zo mu buhinzi bwabo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline bizwi na bose ko akunda abaturage be yibanze cyane cyane ku mutekano, aho yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko ngo bugira ingaruka nyinshi zirimo no kwicana.

Yagize ati: “Ndabasaba kwirinda ubusinzi kuko iyo ngeze buri gihe muri uyu murenge wa Gahunga, nsanga abaturage benshi mwasinze. Nababwira ko nta muturage watera imbere abyukira mu kabare kuko uko isi yihuta niko tugomba kugendana nayo.”

Meya MUKAMANA yakomeje agaruka ku ngaruka z’ubusinzi aho yagize ati: “Ubusinzi ni bubi kuko nibwo butera amakimbirane mu miryango, igwingira n’imirire mibi n’urugomo rwa hato na hato tutibagiwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa se gufata ku ngufu no gusambanya abana.”

Mu kiganiro kirambuye Hon. UWIZEYE Marie Thérèse, yabwiye abaturage inshingano z’abadepite ndetse ababwira n’impamvu z’uruzinduko rwabo nk’intumwa z’inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Yagize ati: “Inshingano zacu nk’Abadepite ni ugusesengura amategeko no kuyatora, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kugira gahunda yo gusura abaturage. Ni muri urwo rwego rero twaje ngo tuganire ku ishusho y’ubuhinzi mu murenge wanyu wa Gahunga, tumenye n’ ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi n’iterambere ry’abaturage.”

Nyuma y’ikigamiro cya Hon. UWIZEYE Marie Thérèse, abaturage bahawe umwanya bagaragaza ibibazo bibangamiye imibereho yabo, bimwe birasubizwa, ibindi bizezwa ko bizakorerwa ubuvugizi mu nzego bireba.

Bimwe mu bibazo bizakorerwa ubuvugizi mu nzego bireba harimo ikibazo cy’imbuto y’ibirayi; Ifumbire iza ikererewe; Igiciro cy’umuti wica udukoko mu myaka gihindagurika; Igiciro cy’ibireti kikiri hasi bityo, bigahombya umuhinzi n’ikibazo cyabajijwe na Nyirabapolisi Anastasie ko umudugudu wabo wa Kamatanda mu kagari ka Nyangwe utagira amashanyarazi.

Mu bibazo rusange byabonewe ibisubizo harimo ikibazo cy’abaturage bakwa amafaranga ngo babarurirwe ubutaka kandi bitemewe gutanga amafaranga ko serivisi ari ubuntu. Iki kibazo Hon. UWIZEYE yagishize mu maboko y’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere kandi bikazakorerwa raporo ko nta muturage ubaruza ubutaka bwe wongeye gucibwa amafaranga ndetse ko n’abayatswe bagomba kuyasubizwa mu maguru mashya.

Meya MUKAMANA yagize ati: “Muri gahunda ya ‘Duhari ku bwanyu’ , nta muturage ugomba kwishyuzwa amafaranga ngo abarurirwe ubutaka bwe. Iyo ni serivisi idasaba ikiguzi cy’amafaranga, bityo nta muturage ugomba kuyatanga kuko n’abamaze kuyatanga, tuzayabaza abayahawe, abaturage bayasubizwe.”

Uruzinduko rw’Abadepite mu murenge wa Gahunga rwabaye umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’ubuhinzi, kumenya ibibazo abaturage bahura na byo ndetse no gusura ibikorwa by’indashyikirwa bikorwa n’abaturage n’amakoperative yabo.

Abaturage bashimiye ubuyobozi n’Abadepite uburyo babegereye bakabatega amatwi, naho Abadepite bashimangira ko ibibazo byagaragajwe bizagezwa ku nzego zibishinzwe kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru

July 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,687 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,462 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026964 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025852 Views

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 14, 20260

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abantu 17, barimo abaremye…

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

Mu Burundi: Ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri butaboneka

July 12, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

KARONGI: Imihanda yinjira mu mujyi igiye gushyirwamo ibihangano nyabugeni

July 14, 2026

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.