Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
  • Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026
  • BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga
  • BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro
  • Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze
  • MUSANZE: Abaturage bo mu murenge wa Gataraga basabwe gukomeza kwagura ibitekerezo mu rugendo rw’iterambere
  • Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Politike

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 11, 2026Updated:June 11, 202671 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, uruganda rutunganya ibireti ruzwi nka HORIZON SOPYRWA ruherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru rwibutse abari abakozi barwo 13 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bazira uko bavutse.

Ni igikorwa cyabimburiwe no kunamira no gushyira indabo kumva ishyinguyemo imibiri isaga magana inani (800 )y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Musanze, ahazwi nk’ahahoze urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri).

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru wa HORIZON SOPYRWA, BIZIMUNGU Gabriel, yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese nk’inshingano cyane ko ngo yanasigiye benshi ibikomere.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni Inshingano za buri wese kuko yakomerekeje benshi ku mubiri no ku mutima ndetse inasiga mu gihugu imfubyi, inshike n’abapfakazi. Mu kwibuka abari abakozi 13 b’icyari OPYRWA bishwe bazira uko bavutse ni n’uburyo bwo kwifatanya n’imiryango yabo, ukaba n’umwanya wo kuzirikana ingaruka z’ivangura dusubiza agaciro abishwe.”

Bizimungu yakomeje ashima uruhare rwa Leta mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu nzira zo kwiyubaka n’uburyo bagenda biyubaka, bityo yifuza ko uyu muhango waba umwanya wo kumenya ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi no kugira uruhare mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na NDUWAYESU Elie yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda, babaciyemo ibice, bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana gusa.”

NDUWAYESU Elie yakomeje avuga ko kwibagirwa ari bibi cyane kandi ko nk’abanyarwanda tugomba kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahubwo tukamenya ko Jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka ahubwo ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ntabwo ari impanuka ahubwo ni Igikorwa kibi cyateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa na Leta mbi yayiteguye igategura no kuzayihakana ari nabyo bakora ubu. Ni nayo mpamvu tugomba kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bitazongera ukundi.”

NDUWAYESU yasoje avuga ko inkotanyi ari ubuzima aho yagize ati: “Inkotanyi ni ubuzima kuko iyo zitaboneka, nta buzima buba buriho, ari nayo mpamvu nsaba buri wese kuvugisha ukuri ku byo azi, bityo akabibwira n’abana be kuko nirwo ruhare rukenewe mu kwiyubakira igihugu cyane cyane urubyiruko rushingira ku butwari bw’inkotanyi, rukamenya amateka ndetse runyomoza ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Mu buhamya bwatanzwe na Nyiraneza Justine, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kurinda kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA ashimira cyane ubutwari bwazo, ineza n’urukundo byaziranze.

Yagize ati: “Twarahizwe, turakubitwa ndetse turara mu bihuru kuko twatangiye guhigwa twiga mu mashuri abanza aho twahagurutswaga ngo barebe abahutu n’abatutsi ariko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye kuya 01/10/1990, amasasu y’inkotanyi yaravugaga tugaterwa, tukarara mu bihuru ndetse rimwe abajandarume baduteye mu rugo ngo baje gushaka inyenzi ariko barazibura. Niko byakomeje kugenda kuko no kuwa 23/01/1991 niko byagenze ndetse no ku gitero cy’iya 08/02/1993 aho baje bakareba no ma makayi yanjye ngo barebe niba ntandikiranaga n’inyenzi.”

Nyiraneza yakomeje ashimira izari ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikarokora abahigwaga, anashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagize ati: “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashima cyane ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu zikatwunamuraho abo bicanyi. Ikindi ni ugushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu ndiho, nariyubatse kandi natanze n’imbabazi ku bampemukiye kuko muri miliyoni mirongo ine (40.000.000 frw) nagombaga kwishyurwa, nishyuwe miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ariko mu gutanga imbabazi ndayabasubiza, ubu tubanye neza kandi nzatera n’intambwe yo gushishikariza n’abandi gukomeza gutanga imbabazi kubazazisaba, bityo ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bikomeze bishinge imizi. Sinasoza kandi ntashimiye na HORIZON SOPYRWA yateguye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko ni intambwe ikomeye yo kudukomeza.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, RUSISIRO Festus yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yoretse imbaga kubera ubugome yakoranwe, bityo kubibuka akaba ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko bavutse.”

RUSISIRO yakomeje avuga ko kwibuka uyu munsi muri HORIZON SOPYRWA ari umunsi wihariye kuri we, aho yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi itatwaye abantu gusa.

Yagize at: “Mu kwibuka, uyu munsi ufite ubusobanuro bwihariye kuko mu bishwe harimo n’umubyeyi wanjye (Papa wanjye) wakoraga mu cyahoze ari OPYRWA.Bityo, Jenoside ntiyatwaye abantu gusa kuko yadutwaye inzozi idusigira n’ibikomere ariko abasigaye tugomba gusubiza agaciro abacu bakambuwe, dushimira ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, zikabohora igihugu ndetse zigahagarika na Jenoside yakorewe abatutsi, tukaba turiho. Turashimira kandi HORIZON SOPYRWA uburyo igenda ifasha imiryango y’abari abakozi ba OPYRWA bishwe ikaba ikomeje kubafasha kwiyubaka.”

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien wihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko imiryango yabuze ababo bishwe ari abakozi ba OPYRWA uko ari 13.

Meya Nsengimana Claudien yashimiye kandi HORIZON SOPYRWA yateguye iki gikorwa aho yagize ati: “Turashimira HORIZON SOPYRWA yateguye iki gikorwa cyiza cyo kwibuka abari abakozi 13 ba OPYRWA, bishwe bazira uko bavutse cyane ko inazirikana imiryango yabo mu bufasha butandukanye ndetse tunabashimira SOPYRWA uburyo muzirikana agaciro k’umukozi.”

Meya Nsengimana yakomeje avuga ko uruhare rw’ubuyobozi bubi ari isomo rikomeye ku banyarwanda ariyo mpamvu Leta y’Ubumwe yimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubwubahane, aho yagize ati: “Ni ngombwa kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu cyacu dufata ingamba zikomeye ngo bitazongera ukundi dusaba urubyiruko kusigasira ibyagezweho, duharanira guhanga ibishya.”

Muri iki gikorwa kandi, imiryango 13 y’ababuze abayo bari abakozi ba OPYRWA yashyize indabo ku kimenyetso (Monument) cyubatswe muri HORIZON SOPYRWA kigashyirwaho amwe mu mazina y’abari abakozi ba OPYRWA bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026

BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro

May 30, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,482 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,415 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026919 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025837 Views

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

By MANIRAGUHA LadisilasJune 11, 20260

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,…

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

June 3, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.