Muri Matayo 8:24-25 hagira hati: “[24]Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.
[25]Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”

AGAKIZA GATUMA DUHAGARARA HEJURU Y’IMISOZI IDUSUMBA.
Mu Ibyahishuwe 21:4, hagira hati: “[4]Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”
Iyo ukijijwe, ibintu byinshi Imana ibihindura bishya, ukaba amahoro, ukagira umunezero.
Bityo rero, niba uri mu bibazo byakurenze ukaba udakijijwe ushake urusengero rukuri hafi ugende wakire agakiza; Yesu namara gutaha mu mutima wawe uraza kuba amahoro.
IBIBAZO NIBYINSHI USIBYE NO KUDASINZIRA HARI ABAKURIZAMO KWIYAHURA.
Yesu aravuga ngo: “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura”, niba urushye jya mu nzira z’agakiza uzagubwa neza. (Matayo 11:28
Ndagusabiye ngo Imana iguhe ibitotsi niba warabibuze, mu izina rya Yesu Kristo wa Nazareti.
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pastor Alphonse HABYARIMANA.

