Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RWANDA: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye abana basaga 300, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kubara.
Uburezi

RWANDA: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye abana basaga 300, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kubara.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 20, 2025Updated:October 20, 202572 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ku wa 15/10/2025 muri Kigali Conference and Exehibition Village hazwi nko muri Camp Kigali, habereye irushanwa mpuzamahanga CHENMO Cup 2025 kuri Program y’isomo ry’imibare rizwi nka ABACUS.Ni irushanwa ritegurwa kandi rikanaterwa inkunga n’ikigo cy’abashinwa cyitwa SHENMO Education. ABACUS ni Program y’isomo rifasha abana bakiri bato, rikabatoza gukunda imibare. Ibi bibafasha gukariha mu bwenge, ibintu bibaha ubushobozi bwo gutekereza byihuse; Gukemura no gusubiza ibibazo ku buryo bwihuse. Abana bitabiriye iri rushanwa ni abana 300 bo mu bihugu 30 bya Afurika n’Ubushinwa, bari mu kigero cy’imyaka 4 na 14.Ni amarushanwa yitabiriwe n’abana, baherekejwe n’ababyeyi babo; Abandi bana n’abarimu babo. Ni amarushanwa yarayobowe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi “REB”, hari abayobozi mu nzego zitandukanye: Ingabo; Police na Mayor wa Burera. Umushitsi mukuru yari Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Madamu IRERE Claudette, mu ijambo rye yakanguriye abarezi mu bigo n’ababyeyi b’abana kwitabira program y’ABACUS igakwizwa no mu bindi bigo itarageramo.

 

Yagize ati: “Ndashimira ikigo cy’abashinwa CHENMO Education, cyazanye iyi Program mu bihugu byacu bya Afurika. Uyu mwanya kandi mbonereho nshimire ibigo n’ababyeyi bitabiriye iyi program bagashishikariza abana kuyikurikira, nsabe n’abandi kuyinjiza mu bigo byabo”. Yakomeje agira ati: “Byumwihariko, nsabe abarezi mu bigo ndetse n’ababyeyi gukangurira abana b’u Rwanda gukunda program ya ABACUS kuko ituma abana bakariha kandi bagakanguka mu bwenge, bakagira ubumenyi mu mibare; Bakagira ubushobozi bwo gutekereza byihuse no kubona igisubizo vuba. Ikindi abarimu bacu basangira ubumenyi n’abandi bo mu bindi bihugu, ibi akaba ari inyungu ku gihugu cyacu na Afurika muri rusange.”Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu: Ryatangijwe mu mwaka wa 2024, icyo gihe ryitabiriwe n’abana 220; Ryongera kuba muri Gicurasi 2025, ryitabirwa n’abana 243, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abana basaga magana 300 bo mu bihugu mirongo 30. Kuri iyi nshuro ryagaragayemo umwihariko wo kubara imibare myinshi mu mutwe “Calcule mantal/ Mental calculation”, ibi bikorwa mu buryo bwo guteranya “+”; Gukuramo “_” no Gukuba “×” mu gihe gito, kitarenze amasogonda nk’atatu.

Amarushanwa mpuzamahanga ni meza ku bana kuko atuma batinyuka hakiri kare, bakazagira umuco wo guhatanira kwitez’imbere. Abitabiriye iri rushanwa bahawe ibihembo by’ishimo, birimo: Imidari; Certificates n’ibikapu byiza. Abana bahize abandi, babona n’ibikompe bya CHENMO Cup 2025.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.