Abanyeshuri bagera ku 174 nibo bahawe impamyabushobozi ku nshuro ya 7 kuva iri shuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College rishinzwe.
Ni abanyeshuri bize mu mashami atandukanye harimo Ubwubatsi (Construction and Building technology); Electronical technology; Information and Communication technology; Hospitality management; ICT Management na Toursim and Travel management.

Umuyobozi w’iri shuri rya MIPC, Prof. Dr. Rwamakuba Zéphanie, yashimye abanyeshuri barangije maze abashishikariza gukomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Abanyeshuri barangije amasomo yabo nk’intambwe y’indongozi bateye, twabashishikariza gukomeza gutera izindi, bityo bakazagira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Aba nibo bagomba guhindura sosiyete nyarwanda bakomeza kwerekana indangagaciro nyarwanda; Ikinyabupfura; Umuco n’imyitwarire kuko aribyo bizunganira ubumenyi bakuye hano bizabagirira akamaro mu kubaka igihugu”.
Uwavuze mu izina ry’abarangije NGIZWENIMANA Janvier yavuze ko bishimiye kuba barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse ko n’ibyo bize bagiye kubibyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Twishimiye kuba turangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza , Aho twakoze cyane twiga amanywa n’ijoro. Mu by’ukuri, ntabwo byari byoroshye ariko twashyizeho umwete ari nayo mpamvu dushimira ababyeyi n’abarimu badufashije mur urwo rugendo, tukaba tugeze kuri uru rwego. Turabizeza kuzabyaza umusaruro ibyo twize ahangaha”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien yashimiye ubufatanye bwa Diyosezi ya Shyira mu iterambere ry’akarere, by’umwihariko ashimira MIPC ku mpinduka igira mu iterambere ry’akarere.
Yagize ati: “Turashimira ubufatanye bwa Diyosezi ya Shyira by’umwihariko ubuyobozi bwa MIPC ku bw’impinduka iri shuri rigira ku iterambere ry’ubukungu bw’akarere. Turashimira kandi abanyeshuri bashije ikivi cyabo mu gihe cy’imyaka itatu bamaze ahangaha”.

Meya NSENGIMANA yakomeje asaba abarangije kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe.
Yagize ati: “Turasaba abanyeshuri barangije gutanga umusanzu wabo mu bumenyi ngiro bakuye muri MIPC kandi uruhare rwanyu rukazagaragara mu iterambere ry’igihugu kandi mwigirira icyizere kukaba urumuri rwiza mwihesha agaciro n’igihugu cyanyu ku buryo ibyo mwize bihindura imibereho yanyu, iy’imiryango yanyu n’igihugu muri rusange”.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Shyira, Augustin Abimana, yashimiye ababyeyi ko bareze neza ndetse anashimira Imana ku byiza byose itangira ubuntu. Bityo ashimira ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubw’inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) badahwema kugira inama MIPC.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu burajwe ishinga n’ineza y’abanyarwanda, ndashimira kandi inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) mu buryo baba hafi MIPC mu kuyishoboza no kuyunganira ngo irusheho gutanga ubumenyi mu mashami atandukanye n’inama babagira ngo MIPC ibone uburenganzira bwo kujya itanga impamyabushobozi zo mu cyiciro cya kabiri (Ao) nk’izindi Kaminuza”.
Bishop ABIMANA yashimiye kandi n’abandi bafatanyabikorwa maze asoza asaba abarangije kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.
Yagize ati: “Ubwenge ni kimwe ariko umuco ni ikindi. Ni ngombwa ko mugira umuco n’ indangagaciro ndetse n’ ikinyabupfura kuko nibyo bigomba kubaranga aho muzajya hose ariko kandi kwiga ntibirangira, ari nayo mpamvu mbasaba gukomeza gutera izindi ntambwe zizabagasha kugirira igihugu cyanyu akamaro”.

Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza muri ibi birori yari ihagarariwe na Mukashema Mireille washimiye MIPC ku bw’amashami 6 ifite yigisha ishingiye ku ikoranabuhanga. Yavuze ko uyu ari umunsi w’ibyishimo n’ishema ku babyeyi bashyize imbaraga mu nyigire y’abana babo maze asoza asaba abarangije kutazatesha agaciro ibyo bigiye muri MIPC.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi w’ibyishimo n’ishema ku babyeyi bashyize imbaraga mu myigire y’abana ariko ntibigishije abana gusa ahubwo bakoreye n’igihugu kuko imbaraga zabo nizo zigiye kuzakoreshwa mu kubaka igihugu. Niyo mpamvu tubasaba kutazatesha agaciro ibyo bigiye muri MIPC ahubwo ko bagomba kubibyaza umusaruro cyane ko ibyo bize byose bijyanye n’ikoranabuhanga , bityo bagahanga udushya mu rwego rwo guteza imbere igihugu”.
Mu gushishikariza abana kwiga neza, ababaye indashyikirwa mu mashami atandukanye bahawe ibihembo birimo n’igihembo cyatanwe na Banki ya Kigali (BK) kingana na sheki ya Miliyoni imwe yahawe uwabaye uwa mbere mu ishami ry’ubukerarugendo.


