Urukiko rwa Gisirikare rufite icyicaro i Nyamirambo, kuri uyu wa kane , tariki 04/12/ 2025 rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu bane(4) icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro aribo; Pte Hangimana Théoneste; Pte Hirwa Augustin; Umusivili Habyarimana Claude n’undi musivili witwa Ntabareshya Janvier.
Ni urubanza rwaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe muri Centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera aho abaturage barwitabiriye ari benshi barimo n’abatangabuhamya.

Nyuma y’uko Perezida w’inteko iburanisha atangiyeamabwiriza n’uburyo abaturage baza kwitwara muri uru rubanza, Umwanditsi w’Urukiko yasomye imyiromdoro y’abaregwa n’ibyo baregwa, bityo bahabwa ijambo umwe ku w’undi, babazwa niba icyaha baregwa bacyemera maze bose basubiza batsemba ko batacyemera.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busobanure uko icyaha cyakozwe n’ibimenyetso bushingiraho maze uwaruhagarariye ubushinjacyaha Major UMUHIRE Triponie avuga imikorere y’icyaha n’igihe cyakorewe.
Yagize ati:”Ku itariki ya 05/08/2025, ahagana saa moya n’igice (19h30′), bagamije kwiba, abasirikare babiri (Pte Hangimana Théoneste na Pte Hirwa Augustin) bambaye impuzankano( Uniform) zabo bafata n’imbunda za SMG, basohoka mu difensi(aho baba) bajya mu Centre ya Kaje, bahasanga uwitwa Claude Uzabakiriho (watorotse), Habyarimana Claude na Ntabareshya Janvier maze uko ari batanu(5) bitwaje imbunda 2, inkoni n’icyuma berekeza mu Centre ya Kanyirarebe, bigabanyamo amatsinda abiri maze rimwe ryinjira mu kabare ka Manishimwe bamwicaza hasi bamukuramo inkweto bamutwara amafaranga ibihumbi mirongo inane na bitanu(85.000 frw). Irindi tsinda rijya mu kabare ka Umutoniwase Julienne bamutwara Radio(Amplie)n’ibijyana nayo (Accessories), telefoni 4 n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60.000 frw).”
Ubushinjacyaha bwakomeje butanga ibimenyetso birimo aho ibyibwe byabikijwe ndetse n’abatangabuhamya.
Bwagize ati: “Ibyibwe birimo Radio na telefoni byasanzwe mu nzu ya nyina wa Ntabareshya Janvier witwa Nyirakabanza Judith, hari kandi abahamya barimo abahohotewe, abari muri utwo tubare barimo Maniriho J.Damascène; Manishimwe; Serugendo Joseph; Niyonkuru Emmanuel; Harerimana J.Damascène na Nyiragasozi Léonie. Uretse n’aba kandi mu gihe abaturage batabazaga amakuru yageze kuri difensi ya Gisirikare maze Umuyobozi wayo Kapiteni Gashema yegeranya abasirikare (Rassemblement) kugira ngo arebe abadahari, asanga habura Pte Hangimana Théoneste na Pte Hirwa Augustin.”
Urukiko rwongeye guha umwanya abaregwa ngo bisobanure ku byo ubushinjacyaha bwari bumaze kugaragaza maze Ntabareshya agira ati: “Ndemera ko najyanye n’abasirikare nkinjira kwa Umutoniwase Julienne ndi kumwe n’umusirikare ntwara iradiyo nini (Amplie) na telefoni ebyiri.”
Habyarimana Claude we yagize ati: “Njyewe nahamagawe na Ntabareshya Janvier ambwira ko ajyanye n’abasirikare gufata magendu ku Kanyirarebe ngo tujyane kubyikorera ariko tugeze Kanyirarebe mbona umusirikare asohoka kwa Manishimwe ariko njyewe nta nzu ninjiyemo.”
Umwanya wahawe abasirikare ngo nabo bisobanure maze Pte Hirwa Augustin agira ati: “Kuwa 05/08/2025 twavuye mu difensi tujya kureba Magendu mu Centre ya Kanyirarebe turi kumwe n’abasivili 3 aribo Ntabareshya Janvier; Uzabakiriho Claude na Habyarimana Claude ariko tugeze ku Kanyirarebe magendu turayibura gusa uburyo Ntabareshya yibye iyo Radiyo na telefoni ntabwo mbizi ndetse n’ayo mafaranga bavuga ntacyo nzi. Gusa amakosa yo kwipanga akazi (kujya gufata magendu abayobozi banjye batabizi ndayemera nkabisabira imbabzi.”
Mugenzi we Hangimana Théoneste yagize ati: “Kuwa 05/08/2025 saa moya n’igice (19h30) Claude Uzabakiriho yarampamagaye ngo abonye magendu nanjye mbwira mugenzi wanjye Pte Hirwa Augustin ko hari magendu ibonetse, tugenda tutabivuze ariko tugeze mu Centre ya Kaje tubonana na Claude Uzabakiriho, Habyarimana Claude na Ntabareshya Janvier twerekeza ku Kanyirarebe ariko tuhageze dusanga ya magendu ntayihari. Twazishakiye mu gihuru turazibura noneho twinjira mu nzu ya Umutoniwase naho mugenzi wanjye yinjirana n’abandi kwa Manishimwe ariko magendu dukomeza kuzibura. Amakosa yo kujya mu kazi batadupanze ndayemera nkayasabira imbabzi.”
Urukiko rwahaye umwanya abakorewe icyaha aribo Umutoniwase Julienne na Manishimwe maze Umutoniwase agira ati” Abinjiye iwanjye ni Ntabareshya Janvier bita Nzogiroshya ari kumwe n’umusirikare ntabonaga neza mu maso kubera ingofero, ngira ubwoba n’abakiriya, turasohoka basigara mu nzu aribwo banyibye Radiyo, telefoni 4 n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60.000 frw).”
Manishimwe yagize ati: “Iwanjye hinjiye Habyarimana Théoneste, Uzabakiriho Claude n’umusirikare ari nawe wahise anyicaza hasi anankuramo inkweto ankubita n’inkoni noneho anjyana mu cyumba anyaka amafaranga ibihumbi mirongo inane na bitanu(85.000 frw) baragenda.”
Urukiko rwakomeje rubaza Pte Hirwa Augustin na Pte Hangimana Théoneste ababazwa ibyo bikorwa byose byabaye maze basubiza ko aribo byabazwa kubera ko ngo bipanze akazi ari nayo mpamvu ngo babisabira imbabzi. Gusa babwiye Urukiko ko nta kintu bibye na kimwe ko n’ibyibwe na Ntabareshya ariwe wabibazwa.
Abatangabuhamya babajijwe ni Mukarubuga Donatille na Manishimwe maze Mukarubuga agira ati: “Turi mu kabare ka Manishimwe twabonye umusirikare yinjiye tugira ubwoba turasohoka arko ibyabereye mu nzu ntabwo twabimenya. Gusa twumvise ko hari undi musirikare n’umusivili binjiye kwa Umutoniwase Julienne bakamutwara iradiyo na telefoni 4.”
Manishimwe yagize ati: “Nabonye Manishimwe asohoka mu nzu ariko umusirikare na wa musivili bamaze kugenda maze ambwira ko umusirikare yamukubise akamutwara n’amafaranga ibihumbi mirongo inane na bitanu(85.000 frw).”
Urubanza rugana ku musozo, Urukiko rwasubije ijambo ubushinjacyaha ngo butange icyifuzo cyabwo maze bugira buti: “Ubushinjacyaha burasaba Urukiko ko ikirego cya Manishimwe cyahabwa agaciro kuko kumukuzamo inkweto no kumujyana mu cyumba byose bigize icyaha cyo kumutwara amafaranga ibihumbi mirongo inane na bitanu(85.000 frw). Kuba Ntabareshya nawe yaratwaye iradiyo na telefoni akabimarana iminsi 2 n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000 frw) nabyo umusirikare byamuhama kuko bari mu nzu ari 2. Ikindi ubushinjacyaha buvuga nuko mu mvugo zabo bivuguruza kuko mu ibazwa ryabo bavuze ko batigeze bagera ku Kanyirarebe none batangiye kwemera ko bahageze bakavuga n’ibyo bakoze ndetse bakaba bari gushinjanya. Ibyo byose bigaragaza ko bahunga icyaha kandi baragikoze. Bityo, ubushinjacyaha burasaba Urukiko kwakira ikirego cy’ubushinjacyaha no kwemeza ko gifite ishingiro; hashingiwe ku itegeko n° 68/2018 ryo kuwa 30/11/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo 170 agace kayo ka 1 n’aka 3 , ubushinjacyaha burabasabira igifungo cy’imyaka 20 kuri buri wese n’ihazabu ya Miliyoni irindwi(7,000,000 frw) kuri buri muntu. Hashingiwe kandi ku ngingo ya 34 y’itegeko ryavuzwe haruguru, Urukiko rwategeka abaregwa bose gufatanya gusubiza Manishimwe ibihumbi 85 na Umutoniwase Julienne agasubizwa ibihumbi 60 na telefoni ze 2 zifite agaciro k’ibihumbi mirongo itandatu(60.000 frw).
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga impamvu zishingirwaho ngo bazahabwe biriya bihano.
Bwagize buti: “Iyo Pte Hirwa na Pte Hangimana badafata imbunda ngo bajye ku Kanyirarebe na bariya basivili ntibari kujyayo, bityo birengagije inshingano z’ingabo z’igihugu ahubwo bagahohotera abaturage kandi aribo bakagombye kubarinda, bityo ni igihano cyatanga isomo muri rusange.”
Twababwira ko by’umwihariko ko ubushinjacyaha bwanasabiye Habyarimana Théoneste undi umwaka umwe ugomba kwiyongera ku gihano cyavuzwe kubera yanafunzweho umwaka akaba atarikosoye.
Urubanza rwapfundikiwe ababuranyi bose bamenyeshwa ko ruzasomerwa mu ruhame na none aho rwaburanishirijwe ku Kanyirarebe kuwa 19/12/2025 saa tanu z’amanywa (11h00).
Yanditswe na SETORA Janvier.

