Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi.
Imikino

Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasDecember 5, 202526 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Perezida wa Komite y’Inzibacyuho iyoboye Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko Rayon Sports izakoresha hafi miliyoni 200 Frw mu kugura abakinnyi, ubwo isoko rizaba rifunguye muri Mutarama.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, aho abagize Komite y’Inzibacyuho bagaragazaga ibikorwa bateganya gukora mu gihe cy’amezi atatu bazamara muri iyi nzibacyuho.

Murenzi yagize ati: “Rayon Sports ubu ngubu, tumaze igihe nta ntsinzi tubona, n’izo twabonaga mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Kimwe rero mu byihutirwa, turifuza kuzana abatoza n’abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe bahari[…]. Ibyo byose bizasaba amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye ubwabyo bikeneye hagati ya miliyoni 100 Frw na 200 Frw.”

Murenzi Abdallah.

Iyi Komite iza muri Gikundiro yasanze nta mafaranga ari kuri konti y’ikipe. Murenzi Abdallah yavuze ko amafaranga yo kugura abakinnyi bazayashakira ahashoboka hose.

Ati: “Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa. Ni ugukomeza kunoza imibanire n’abafatanyabikorwa ndetse no gushaka abandi bashyashya. Ikindi ni ugukora ubukangurambaga bw’imbaraga zihagije ku mushinga wacu wa Gikundiro, wa *702#.”

Yaboneyeho gukangurira abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru kwiyandikisha kuko bizabafasha kumenya imibare ya nyayo y’abakunzi ba Rayon Sports kugira ngo babashe kubaka n’imiyoborere idaheza uwo ari we wese.Yakomeje agira ati: “Icya kabiri, ni uburyo buzafasha abanyamuryango gutanga umusanzu, yaba ufite igihumbi, bibiri, magana atanu, bitanu… Ziriya miliyoni 200 dukeneye nta handi dufite tuzazikura, uretse mu banyamuryango.”

Uyu muyobozi wari Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi mbere y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusesa inzego zose z’uyu muryango, yasubije benshi mu Ba_ Rayons bibaza igihe umutoza mukuru mushya azazira, ahishura ko ari vuba.

Ati: “Turifuza ko umutoza aboneka bitarenze icyumweru n’igice, bikabije bikaba bibiri. Muri uku kwezi dusigajemo imikino ahari itanu cyangwa itandatu. Turifuza ko nibura yazareba n’imikino nk’itatu, kugira ngo twinjire ku isoko na we ubwe yaramaze kureba uko ikipe ihagaze.”

Abakunzi ba Rayon Sports ntibishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara muri Shampiyona, kuko mu mikino icyenda yakinnye yatsinzwemo itatu ikanganya ibiri. Ibi bituma magingo aya ari iya gatandatu n’amanota 14, ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC iyirusha amanota umunani.

Abenshi bavuga ko intandaro y’ibi byose ari abakinnyi batari ku rwego rwiza ikipe ifite ndetse n’umutoza Haruna Ferouz udafite ubushobozi bwo gutanga umusaruro uhagije nyuma yo gusigarana ikipe by’agateganyo, ubwo uwari Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi yatandukanaga n’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda azira kutemeza Aba_ Rayons.Iyi kipe ikomoka i Nyanza, izakira Musanze FC ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza, mu mukino w’umunsi wa 10 uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri n’igice.Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Imihigo ni yose hagati y’amakipe y’Akarere ka Musanze na Rubavu

August 27, 2026

Breaking news: Bombori bombori hagati y’Akarere ka Burera n’Akarere ka Rubavu

August 24, 2026

APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse

July 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 23, 20260

Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda…

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.