Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi.
Imikino

Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasDecember 5, 202525 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Perezida wa Komite y’Inzibacyuho iyoboye Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko Rayon Sports izakoresha hafi miliyoni 200 Frw mu kugura abakinnyi, ubwo isoko rizaba rifunguye muri Mutarama.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, aho abagize Komite y’Inzibacyuho bagaragazaga ibikorwa bateganya gukora mu gihe cy’amezi atatu bazamara muri iyi nzibacyuho.

Murenzi yagize ati: “Rayon Sports ubu ngubu, tumaze igihe nta ntsinzi tubona, n’izo twabonaga mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Kimwe rero mu byihutirwa, turifuza kuzana abatoza n’abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe bahari[…]. Ibyo byose bizasaba amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye ubwabyo bikeneye hagati ya miliyoni 100 Frw na 200 Frw.”

Murenzi Abdallah.

Iyi Komite iza muri Gikundiro yasanze nta mafaranga ari kuri konti y’ikipe. Murenzi Abdallah yavuze ko amafaranga yo kugura abakinnyi bazayashakira ahashoboka hose.

Ati: “Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa. Ni ugukomeza kunoza imibanire n’abafatanyabikorwa ndetse no gushaka abandi bashyashya. Ikindi ni ugukora ubukangurambaga bw’imbaraga zihagije ku mushinga wacu wa Gikundiro, wa *702#.”

Yaboneyeho gukangurira abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru kwiyandikisha kuko bizabafasha kumenya imibare ya nyayo y’abakunzi ba Rayon Sports kugira ngo babashe kubaka n’imiyoborere idaheza uwo ari we wese.Yakomeje agira ati: “Icya kabiri, ni uburyo buzafasha abanyamuryango gutanga umusanzu, yaba ufite igihumbi, bibiri, magana atanu, bitanu… Ziriya miliyoni 200 dukeneye nta handi dufite tuzazikura, uretse mu banyamuryango.”

Uyu muyobozi wari Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi mbere y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusesa inzego zose z’uyu muryango, yasubije benshi mu Ba_ Rayons bibaza igihe umutoza mukuru mushya azazira, ahishura ko ari vuba.

Ati: “Turifuza ko umutoza aboneka bitarenze icyumweru n’igice, bikabije bikaba bibiri. Muri uku kwezi dusigajemo imikino ahari itanu cyangwa itandatu. Turifuza ko nibura yazareba n’imikino nk’itatu, kugira ngo twinjire ku isoko na we ubwe yaramaze kureba uko ikipe ihagaze.”

Abakunzi ba Rayon Sports ntibishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara muri Shampiyona, kuko mu mikino icyenda yakinnye yatsinzwemo itatu ikanganya ibiri. Ibi bituma magingo aya ari iya gatandatu n’amanota 14, ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC iyirusha amanota umunani.

Abenshi bavuga ko intandaro y’ibi byose ari abakinnyi batari ku rwego rwiza ikipe ifite ndetse n’umutoza Haruna Ferouz udafite ubushobozi bwo gutanga umusaruro uhagije nyuma yo gusigarana ikipe by’agateganyo, ubwo uwari Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi yatandukanaga n’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda azira kutemeza Aba_ Rayons.Iyi kipe ikomoka i Nyanza, izakira Musanze FC ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza, mu mukino w’umunsi wa 10 uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri n’igice.Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

RULINDO: Umukino wa Rugby ni Umukino w’urukundo – KAGAME Joseph

February 18, 2026

Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza.

December 5, 2025

Tchabalala afite intego yo gutsinda ibitego 100 muri Shampiyona y’u Rwanda

November 23, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.