Mu Abaroma 8:8-9,14 hagira hati: “[8]Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!
[9]Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe;
[14]Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana.
ESE HARI IMIRIMO YA KAMERE IJYA IKURANGA?
Mu abagalatiya 5:19-21, hagira hati: “[19]Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke;
[20]no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice;
[21]no kugomanwa no gusinda, ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.
Tureke imirimo ya kamere, maze tuzabone uko tuzinjira mu bwami bw’Imana.
Tuzakomerezaho ejo…
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

