Ishuri ry’inshuke Morning Stars Academy, riherereye mu kagari ka Buramba, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, ryanditse amateka adasanzwe mu burezi bw’ako gace, ubwo ryizihizaga ku nshuro ya mbere ibirori byo gusoza icyiciro cya gatatu cy’inshuke (Top Class), abana bagera kuri 40 bakaba ari bo babirangije.
Ni ibirori byari byiza kandi byateye ishema abatuye aka gace, byitabirwa n’ababyeyi b’abana, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarimu ndetse n’abaturage benshi. Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abana n’abarezi kuva ku ishuri riherereye muri Santeri ya Kanyirarebe berekeza muri Santeri ya Gitesanyi, barinzwe umutekano na Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Gahunga.
Ababyeyi bishimiye ishuri ryababereye igisubizo
MANIRAGUHA Ladisilas, umwe mu babyeyi bitabiriye ibirori, yahaye ishimwe ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’inzego za Leta bwagize uruhare mu kwegereza uburezi abana bo mu gace k’icyaro. Yagize ati:
“Kubona ishuri ry’inshuke hano mu Buramba byaradushimije cyane kuko mbere y’uko Morning Stars Academy iza, abana bacu bajyaga kwiga kure cyane, bamwe bajya i Musanze, abandi i Gahunga. Ubu noneho barigira hafi, ntitukivunika, kandi biratuma n’abana bose babona amahirwe yo kwiga.”
Yakomeje asaba ababyeyi bagenzi be kutirengagiza ayo mahirwe, ati:
“Tureke kuba nk’uwambara ikirezi ntamenye ko cyera. Ishuri riri hano, abana barabakira, dufate iya mbere.”
NYIRAGUHIRWA Béatrice, undi mubyeyi, yashimye uburyo ishuri ryamufashije kubona buruse (scholarship) ku mwana we kugeza muri kaminuza, nubwo yari mu bibazo by’ubushobozi. Yagize ati:
MANIRAGUHA Ladisilas, umwe mu babyeyi bitabiriye ibirori
Abarezi barishimira ubufatanye n’ababyeyi
MANIRIHO Désiré, umwe mu barimu ba Morning Stars Academy, yavuze ko bishimiye cyane kwifatanya n’ababyeyi muri ibyo birori, kuko ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu burezi.
MBIYEZIMANA Jean uzwi nka Kazungu, umujyanama wa Morning Stars Academy akaba n’umwe mu bashinzwe gukurikirana abana bata ishuri mu Murenge wa Gahunga, yavuze ko iri shuri ryaje rikenewe, kandi ubu ribaye igisubizo ku kibazo cy’abana batigaga kubera ingendo ndende. Yagize ati:
Mme NZAYISENGA Josée, Umuyobozi wa Morning Stars Academy.
Iby’ingenzi kuri Morning Stars Academy
Ishuri Morning Stars Academy ryashinzwe mu 2024, rifite intego yo kwegereza uburezi bufite ireme abana bo mu bice by’icyaro, by’umwihariko mu mizi y’ikirunga cya Muhabura. Ryatangiranye abana 80, ubu rikaba rifite 120. Muri bo, 40 ni bo basoje icyiciro cya Top Class uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’ishuri buramenyesha ababyeyi ko kwiyandikisha ku mwaka w’amashuri wa 2025–2026 byatangiye, kandi bwiteguye kwakira abana bato mu byiciro byose by’inshuke: Baby Class, Middle Class na Top Class.