Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Kwanduzanya indwara z’ibyorezo hagati y’inyamaswa n’abantu byavugutiwe umuti.
Ubuzima

MUSANZE: Kwanduzanya indwara z’ibyorezo hagati y’inyamaswa n’abantu byavugutiwe umuti.

SETORA JanvierBy SETORA JanvierNovember 11, 2025Updated:November 12, 2025142 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko zimwe mu ndwara z’ibyorezo zaba ziterwa n’imibanire cyangwa guhura kw’abantu n’inyamaswa, hagiye gufatwa ingamba zo gukumira; Kurwanya no kuvura ibyo byorezo aho byabonetse bitaragira ingaruka zikomeye mu bantu.

Ni gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyashyizweho n’ibihugu bitatu kizwi nka GVTC (Greater Virunga Transboundary Collaboration) mu ndimi z’amahanga, aho kizaba kirebana no kubungabunga icyanya cy’ amapariki ari ku mipaka y’ibihugu 3 aribyo u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’iki kigo Bwana RUZIGANDEKWE Fidèle.

Yagize ati: “Twaje muri gahunda yo gutangiza umushinga ukomatanije w’ubuzima bw’abantu, amatungo n’inyamaswa z’inyagasozi.”

RUZIGANDEKWE Fidèle.

RUZIGANDEKWE yakomeje abwira Karibumedia.rw ko ikibazo nyamukuru cyo gushiraho uyu mushinga ko ari ukurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri iyo urebye ukuntu abantu, inyamaswa n’amatungo bibanye, usanga hariho uburyo bibana byegeranye bikaba byakwanduzanya indwara z’ibyorezo kuko abaturage ari benshi kandi n’inyamaswa zikaba zikeneye kwinyagambura, zigasohoka mu byanya byazo zikajya mu baturage cyangwa se abaturage akaba aribo bajya muri ibyo byanya cyangwa se bakivanga n’amatungo. Ibyo rero bigatera gukoranaho kw’izo nyamaswa n’abantu, bityo bikaba byatuma habaho kwanduzanya indwara z’ibyorezo zivuye mu bantu cyangwa muri izo nyamaswa.”Aha ni naho RUZIGANDEKWE yahereye atanga ingero z’indwara z’ibyorezo zagaragaye mu bihe bashyize.Yagize ati: “Tuzi icyorezo cya Marbourg ko gishobora kuva mu ducurama kikinjira mu bantu kigatera ikibazo mu bantu, bakarwara cyangwa bakaba bashobora no gupfa. Tuzi kandi n’icyorezo cya Ebola yagiye igaragara muri aka karere kandi giturutse ku nyamaswa. Bityo rero, uyu mushinga ukaba uje gufasha ku buryo habaho kwitegura igihe habayeho icyo cyorezo no kuzamura ubushobozi (Capacity) kugira ngo ibyo byorezo bibashe kwirindwa ndetse n’igihe byabayeho tube dufite ubushobozi bwo kubihashya.”

Ni mu gihe Umuyobozi wungirije w’Umuryango mpuzamahanga wo kubungabunga no kurengera ibidukikije ukorera mu Rwanda, Kongo na Uganda (IGCP- International Gorilla Conservation Program) Jean Paul HIRWA, avuga ko ariwo watangije umushinga uzwi nk’Ubuzima bukomatanije (One health) uzakorera muri bya bihugu bitatu byavuzwe haruguru, hagamijwe kwirinda no kurwanya indwara z’ibyorezo bishobora kwibasira abantu cyangwa inyamaswa ndetse no kubungabunga no kurengera ibidukikije muri rusange.Yagize ati: “Iki cyari ikibazo kuko iki gice uyu mushinga uzakoreramo ni igice gihuriweho n’ibihugu bitatu kandi ni igice cyakunze kugaragaramo indwara z’ibyorezo zitandukanye nk’uko mu mezi make twagize icyorezo cya Anthrax muri Uganda no muri Kongo kandi no mu Rwanda byarashobokaga ko cyahagera. Niyo mpamvu uyu mushinga uziye igihe kugira ngo tubashe kwirinda ibyo byorezo n’igihe byagaragaye bikabasha gukumirwa hakiri kare bidateye ingaruka nyinshi mu bantu no mu nyamaswa.”

Jean Paul HIRWA.

Jean Paul HIRWA yakomeje abwira Karibumedia.rw ko uyu mushinga watewe inkunga n’imiryango itagengwa na Leta itandukanye mu gihe cy’imyaka itatu mu ngengo y’imari ingana na Miliyoni makumyabiri n’enye n’igice z’amadorali (24,5$) ariko akazagabanywa bya bihugu bitatu mu buryo butangana bitewe n’umubare cyangwa ubuso bwa Pariki za buri gihugu, aho yavuze ko u Rwanda ruzahabwa 20%, Kongo 30% mu gihe Uganda izagenerwa 50%.

Pariki y’ibirunga mu Rwanda.

HIRWA yashoje avuga uburyo bazafatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’abagenerwabikorwa.

Yagize ati: “Abagenerwabikorwa ni abaturage mu gihe abafatanyabikorwa ari inzego z’ibanze tutarenze ku karere. Bityo, tuzabasha gukora ibikorwa bijyanye no kwirinda cyane cyane, dutanga amahugurwa; Twigisha abantu uko bakwirinda ibyorezo n’uburyo bwo guhangana nabyo igihe byabaye ndetse tubongerera ubushobozi bwo kubasha gusuzuma indwara zitandukanye cyangwa ibyorezo, aho tuzakorana na Laboratwari tureba ibikenewe, tuzongerera ubushobozi bwo gupima ibyo byorezo niba hari icyorezo cyaba cyagaragaye muri kimwe mu bihugu byavuzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MWANANGU Théophile, nawe yabwiye Karibumedia.rw ko bagiye gukangurira abaturage uburyo bagomba kubana n’amatungo ndetse n’inyamaswa z’inyagasozi nta kwanduzanya.Yagize ati: “Nyuma yo kumva impamvu nyamukuru y’umushinga w’ubuzima bukomatanije, twiteguye gukora ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye by’abaturage kugira ngo tubasobanurire icyo ubuzima bukomatanije ari cyo ndetse n’icyo bimaze.”

Visi Meya MWANANGU yakomeje avuga uko abaturage bagomba kwifata cyangwa kubana n’amatungo ndetse n’inyamaswa z’inyagasozi.

Yagize ati: “Tugiye kwigisha abaturage uko bakwiye kwifata bagiye gusura inyamaswa mu ishyamba, uko bagomba kwifata imbere y’amatungo boroye mu ngo zabo cyane cyane birinda kwanduzanya nazo ibyorezo hagati yabo n’izo nyamaswa bikomotse kuri urwo rusobe rw’ibinyabuzima ariko nabo bakirinda kuzanduza nk’abagiye gusura ingagi bakibuka no kwambara ufupfukamunwa kuko ushobora kuba warwaye ibicurane, ukaba wakwanduza nk’ingagi cyane ko zo zinafatiye runini igihugu cyacu kuko amadovize aziturukaho aribo agarukira mu kububakira ibikorwa remezo.”

Visi Meya MWANANGU Théophile.

Nk’uko byatangarijwe Karibumedia.rw ngo bimwe mubizakorwa harimo kumenyesha abaturage ko ibyo byorezo bishoboka bakabyirinda, kubateguza mu gihe byabayeho ndetse no kubongerera ubushobozi mu kubihashya, gukorana n’ibigo nderabuzima no kubyongerera ubushobozi.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

FDA yahagaritse Ubucuruzi bw’Inzoga z’Ibyuma, zikorwa na Ingufu GIN

August 2, 2026

BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi

July 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,080 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026991 Views

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 17, 20260

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, ku itariki ya 14/08/2026 ahagana saa moya hagaragaye umwotsi…

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.