Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Umubyeyi Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 yakubitiwe mu rugo rw’abandi bimuviramo urupfu
Amakuru

BURERA: Umubyeyi Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 yakubitiwe mu rugo rw’abandi bimuviramo urupfu

SETORA JanvierBy SETORA JanvierMay 1, 2026Updated:May 1, 2026625 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umukecuru witwa Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 wari utuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Nkumba; Umurenge wa Kinoni yitabye Imana azize inkoni zabyaye urupfu yakubitiwe ku musaza witwa Rwamahungu Léonar wo mu mudugudu wa Cyivugiza; Akagari ka Nkumba nawe uri mu kigero cy’imyaka 59.

Ni inkuru y’akababaro yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30/04/2026 mu mudugudu wa Cyivugiza; Akagari ka Nkumba mu murenge wa Kinoni, aho uyu mubyeyi yakubiswe n’abahungu ba Rwamahungu Léonard bamusanganye nawe iwabo mu rugo.

Karibumedia.rw yavuganye na bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Cyivugiza mu kagari ka Nkumba mu murenge wa Kinoni, maze bayitangariza ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwababaje benshi. Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel na Muhawenimana Emmanuel ni bamwe muri abo baturage.

Nshimiyimana agize ati: “Urupfu rw’uriya mubyeyi rwatubabaje twese aho umuntu ajya gusura undi akicirwayo. Birashoboka ko yari yagiye gusura uriya mugabo Rwamahungu mu buryo bw’ibanga ngo amubaze uko abarwayi bameze, dore ko umugore wa Rwamahungu arwaje umugore w’umwisengeneza we mu bitaro bya Ruhengeri cyangwa se bari bagamije kwisangirira bisanzwe.

Abo bahungu be bamukubise nibo batanga amakuru yuzuye y’icyo bamukubitiye, bikaba byamuviriyemo urupfu. Muhawenimana Emmanuel we yagize ati: “Ahagana saa Saba z’ijoro twumvise abantu batabaza kwa Rwamahungu, turatabara dusanga uwo mubyeyi Nyiransabimana Léocadie yakubiswe tumujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Ntaruka ariko biba iby’ubusa kuko yahise yitaba Imana.

Icyo yakubitiwe ntawakimenya, gusa tugize amahirwe abamukubise bagafatwa, nibo batanga amakuru y’icyo bamuhoye.” Manishimwe Innocent ni umuhungu wa Nyakwigendera. Avugana na Karibumedia.rw yavuze ko nawe byamutunguye ubwo babimubwira kuri telefoni kubera yibera mu kazi k’uburezi mu karere ka Musanze. Yagize ati: “Inkuru y’akababaro k’urupfu rw’umubyeyi wanjye narwumvise kuri telefoni, aho bambwiraga ko umubyeyi wanjye yishwe n’abahungu ba Rwamahungu Léonard babiri aribo Tuyizere na Nzayisenga. Njyewe ntabwo nari mpari kuko ubusanzwe ndi umurezi nkaba nibera mu kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Muko mu karere ka Musanze. Turasaba inzego z’ubutabera kudufasha abo bicanyi bagashakishwa, bagafatwa bagakurikiranwa kuko batubabaje cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Kwizera Emmanuel yemeje iby’uru rupfu rubabaje ariko ko atahamya icyo yazize. Gusa ngo iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane icyo yazize.

Yagize ati: “Iyo nkuru niyo kuko uwo mugore Nyiransabimana Léocadie yakubitiwe mu rugo rwa Rwamahungu Léonard saa Saba z’ijoro(01h00) bimuviramo urupfu ariko sinahamya icyo yazize akubitwa bikamuviramo urupfu. Akimara gukubitwa abaturage batabaye bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Ntaruka ariko agezeyo arapfa. Gusa, bivugwa ko yakubiswe n’abahungu ba Rwamahungu bitwa Tuyizere na Nzayisenga. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyo yazize n’abo bakekwa baracyashamishwa kuko baba bo ndetse na se ubabyara Rwamahungu, bose baburiwe irengero.”

Gitifu Kwizera Emmanuel yakomeje asaba abaturage kutajya bihanira igihe cyose babonye ikintu kitari cyiza, ahubwo bakajya bitabaza ubuyobozi.

Yagize ati: “Icyo twasaba abaturage nuko bajya birinda kujya bihanira igihe cyose habaye ikibazo ahubwo bakajya bitabaza ubuyobozi bukabakemurira ibibazo hatabayeho kwamburana ubuzima.” Amategeko ateganya iki? Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 121, agaka kayo ka 6 kagira kati” Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000 FRW).”

Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, abakekwa bose kugira uruhare mu ikubitwa rya Nyiransabimana Léocadie bikamuviramo urupfu aribo Tuyizere na Nzayisenga ndetse na se ubabyara Rwamahungu Léonard bari bataraboneka ariko bagishakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Andi makuru Karibumedia.rw izamenya izayabasangiza

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026

NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru

August 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,080 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.