Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Abaturage barakangurirwa kujyana abana babo mu marerero kuko ari yo nkingi ya mwamba y’uburere bw’umwana/ Kayiranga Théobal
Politike

MUSANZE: Abaturage barakangurirwa kujyana abana babo mu marerero kuko ari yo nkingi ya mwamba y’uburere bw’umwana/ Kayiranga Théobal

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMarch 17, 2026Updated:March 17, 202645 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu insanganyamatsiko igira iti: “Duhurire mu muryango, tujyanemo.” Abaturage bo mu karere ka Musanze, barakangurirwa kujyana abana babo mu marerero nk’umusingi ukomeye mu burere bw’umwana anarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ibi ni ibyagarutsweho mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurengera umwana ku bufatanye na SOS; MCBO; HUMANITY; CARITAS; RWAMUREC; ADECOR; IREME; ACTION AID; ISPIO n’abandi aho buri mubyeyi wese agomba kugira uruhare mu mirere n’imikurire y’umwana.

Mu ntero igira iti: “Umwana wanjye, ishema ryanjye!” Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald yavuze ko kwita ku mikurire n’imirere y’abana ari ingenzi mu kubaka umuryango nyarwanda uhamye cyane ko byagaragaye ko amarerero ari wo musingi utajegajega mu gutegurira umwana kuzavamo umuyobozi mwiza.

Yagize ati: “Kugeza ubu mu karere ka Musanze, turacyafite abana bagera ku bihumbi 6 bagejeje igihe cyo kuba bari mu marerero ariko bakaba batayarimo. Niyo mpamvu, dufatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye twateguye ubu bukangurambaga kugira ngo abo bana baze mu marerero kuko byagaragaye ko amarerero ari wo musingi utajegajega mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.”

Kayiranga Théobald yagarutse no ku zindi gahunda zireba umuryango uboneye asaba abaturage cyane cyane ababyeyi kugira umuhigo gahunda yo kwipimisha inda inshuro 8 zateganijwe no kwimakaza umuco w’Isuku n’Isukura harwanywa igwingira.

Yagize ati: “Duharanire kugira urugo rurimo amahoro, twamagana ubuharike kuko butera impagarara mu muryango byo ntandaro y’igwingira ry’abana nubwo tugeze kuri 49% ariko turifuza ko twagera kuri 15% ndetse no kuri zero(0/%) kuko byose birashoboka. Ari nayo mpamvu dushishikariza ababyeyi kujya bipimisha inshuro umunani(8) zateganijwe igihe cyose batwite.”

Mategeko Safia ni Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’umushinga uzwi nka MCBO (Mukamira Community Basic Organization), ukorana n’uturere mu bikorwa binyuranye birimo no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no kurwanya igwingira.

Yagize ati: “Iyo urebye nko mu karere kacu hagaragara igwingira kandi ritakagombye kubaho kuko duhinga tukeza, bityo tukaba tugomba gufatanya kugira umwana umeze neza nk’uko insanganyamatsiko ‘Duhurire mu muryango, tujyanemo’ ibivuga. Ni muri urwo rwego twatangiye ubu bukangurambaga n’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere, aho tuzaganiriza ababyeyi, tubaha n’amatungo magufi ndetse dutegura uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya gutegura indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi.”

Mategeko yakomeje avuga ko ikigenderewe ari uko igwingira mu karere ka Musanze rigomba kugera kuri zero ku ijana(0%).

Yagize ati: “Tugiye kugabanya umubare w’abana bafite igwingira rikomoka ku mirire mibi, tugamije ko umubare wamanuka kugera kuri 0% y’umwana wagwingiye. Uretse n’ibi kandi, dufite na gahunda yo gusubiza mu mashuri abana bayacikishirije ndetse twongera n’amarerero hirya no hino kugira ngo buri mwana wese agane irerero.”

Nyirahabimana Marthe na Mfitumukiza Jean ni bamwe mu baturage baganiriye na Karibimedia.rw bagaragaza uruhare bagiye kuzagira mu gushimangira iyi gahunda yo kurengera umwana arindwa ihohoterwa n’igwingira, ahubwo agakurana ubuzima buzira umuze.

Nyirahabimana Marthe yagize ati: “Ubu bukangurambaga ni bwiza mu baturage kuko akenshi wasangaga abagore ari twe tugira uruhare runini mu mirerere y’abana kandi dufite byinshi bituzigaziga ariko ubwo ubu bukangurambaga bushishikariza n’abagabo kugira uruhare mu kwita ku bana, hazabaho ubufatanye noneho igihe umugore adahari umugabo akaba yakora izo nshingano, bityo umuryango ukarushaho gutera imbere.”

Mfitumukiza Jean we yagize ati: ”Abagabo natwe twumvise uruhare rwacu mu kwita ku mikurire y’umwana ari nayo mpamvu tugomba guhindura imyumvire, umugore yaba adahari nkaba natekera abana kandi nkabagaburira ndetse byaba ngombwa no kubuhagira nkabikora kuko bituma n’umwana yibonamo ababyeyi bombi. Nibyo uruhare twagiraga mu kwita ku bana byari ku kigero cyo hasi cyane ariko ubu tugiye guhinduka kugira ngo tugire imiryango izira amakimbirane ahubwo ibe imiryango ishingiye ku bwuzuzanye kuko ni byo byakumira igwingira n’imirire mibi y’abana.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald ngo mu karere ka Musanze habarurwa abana bagera ku bihumbi 54 bagejeje igihe cyo kuba bari mu marerero ariko abayarimo bakaba barenga gato ibihumbi 49, bityo abagera ku bihumbi bitandatu (6000) bakaba bataritabira amarerero ngo ari nabyo bagiye gushyiramo imbaraga nabo bayajyemo.

Gahunda y’ingo mbonezamikurire (Amarerero) y’abana bato yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana kugira ubuzima bwiza, buzira igwingira n’imirire mibi.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.