Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
  • Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026
  • BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga
  • BURERA: Abaturage bo mu karere ka Burera basabwe guhinga kinyamwuga bakongera umusaruro
  • Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze
  • MUSANZE: Abaturage bo mu murenge wa Gataraga basabwe gukomeza kwagura ibitekerezo mu rugendo rw’iterambere
  • Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RUBAVU: Abanyeshuri ba NEW HOPE GRAMMAR SCHOOL bagera ku 100 bagiranye ikiganiro mpaka (Debate) n’aba MARANATHA SCHOOL ivumbi riratumuka
Uburezi

RUBAVU: Abanyeshuri ba NEW HOPE GRAMMAR SCHOOL bagera ku 100 bagiranye ikiganiro mpaka (Debate) n’aba MARANATHA SCHOOL ivumbi riratumuka

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 21, 2026Updated:May 21, 2026333 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abanyeshuri bagera ku 100 bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) ba New Hope Grammar School bagiranye ikiganiro mpaka (Debate) n’aba Maranatha School ivumbi riratumuka ndetse babazanya n’ibibazo byerekeranye n’amasomo mu rwego rwo kwipima mu bumenyi bafite.

Ni umwitozo mwiza washimishije abana ubwabo ndetse n’abarezi babo kuko babonye uburyo abana bashoboye kandi bibaha n’icyizere gikomeye ko aba bana bazitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Aganira n’Umunyamakuru wa Karibumedia.rw, Umuyobozi wa New Hope Grammar School, Vian RUGIMBABAHIZI yavuze ko gutegura ikiganiro mpaka (Debate) ku bana ari kimwe mu bikorwa bifasha abana kwigirira icyizere, gutinyuka no gutyaza ubumenyi cyane cyane mu rurimi rw’icyongereza.

Yagize ati: “Dutegura ibiganiro mpaka tugira ngo abana bimenyereze kuvuga mu ruhame, badategwa kandi bigirire n’icyizere (Confidence) ndetse binabafashe kwimenyereza ururimi rw’icyongereza kuko aho bazajya kwiga hose mu mashuri yisumbuye, amasomo yose bazayiga mu cyongereza. Bagomba kukimenya rero kandi bagatinyika.”

Vian Rugimbabahizi yakomeje avuga ko atari n’ikiganiro mpaka bakoze gusa ahubwo ko banabajijanyije ibibazo baranabisubizanya mu buryo bw’imbonankubone (Live) mu bijyanye n’amasomo biga kandi byose ngo bigenda neza.

Yagize ati: “Uretse n’ikiganiro mpaka cyibanze ku mikoreshereze y’amashashi n’ibikoresho bya Plasitiki byose bitabora ahubwo byangiza ibidukikije, abana bakoranye n’umwitozo wo kubazanya ibibazo, imbonankobone (live) ku masomo biga mu ishuri kandi nta makayi bifashishije, ubajijwe ikibazo agahita asubiza n’undi akamubaza, undi agasubiza gutyo gutyo kugeza igihe barangirije uwo mwitozo. Ibi byatweretse kandi binaduha icyizere ko abana bacu bazitwara neza mu bizamini bya Leta twitegura muri uyu mwaka.”

Mugenzi we Umuyobozi wa Maranatha School, UWAYEZU Obed we yabwiye Karibumedia.rw ko ibiganiro mpaka gitinyura abana kandi bikanabahuza mu buryo bwa kivandimwe.

Yagize ati: “Kuba abana ba New Hope Grammar baradusuye baje kugirana ikiganiro mpaka n’abacu, ni byiza kuko birabatinyura mu buryo bwo kuvuga mu ruhame, ikindi bibonanamo kivandimwe(Friendship)kuko baba batamenyeranye.”

Obed UWAYEZU yakomeje avuga ko hari n’undi mwitozo bakoze wo kubazanya ibibazo (Quiz) bikanasubizwa imbonankubone (Live) kandi ko ngo byabahaye icyizere ku bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Yagize ati: “Uretse n’ikiganiro mpaka, abana babajijanyije ibibazo baranasubizanya ku yandi masomo biga basa n’abarushanwa mu bumenyi, bityo bitwereka uburyo abana bahagaze, binaduha n’icyizere cyo kuzababonamo umusaruro mwiza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza twitegura cyane ko iyo bahanye ibibazo nta makayi bafite, bituma abana bamenya ko ibyo biga ari byo n’abandi biga, bityo bikabatera akanyabugabo ko batasigaye inyuma ahubwo ko bashoboye.”

Obed UWAYEZU yasoje ashimira abana ba New Hope Grammar uburyo batojwe ndetse yisabira n’ababyeyi kujya baha agaciro uyu mukoro kuko bifasha abana mu myigire yabo.

Yagize ati: “Turashimira abana ba New Hope Grammar School uburyo bari biteguye (Organised), ikinyabupfura cyabo n’ubuhanga bafite utatekereza urebye imyaka mike ikigo kimaze ugereranije na Maranatha imaze imyaka isaga 10. Ikindi ni ukwisabira ababyeyi kubigira ibyabo kuko umwana utajyanye n’abandi bimutera ipfunwe kandi akabihomberamo kuko ubumenyi abandi bunguka undi ntabwo abona kandi no kuva aho yiga akagera n’ahandi hari icyo bimufasha mu burere n’ubumenyi bye.”

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, Umuhire Thacienne, yabwiye Karibumedia.rw ko iki gukorwa ari ingirakamaro ku bana kubera ngo ko bahungukira byinshi.

Yagize ati: “Akamaro ibiganiro mpaka bifitiye abana nuko batinyuka kuvugira mu ruhame, ikindi ni ukwiyizera (self confidence) no kuba bagira izindi mpano zitandukanye kubera ubumenyi (skills) bafite cyangwa inyunguramagambo (vocaburaries)baba bungutse mu gihe bavuga.”

New Hope Grammar School ni ishuri riherereye mu karere ka Musanze; Intara y’Amajyaruguru, aho higa abana kuva mu mashuri y’inshuke (Nursery) n’abanza kuva mu mwaka wa mbere(P1) kugeza mu mwaka wa gatandatu(P6).

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Abarimu ba ETEFOP basabwe kwitabira umurimo bashinzwe bakurikije urugero rwa Yozefu Mutagatifu

May 24, 2026

Musanze: Abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bahuguriwe gukumira inkongi

May 20, 2026

BURERA: Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangara, abana bahawe igihano cyo kubwirirwa

May 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,483 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,415 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026919 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025837 Views

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

By MANIRAGUHA LadisilasJune 11, 20260

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,…

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

June 3, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

June 11, 2026

MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994

June 8, 2026

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026

June 4, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.