Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana

July 4, 2026

Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu

July 4, 2026

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027

July 4, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana
  • Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu
  • Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027
  • Brig. Gen. Patrick Karuretwa Umuvugizi wa RDF Yaganirije urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16
  • Mu Rwanda: Abana 5% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije
  • BURERA: Abikorera biyemeje kudakura mu ruge mu gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
  • IBIDASANZWE KU MURYANGO W’ABAKONO
  • MUSANZE: SINGITA HOTEL yaremeye imiryango ine(4) y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Ku bw’irondo ry’umwuga CYIMPAYE Genest yasubijwe inka ye yari yibwe na benengango
Umutekano

BURERA: Ku bw’irondo ry’umwuga CYIMPAYE Genest yasubijwe inka ye yari yibwe na benengango

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 18, 2026Updated:May 18, 202677 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ni igikorwa cyabaye k’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’Irondo ry’Umwuga ryo mu mudugudu wa Muturirwa; Akagari ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama, maze hafatwa inka benengango bari bibye uwitwa CYIMPAYE Genest wo mu mudugudu wa Ntarama; Akagari ka Kagitega mu murenge wa Cyanika; Akarere ka Burera.

Ifatwa ry’iyi nka ryabaye mu ijoro ry’iya 15/05/2026 ubwo irondo ry’umwuga ryo mu mudugudu wa Muturirwa ; Akagari ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama ryahuye na benengango (Abajura) bari bitwikiriye ijoro bashoreye inka, bagikubita amaso irondo ry’umwuga, amaguru bayabangira ingata (Barirukanka) bihina mu itumba ryamasaka, ibishyimbo nk’ibigori, ubundi baburirwa irengero ariko inka yo irasigara ishyikirizwa ubuyobozi bw’umudugudu ngo bushakishe nyirayo.

Karibumedia.rw ikimara kumva iby’iyi nkuru yavuganye n’Umukuru w’Umudugudu wa Muturirwa, Bwana Hategekimana Jean Claude labyrinthe nawe yemeza aya makuru kandi ko na nyiri inka bamumenye ko yaje kuyitwara.

Yagize ati : “Ni byo koko kuwa 15/05/2026 ku isaha ya saa munani na mirongo ine n’irindwi z’ijoro (02h47′) ku bufanye n’abaturage twatesheje abajura inyana y’ikibamba bo barirukanka itumba ry’amasaka n’ibigori birabamira, turababura ariko twahise turangisha iyo nka none nyirayo yabonetse kuwa 17/05/2026 ariwe CYIMPAYE Genest aza kuyifata n’ibimenyetso bigaragaza ko ari iye, tubonye bihura n’ukuri turayimuha.”

Karibumedia.rw kuri telefoni igendanwa yavuganye na nyiri nka CYIMPAYE Genest yemera ko inka ye yayibonye kandi ko ashimira inzego z’umutekano cyane cyane irondo ry’umwuga ry’umudugudu wa Muturirwa.

Yagize ati : “Inka yanjye yibwe mu ijoro ry’iya 15/05/2026 rishyira iya 16/05/2026 ngize amahirwe ndi gushakisha numva abantu bari kuvuga ngo hari inka iri kurangishwa ku rubuga ry’umudugudu wa Muturirwa. Naragiye ndabaririza aho mu Rugarama, banyereka uwo mudugudu n’Umuyobozi wawo noneho ntanga ibimenyetso, inka yanjye barayimpa, ngashimira irondo ry’umwuga rya Muturirwa n’abaturage bafatanije nkaba mbonye inka. Yanjye.”

Tubibutse ko Karibumedia.rw yabasezeranije kuzajya ibasangiza amakuru yose ajyanye n’ubujura bw’amatungo mu karere ka Burera kuko umuyobozi wako MUKAMANA Soline n’abo bafatanya baigiye abaturage kutazihanganira abajura b’amatungo kuko ngo bahari ku bw’abaturage.

Yagize ati : “Twe nk’abayobozi duhari ku bwabo (Abaturage), niyo mpamvu tutazihanganira abajura biba amatungo y’abaturage kuko batuma bararana nayo mu nzu kandi bagombye kurara ukubiri nayo. Twongere tubisubiremo nta muturage tuzemera ko ararana n’amatungo mu nzu atinya abajura ahubwo dufatanije na Polisi; Irondo ry’umwuga n’abaturage, abo bajura tuzabahashya ariko umuturage wacu agire umutekano kuko ‘Duhari ku bwabo’.”

Si ubwa mbere Karibumedia.rw ikoze inkuru y’ubujura bw’amatungo mu karere ka Burera cyane cyane mu mirenge iherereye mu mizi y’ibirunga ariyo Cyanika; Kagogo ; Gahunga; Kinoni na Rugarama kuko no mu minsi yashize, yababwiye inkuru y’inka yateshejwe benengango mu murenge wa Kagogo. Ibi bikaza bikurikiye indi nkuru y’abajura bibaga amatungo bakayabagira kandi bakayatekera mu maresitora yo mu isantare (Centre) ya Nyarwondo, ubu bakaba bari kiganirizwa muri Centre de Transit ya Nemba.

Ibi by’ubujura nabyo ni ugushaka kurya ibyo utaruhiye, mu cyo muri Karibumedia twise “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA” tugire tuti : “Urajya/ Urihisha he mujura ?” Mwarahagurukiwe!

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Burera: Yafatanywe ibiro 100 by’urumogi kuri moto, ashaka gutanga ruswa y’ amafaranga ibihumbi ijana

June 24, 2026

Amajyepfo: Abajura b’inka bafatiwe mu isoko rya Ruhango

June 21, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,566 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,448 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026957 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025849 Views

Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 4, 20260

Ku wa 01.07.2026, niwo munsi u Rwanda rwizihije ubwigenge ariko na none njye kukubwira ko…

Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu

July 4, 2026

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027

July 4, 2026

Brig. Gen. Patrick Karuretwa Umuvugizi wa RDF Yaganirije urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16

July 3, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Hari Ubwigenge nyakuri no Kwibohora biva ku Mana

July 4, 2026

Gakenke: Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bashyikirije imiryango cumi n’ibiri”12″ impano z’inzu

July 4, 2026

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027

July 4, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.