Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- MUSANZE: Rurageretse hagati ya Mbarushimana Emmanuel na Nsengiyumva Jean Claude bapfa ubutaka.
- BURERA: Bane barimo abasirikare babiri bitabye Urukiko rwa Gisirikare bahakana ibyo baregwa.
- Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza.
- Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi.
- Dusangire ijambo ry’Imana! Theme: Abari mu butware bwa kamere, ntibashobora kunezeza Imana. (part 3).
- RULINDO: Base bajujubijwe n’ubujura bw’amatungo no gupfumurirwa amazu.
- Dusangire ijambo ry’Imana! Theme: Abari mu butware bwa kamere, ntibashobora kunezeza Imana. (part 2)
- Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Abapolisi 74 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Author: SETORA Janvier
Mu rwego rwo guhoza umuturage ku isonga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abayobozi gutanga serivisi nziza ku baturage, aho yavuze ko Dosiye y’umuturage usaba serivisi runaka igomba kubonerwa igisubizo mu maguru mashya. Yagize ati: “Dosiye y’umuturage usaba ikintu runaka igomba gusubizwa bidatinze byibuze mu masaha arindwi (7) umuturage agasubizwa, yemererwa cyangwa yangirwa ibyo yasabye bitewe n’ikibazo cye.” Ibi, agaragiwe n’abayobizi b’uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru , Guverineri MUGABOWAGAHUNDE , yabivuguye mu kiganiro yagiranyre n’abanyamakuru kuri uyu wa 28/11/2025 ndetse hari n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi. Yunganiwe n’abayobozi b’uturere, Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasubije ibibazo…
Nyuma y’impaka ndende no kwijujuta kenshi kw’abagenzi bakoresha umuhanda Musanze_ Karwasa_ Gahunga_ Rugarama_ Kidaho_ Cyanika, Ubuyobozi bwa Jali Investment of Transport yahoze yitwa RFTC “Rwanda Federation of Transport Cooperative” bwashyizeho amabwiriza mashya ku bashoferi batwara imodoka zitwara abantu n’ibintu byabo n’abagenzi bagira icyo basabwa. Imyanzuro ikakaye yafatiwe abashoferi ba Jali Investment of Transport yatewe no kuba aba bashoferi batwaraga abagenzi bakishyuza amafaranga y’umurengera kuyagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, kizwi nka «Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA)». Nyuma y’ikiganiro “Umuti ukwiye” cyatambutse kuri Radiyo Musanze kuwa 21/11/2025, hari umuturage wahamagaye anenga imikorere ya Kampani itwara…
Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko zimwe mu ndwara z’ibyorezo zaba ziterwa n’imibanire cyangwa guhura kw’abantu n’inyamaswa, hagiye gufatwa ingamba zo gukumira; Kurwanya no kuvura ibyo byorezo aho byabonetse bitaragira ingaruka zikomeye mu bantu. Ni gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyashyizweho n’ibihugu bitatu kizwi nka GVTC (Greater Virunga Transboundary Collaboration) mu ndimi z’amahanga, aho kizaba kirebana no kubungabunga icyanya cy’ amapariki ari ku mipaka y’ibihugu 3 aribyo u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’iki kigo Bwana RUZIGANDEKWE Fidèle. Yagize ati: “Twaje muri gahunda yo gutangiza umushinga ukomatanije w’ubuzima bw’abantu, amatungo n’inyamaswa z’inyagasozi.”…
Mu rukerere rwo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2025, ahagana saa 03h00, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe umugabo wari umaze kwambutsa umufuka urimo ibilo 20 by’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gakenke, yafashwe n’abapolisi bari mu kazi mu mudugudu wa Vumage, akagari ka Murwa, mu murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera aho avuga ko urwo rumogi yari arukuye hakurya y’umupaka, yibwira ko niyitwikira igicuku adafatwa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru avuga ko Polisi k’ubufatanye n’izindi nzego bashyize imbaraga mu guhangana n’ibiyobyabwenge byambutswa imipaka biganjemo urumogi na kanyaga cyane cyane…
Abaturage bo mu mudugudu wa Mwumba, akagari ka Matare mu murenge wa Matyazo barasaba ubuyobozi ko bwabakura mu rujijo barimo rw’urupfu rw’uwitwa NSHIMIYIMANA Vincent bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi akajugunywa hafi y’amasangano ya Mukungwa na Nyabarongo.Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuya 08/10/2025 ubwo umurambo wa Nshimiyimana Vincent wasangwaga ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo yapfuye ariko kugeza n’ubu abaturage by’umwihariko ababyeyi be n’abavandimwe be bakaba batarahabwa amakuru yizewe ku rupfu rwa nyakwigendera. Karibumedia.rw ikigera muri uyu murenge wa Matyazo mu kagari ka Matare by’umwihariko mu nteko y’abaturage yabereye mu mudugudu wa Mwumba, yaganiriye na bamwe mu baturage maze n’agahinda…
Abantu cumi na bane(14) barimo abakozi batandatu (6) b’akarere ka Nyabihu n’abayoozi ba IBUKA umunani (8) bakaba bafungiye muri Sitasiyo za Polosi zo mu karere ka Nyabihu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kunyereza agera kuri Miliyoni mirongo ine n’eshanu(45.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe kubakira imiryango 17 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iyi miryango 17 ngo yari ifite inzu zishaje zagombaga kubakwa mu mirenge 7 muri 12 igize akarere ka Nyabihu. Amakuru Karibumedia .rw ikesha Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ngo nuko ibi byagize ingaruka zikomeye ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko ngo ibyagombaga gukorerwa inzu zabo zasanwaga…
Abanyeshuri bagera ku 174 nibo bahawe impamyabushobozi ku nshuro ya 7 kuva iri shuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College rishinzwe. Ni abanyeshuri bize mu mashami atandukanye harimo Ubwubatsi (Construction and Building technology); Electronical technology; Information and Communication technology; Hospitality management; ICT Management na Toursim and Travel management. Umuyobozi w’iri shuri rya MIPC, Prof. Dr. Rwamakuba Zéphanie, yashimye abanyeshuri barangije maze abashishikariza gukomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Yagize ati: “Abanyeshuri barangije amasomo yabo nk’intambwe y’indongozi bateye, twabashishikariza gukomeza gutera izindi, bityo bakazagira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Aba nibo bagomba guhindura sosiyete nyarwanda…
Intumwa yihariye ya Trump, Keith Kellogg, yavuze ko ibiganiro biherutse guhuriza Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Alaska muri Amerika ari intambwe ikomeye yagezweho igamije guhagarika intambara muri Ukraine, asaba abatabyishimiye “kuziba.” Ibiganiro by’imbonankubone bya Trump na Putin byakunze kunengwa n’abo mu Burayi bashyigikiye Ukraine, bavuga ko byari byiza ko na Perezida wa Ukraine, Volodomir Zelenskyy abyitabira. Ikindi ni uko Putin na Trump bashaka ko hasinywa amasezerabo arambye yo guhagarika intambara aho kuba agahenge k’igihe gito ibihugu byo mu Burayi bishyize imbere. Keith Kellogg yavuze ko abanenga iki gikorwa afata nk’icy’amateka bakwiriye “kuziba” kuko Amerika…
Kubera ubwema; Ubukaka n’imikorere myiza no kwesa imihigo, SACCO AKABANDO yo mu murenge wa Gahunga yongeye kugirirwa icyizere mu karere ka Burera cyo gukorana n’Umushinga “Kataza rubyiruko”, aho muri iyi SACCO AKABANDO hagomba kwinjiramo miliyoni ijana na mirongo inane (180.000.000 frw) yo guha urubyiruko nk’inguzanyo idahenze ku nyungu y’i 9% ku mwaka. Uyu mushinga “Kataza rubyiruko” wafunguwe ku mugaragaro mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera ni umushinga ugenewe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ruri hagati y’imyaka 18 na 35 ariko cyane cyane abakobwa, ukaba ufite intego nyamukuru enye (4 ) zirimo: Kongera no guhanga imirimo mishya; Ubuhinzi; Ubukerarugendo no kwakira…
Rutahizamu Alexander Isak yashimangiye ko atazongera gukinira Newcastle United ayishinja kwica amasezerano bagiranye, avuga ko icyizere hagati ye n’iyi kipe cyamaze kuyoyoka, mu gihe iyi kipe yo igaragaza ko akiri umukinnyi uyifitiye amasezerano kandi yiteguye kumwakira ubwo azaba agarutse mu bandi. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, uyu mukinnyi yagize ati “Maze igihe naracecetse, mu gihe abandi bari kuvuga. Uko guceceka kwatumye buri wese agira ijambo nyamara hari n’abatazi ibyo twemeranyije mu gikari.” Yakomeje agira ati “Ukuri ni uko amasezerano yakozwe kandi hashize igihe kinini ikipe izi uruhande rwanjye. Rero kwica amasezerano n’icyizere kiratakara bityo umubano ntabwo wakomeza.” Ku rundi…
