Author: SETORA Janvier

Uyu mugabo witwa MANIRAGABA Innocent uzwi ku izina rya Mayira, wayoboraga umudugudu wa Gashangiro; Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ari mu maboko atari aye nyuma yo gufungisha umukozi we witwa Nsabimana amuziza inzoga yamucururizaga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “Magwingi.” Amakuru Karibumedia.rw ikesha abantu bitandukanye, barimo n’abamotari kuko izo nzoga zatwarwaga kuri moto ngo ni uko uyu Nsabimana na Hagumimana Sibo bari abakozi ba Maniragaba Innocent bita ‘Mayira’ noneho nk’uko bigenda no ku bandi benga inzoga zitujuje ubuziranenge zikamenwa na Magwingi ya Maniragaba Innocent bita Mayira yaramenwe ariko abakozi be aribo Nsabimana na Hagumimana Sibo bakaza kuzishyuzwa. Ubwo Umunyamakuru…

Read More

Mu nteko y’abaturage b’umurenge Rugarama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/03/2026, havugiwemo byinshi biri inmo : Kwishyura ubwisungane munkwivuza nta guseta ibirenge; Kubungabunga umutekano; Kugira isuku; Kurwanya ubujura n’ibindi . Muri iyi nteko rusange yitabiriwe n’abaturage benshi harimo n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu karere ka Burera, SUPT GAKARA Viateur MUNYURASI washimiye abaturage uburyo bibungabungira umutekano maze abasaba kwirinda ibinyobwa bidafite ubuziranenge n’ubujura. Yagize ati: “Mu murenge wa Rugarama muri abakozi kandi mureza cyane ariko kandi mugira n’abasinzi. Ndabasaba gukomeza kwibungabungira umutekano mwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mugaragaza ababikora ndetse mukamagana cyangwa mukavuga n’abiba amatungo y’abaturage nk’uko…

Read More

Kuri uyu wa kane tariki ya 12/02/2026, byari amashiraniro hagati y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare n’abaregwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare ku bufatanyacyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro (Imbunda). Ni urubanza N° 00584/2025/CM/NYMB rwaburanishirijwe kandi runasomererwa mu ruhame ku wa 19/12/2025 mu centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga aho Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwahamije icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bujura bwitwaje Intwaro aho abasirikare2, aribo: Pte Hatangimana Théoneste na Pte Hirwa Augustin baregwa hamwe n’abasibivili2, aribo: Habyarimana Jean Claude na Ntabareshya Janvier alias Silibone bita n’ubundi Nzogirosha, baregwa kwiba Umutoniwase Julienne na Manishimwe ibintu bitandukanye birimo: Amatelefoni4; Radiyo n’amafaranga. Nyuma…

Read More

 Umugabo witwa NIZEYIMANA Jean Damascène kuri ubu, benshi bita “Seribasaza” utuye mu kagari ka Cyabagarura; Umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze avuga ko nubwo yafunzwe imyaka myinshi arengana, ubu ngo araharanira kwiyubaka nubwo agana mu izabukuru. Ni umugabo wakatiwe n’urukiko rwibanze rwa Busogo igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri(2) ariko yajyanwa muri Gereza (Igororero) ya Musanze agafungurwa amazemo imyaka igera kuri makumyabiri n’ibiri(22) kubera impamvu ngo nawe ubwe atazi dore ko yafunzwe afite imyaka cumi n’umunani(18) agafungurwa afite mirongo ine(40) nk’uko Karibumedia.rw yabibatangarije mu nkuru iheruka. Aganira na none na Karibumedia.rw, NIZEYIMANA J.Damascène yagize ati: “Nafunzwe mfite imyaka 18 nzira icyaha…

Read More

Abashyitsi barimo Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr.Nsengiyumva Justin bari i Butaro muri “University of Global Health Equity”, izwi nka UGHE mu magambo y’impine, ahari kubera ibirori byo kwizihiza imyaka 10 iyi kaminuza imaze mu Rwanda. Ni ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva; Madamu Jeannette Kagame; Umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Yong Kim; Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph; Minisitiri w’Ubuzima; Dr Sabin Nsanzimana n’abandi. Muri ibi birori kandi abanyeshuri 78 barahawe impamyabumenyi. harimo abaganga (Medical doctors) mirongo itatu (30) basoje amasomo bari bamazemo imyaka irenga itandatu. Aba banyeshuri 78 nibo mfura za UGHE (University Global…

Read More

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari uteganijwe kuya 01 Gashantare 2026, mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 24/01/2026, habereye igitaramo  cyateguwe na KARISIMBI EVENTS kubufatanye n’Akarere ka Musanze  cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, bahagarariwe n’ingabo, abahanzi n’abaturage benshi biganjemo urubyiruko. Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zivuga ubutwari n’ibigwi by’Ingabo z’igihugu zari iza RPF Inkotanyi ubwo zabohoraga igihugu bigizwemo uruhari na KARISIMBI EVENTS yafatanyijemo n’Akarere ka Musanze, hakubakwa ubumwe bw’abanyarwanda none igihugu kikaba gitemba amata n’ubuki mu iterambere rirambye. Mu gufungura iki gitaramo ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze impamvu z’iki gitaramo n’icyo ubutwari bw’Ingabo z’gihugu aricyo, bityo…

Read More

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze biyemeje kurandura ubukene cyane cyane kwita ku batishoboye bubakirwa aho gutura heza n’ubwiherero bwiza kandi byose bijyanye n’igihe kugira ngo Musanze nk’Umujyi wunganira Umujyi wa Kigali ukomeze kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rirambye. Ni imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, aho aba bafatanyabikorwa biyemeje imbere y’ubuyobozi bw’akarere gufatanya mu kurwanya ubukene, gukomeza kurimbisha Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo hubakwa inyubako zigezweho (Zigeretse) mu rwego rwo kubungabunga ubutaka. Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi w’akarere Nsengimana Claudien, yavuze ko iyi nama yari igamije kwisuzuma harebwa ibyagezweho no kubyishimira, hafatwa n’ingamba zo gukemura…

Read More

Mu rwego rwo guhoza umuturage ku isonga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abayobozi gutanga serivisi nziza ku baturage, aho yavuze ko Dosiye y’umuturage usaba serivisi runaka igomba kubonerwa igisubizo mu maguru mashya. Yagize ati: “Dosiye y’umuturage usaba ikintu runaka igomba gusubizwa bidatinze byibuze mu masaha arindwi (7) umuturage agasubizwa, yemererwa cyangwa yangirwa ibyo yasabye bitewe n’ikibazo cye.” Ibi, agaragiwe n’abayobizi b’uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru , Guverineri MUGABOWAGAHUNDE , yabivuguye mu kiganiro yagiranyre n’abanyamakuru kuri uyu wa 28/11/2025 ndetse hari n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi. Yunganiwe n’abayobozi b’uturere, Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasubije ibibazo…

Read More

Nyuma y’impaka ndende no kwijujuta kenshi kw’abagenzi bakoresha umuhanda Musanze_ Karwasa_ Gahunga_ Rugarama_ Kidaho_ Cyanika, Ubuyobozi bwa Jali Investment of Transport yahoze yitwa RFTC “Rwanda Federation of Transport Cooperative” bwashyizeho amabwiriza mashya ku bashoferi batwara imodoka zitwara abantu n’ibintu byabo n’abagenzi bagira icyo basabwa. Imyanzuro ikakaye yafatiwe abashoferi ba Jali Investment of Transport yatewe no kuba aba bashoferi batwaraga abagenzi bakishyuza amafaranga y’umurengera kuyagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, kizwi nka «Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA)». Nyuma y’ikiganiro “Umuti ukwiye” cyatambutse kuri Radiyo Musanze kuwa 21/11/2025, hari umuturage wahamagaye anenga imikorere ya Kampani itwara…

Read More

Nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko zimwe mu ndwara z’ibyorezo zaba ziterwa n’imibanire cyangwa guhura kw’abantu n’inyamaswa, hagiye gufatwa ingamba zo gukumira; Kurwanya no kuvura ibyo byorezo aho byabonetse bitaragira ingaruka zikomeye mu bantu. Ni gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyashyizweho n’ibihugu bitatu kizwi nka GVTC (Greater Virunga Transboundary Collaboration) mu ndimi z’amahanga, aho kizaba kirebana no kubungabunga icyanya cy’ amapariki ari ku mipaka y’ibihugu 3 aribyo u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’iki kigo Bwana RUZIGANDEKWE Fidèle. Yagize ati: “Twaje muri gahunda yo gutangiza umushinga ukomatanije w’ubuzima bw’abantu, amatungo n’inyamaswa z’inyagasozi.”…

Read More