Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Byari amashiraniro hagati y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare n’abaregwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare
Ubutabera

BURERA: Byari amashiraniro hagati y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare n’abaregwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare

SETORA JanvierBy SETORA JanvierFebruary 13, 2026Updated:February 13, 2026247 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuri uyu wa kane tariki ya 12/02/2026, byari amashiraniro hagati y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare n’abaregwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare ku bufatanyacyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro (Imbunda).

Ni urubanza N° 00584/2025/CM/NYMB rwaburanishirijwe kandi runasomererwa mu ruhame ku wa 19/12/2025 mu centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga aho Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwahamije icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bujura bwitwaje Intwaro aho abasirikare2, aribo: Pte Hatangimana Théoneste na Pte Hirwa Augustin baregwa hamwe n’abasibivili2, aribo: Habyarimana Jean Claude na Ntabareshya Janvier alias Silibone bita n’ubundi Nzogirosha, baregwa kwiba Umutoniwase Julienne na Manishimwe ibintu bitandukanye birimo: Amatelefoni4; Radiyo n’amafaranga.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza ryabaye mu ruhame kuwa 19/12/2025, ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko ngo bahawe ibihano bito kandi bigasubikwa mu gihe umwe mu basivili ariwe Ntabareshya Janvier nawe yajurijwe nuko atagabanirijwe ibihano kandi ngo yaremeye icyaha.

Mu iburanisha ry’urubanza, none ku wa 12/02/2026 mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare aho rwari rwimuriye icyicaro cyarwo aho icyaha cyakorewe (Mu centre ya Kanyirarebe), ruyobowe na Perezida w’iburanisha Lt Colonel Fanuel KALIBU, habanje gusomwa imyirondoro y’abaregwa no kwemeza ko ariyo noneho babazwa niba biteguye kuburana icyaha baregwa cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro (Imbunda), gihanishwa ingingo ya 170 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, maze basubiza bemera kuburana.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo n’Urukiko ngo bugaragaze impamvu zabujurije:

Buhagaririwe na Major UMUHIRE Triphonie yavuze ko ubushinjacyaha butishimiye icyemezo cy’urukiko rwa Gisirikare kuko ngo rwirengagije ibimenyetso byatanzwe kuri Habyarimana Jen Claude akagirwa umwere ndetse n’abahamijwe icyaha bagahabwa igihano gito cy’imyaka itanu(5) isubitsemo ibiri n’igice mu gihe cy’imyaka itatu (3ans).

Yagize ati: “Ubushinjacyaha bwajurijwe no kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko rwa Gisirikare kuko rwagize umwere HABYARIMANA Jean Claude kandi mu nyandiko mvugo ze (abazwa) yiyemereye ko yageze mu centre ya Kanyirarebe ahamagawe na Ntabareshya Janvier ngo bajye kwikorera Magendu zirafatwa n’abasirikare. Ikindi cyajurije ubushinjacyaha nuko abahamijwe icyaha bahawe igihano gito cy’imyaka5 igasubikwamo ibiri n’igice mu gihe cy’imyaka itatu. Aha urukiko rwa Gisirikare rwirengagije uburemere bw’icyaha n’ingaruka zaturutse ku cyaha ndetse hanirengagizwa ingingo ya 79 y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, kuba nta numwe mu baregwa wishyikirije ubutabera mu minsi6 bamaze batarafatwa kandi bakaba bataremeye icyaha mu buryo budashyidikanywaho.

Urukiko rw’ubujurire rwahaye umwanya abatangabuhamya barimo:

Umutoniwase Julienne wibwe maze arugaragariza abo yabonye aho yagize ati: “Banyinjirana mu kabare kanjye nabonye umusirikare wambaye Uniform (Impuzankano ya Gisirikare) witwa Hatangimana Théoneste ari kumwe na Ntabareshya Janvier alias Silibone banita “Nzogirosha”, ngira ubwoba nsohokera mu muryango w’inyuma kubera ndetse n’abari mu kabare bariruka, abashinjwa bantwara Radiyo; Amatelefoni4 n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000 frw).”

Ijambo ryahawe na none uwari mu kabare ka Umutoniwase Julienne witwa Sebutozi Adrien arahirira ibyo agiye kuvuga maze agira ati: “Hari saa mbiri hafi saa tatu z’ijoro, umusirikare ari kumwe na Ntabareshya Janvier badusanga mu kabare ka Julienne noneho kubera ubwoba twese twahise dusohoka ariko umusirikare akurikira Julienne wari wasohokeye mu muryango w’inyuma. Ibyakurikiyeho nuko yatubwiye ko bamwibye ibintu bitandukanye birimo n’amafaranga ibihumbi 60 ndetse ko na terefoni yanjye yari yanshangingiye bayitwaye.”

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha impamvu buvuga ko urukiko rwatanze igihano gito maze bugira buti: “Umucamanza yemerewe kugabanya ibihano ariko icyajurije ubushinjacyaha nuko byagabanijwe kandi bigasubikwamo. Bigaragara ko hasuzumwe igika kimwe gusa cy’ingingo ya79 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange hakirengagizwa ibindi bika bikurikiyeho.”

Umwanya wahariwe abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha maze:

Pte Hatangimana Théoneste agira ati: “Kuba ubushinjacyaha bwarajuriye ni Uburenganzira bwabwo ariko nkifuza ko ubwo bujurire bwateshwa agaciro kuko urukiko rwaciye urubanza rushingiye ku byo rwumvise mu batangabuhamya.”;

Pte Hirwa Augustin we Yagize ati: “Kuba urukiko rwarangabanirije ibihano rukanabisubikamo nuko rwabonaga ko ari ngombwa, bityo ngasaba ko Urukiko rwaziherera rugasuzuma izo mpamvu zagendeweho bujurira, bityo ubwo bujurire bw’ubushinjacyaha bugateshwa agaciro.”;

Habyarimana Jean Claude we Yagize ati: “Njyewe nageze ku Kanyirarebe ngiye kunywa ikigage kwa Izabayo ariko abasirikare bakaza kumbaza inzira ibageza kuri Pozisiyo.” Habajijwe Izabayo igihe HABYARIMANA Jean Claude yagereye iwe avuga ko ari saa munani z’amanywa kandi ubujura bwarakozwe saa tatu z’ijoro. Aha ni naho Urukiko rwabajije Habyarimana niba asanzwe atwara imizigo ndetse nicyo yari guhembwa abura igisubizo, dore ko yanavugaga ko ari Ntabareshya Janvier alias Silibone bita “Nzogiroshya” wamuhamagaye ngo bajye kwikorera Magendu;

Umwanya wahawe Ntabareshya Janvier nawe wajuriye asaba ko yagabanirizwa aganisha kukurekurwa kubera ko ngo nta mbunda atunze kandi ko afite n’abana bakeneye kurerwa no kwiga, cyane ko yemeye icyaha agasubiza n’ibyo yari yibye. Ibi ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi kuko uko kwemera kwabo ari bya nyirarureshwa kuko n’ubu bigaragara ko bataricuza icyaha bakoze kandi gifite ingaruka ku bagikorewe kikanduza n’isura y’Ingabo za RDF (Rwanda Defense Force) muri rusange.

Mu gusoza kandi Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha ngo butange icyifuzo cyabwo cya nyuma, maze Major UMUHIRE Triphonie waruhagarariye ubushinjacyaha agira ati: “Inyandiko mvugo z’abaregwa zose zakozwe mu buryo bukurikije amategeko, abasirikare2 bemeye kwishyura bafatanije na Ntabareshya Janvier kandi abasirikare ntibajuriye, bisobanuye ko bemeye icyaha n’ikimenyimenyi bishyuye ibyibwe bafatanije na Ntabareshya ndetse na Habyarimana Jean Claude mu nyandiko mvugo ye yo kuwa 09/9/2025 akaba yemera ko yari kumwe n’abasirikare ku Kanyirarebe nk’uko bishimangirwa n’Imvugo ya Manishimwe yo ku wa 29/09/2025, aho yavuze ko yabonye Habyarimana ari kumwe n’abasirikare2. Bityo, ibi byose bishimangira ko bose ari abafatanya cyaha ku cyaha cy’ubujura bakozwe (Kwibisha intwaro).”

Major UMUHIRE Trihonie yakomeje agira ati: “Ubushinjacyaha burasaba Urukiko kwakira ubujurire bwabwo no kwemeza ko bufite ishingiro no kwemeza ko Pte Hatangimana Théoneste; Pte Hirwa Augustin; Civile Habyarimana Jean Claude na Civile Ntabareshya Janvier alias Silibone banita “Nzogiroshya” bahamwa n’icyaha, bagahanishwa igifungo cy’imyaka20 buri wese n’ihazabu ya miliyoni zirindwi (7.000.000 frw) kuri buri wese. Ubushinjacyaha kandi burasaba Urukiko ko mbere y’isomwa ry’uru rubanza bwazashyira muri système inyandiko zo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, zivuga ku myitwarire y’aba basivili (Background) kuko bafatwa nk’IBIHAZI aho batuye.

Ubushinjacyaha burahamya ko ibi bihano biramutse bitanzwe byarushaho kuba byiza kuko byatanga isomo muri rubanda.

Urubanza rwapfundikiwe Ku isaha ya saa munani z’amanywa, ababuranyi bose bamanyeshwa ko ruzasomwa mu ruhame ku wa 27/02/2026 aho rwaburanishirijwe hazwi nko ku Kanyirarebe. Aha Perezida w’iburanisha Lt Colonel Fanuel KALIBU yatanze ubutumwa ku bari aho, abasaba kujya birinda kwishora mu byaha bibakururira ibihano byo gufungwa kuko bibagiraho ingaruka zo gusubira inyuma mu iterambere ryabo n’imiryango yabo.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

BUGARAMA: Gitifu w’Umurenge afunze azira gutangiza icyumweru cyo kwibuka igihe kitaragera.

April 14, 2026

NYABIHU: Agashya mu rukiko, inzitizi mu rubanza yemewe urubanza rwamaze kuburanishwa mu mizi mu gihe cy’amasaha atatu

April 10, 2026

Isomwa ry’Urubanza rwa Bishop Dr.MUGISHA Mugiraneza Samuel

April 8, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.