Umugabo witwa NIZEYIMANA Jean Damascène kuri ubu, benshi bita “Seribasaza” utuye mu kagari ka Cyabagarura; Umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze avuga ko nubwo yafunzwe imyaka myinshi arengana, ubu ngo araharanira kwiyubaka nubwo agana mu izabukuru.

Ni umugabo wakatiwe n’urukiko rwibanze rwa Busogo igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri(2) ariko yajyanwa muri Gereza (Igororero) ya Musanze agafungurwa amazemo imyaka igera kuri makumyabiri n’ibiri(22) kubera impamvu ngo nawe ubwe atazi dore ko yafunzwe afite imyaka cumi n’umunani(18) agafungurwa afite mirongo ine(40) nk’uko Karibumedia.rw yabibatangarije mu nkuru iheruka.
Aganira na none na Karibumedia.rw, NIZEYIMANA J.Damascène yagize ati: “Nafunzwe mfite imyaka 18 nzira icyaha cy’ibiterasoni, nkatiwe n’urukiko rwibanze rwa Busogo ngomba gufungwa imyaka ibiri(2) muri Gereza (Igororero) ya Musanze, noneho nyirangije nsaba ko bandekura, ntibandekura ngo mfite indi Dosiye. Nyibajije ntibayimbwira noneho nkomeza gufungwa kugeza kuya 20/08/2024 kuko aribwo nafunguwe mbikesha ubuvugizi nakorewe n’Umunyamakuru wa Karibumedia.rw”.

NIZEYIMANA J.Damascène yakomeje avuga ko nubwo yafunguwe ashaje mu buzima buke bw’ubuzahare afite yakuye mu Igororero ngo aragerageza kwiyubaka ngo arebe ko imyaka yatakarije mu Igororero ntacyo yinjiza, arebe niba ntacyo yakwigezaho.
Yagize ati: “Kuba narafunzwe mfite imyaka 18 ngafungurwa mfite 40, birumvikana ko ntari mu cyiciro cy’urubyiruko rugifite imbaraga zo gukora ariko kubera ko nta kundi byari kugenda, nashatse umugore wo kumfasha kuva muri ako kaga akamenyereza n’ubuzima bwo hanze none ubu dufitanye umwana wo mu zabukuru, dore ko namuzanye banyita ‘Seribasaza’. Ubu ndagerageza nkajya gukora ikiyede n’umugore akajya guashakisha ibindi biraka, tugahuriza hamwe ngo turebe ko ubuzima bwakomeza.”
Abajijwe ku bijyanye n’ako karengane avuga yakorewe niba ntacyo ubuyobozi bwamufashije, NIZEYIMANA J.Damascène avuga ko ntacyo gusa ko afite umunyamategeko uri kumufasha ngo amuhuze n’inzego zakagombye kuba zaramuhaye ubutabera ariko ko nta kiragerwaho.
Ese abafungwa bagira burenganzira ki iyo bari mu bihano?
Ubwo yari i Rusizi kuwa 08/12/2025, Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR_ National Commission of Human Right), Murungi Providence yagize ati: “Gufungwa ntibikuraho Uburenganzira bwa muntu kuko kuba umuntu yagonganye n’amategeko agafungwa, ntibimwambura ubu muntu no gukomeza guharanira uburenganzira bwe kuko abakora mu nzego zibashinzwe na bo ni abantu bashobora guhutaza abagororwa. Iyo ufunze, uba uri mu maboko y’abafite imbaraga kuko haba Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, Polisi ibazana n’abandi haba hari impungenge ko hari uwakorerwa iyicarubozo agahabwa ibihano birengeje.”
Wakwibaza uti: “Ese kugira ngo afungwe imyaka atakatiwe n’Urukiko byatewe n’iki?
Nk’uko byasobanuwe n’Urukiko mu rubanza RP/MIN/007/04/TP/RUH; RP18602/R80/2003 na RMP 33525/S5/N.JB, rwaciye n’Urukiko rwisumbuye rwa Ruhengeri [Rwitwaga urwa mbere rw’iremezo rwa Ruhengeri], uyu NIZEYIMANA JDamascène yafunzwe by’agateganyo muri Gereza ya Ruhengeri ariryo Gororero rya Musanze uyu munsi, afungwa ku cyemezo cy’umushinjacyaha Nsabimana Jean Baptiste kizwi nka “Recquisition à fin d’emprisonnement” cyamusabiraga imyaka 20 y’igifungo ku cyaha cyo gusambanya umwana noneho abayobozi b’Igororero babifata nk’aho yakatiwe kandi urukiko rwaramugize umwere. Bityo, abayobozi b’Igororero babifata nk’igihano cy’igifungo cya kabiri, ubwo bafata iriya myaka 20 bongeraho 2 yose hamwe iba 22.

Amategeko y’u Rwanda ateganya iki?
Itegeko n•021/2022 ryo ku wa 29/09/2022, rigenga urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS_ Loi régissant le service Correctionnel du Rwanda) mu ngingo yaryo ya 6; 19;22 n’iya 31, agace kayo ka mbere aho zivuga mu buryo bukurikira: Mu ngingo ya 6, mu duce twayo aka 1 n’aka 5 tugira tuti: “Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, umukozi w’umwuga w’Urwego rw’Igorora afite inshingano zikurikira:
1° kwakira no gucungira umutekano umuntu ufunzwe kugeza afunguwe;
5° gushyira mu bikorwa gahunda zitegurira umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kirangirizwa mu igororero no gusubira mu muryango.
Ingingo ya 19, igira iti: “Umuntu yakirwa mu igororero iyo hari icyemezo cy’urukiko;
Icyemezo cy’urukiko kigomba kohererezwa ubuyobozi bw’igororero mu buryo bw’inyandiko.
Icyemezo cy’urukiko kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo cyandikwa mu gitabo cyabigenewe, hakagaragazwa impamvu zatumye umuntu afungwa, igihe igifungo kizamara, urukiko rwafashe icyemezo n’umunsi cyafatiweho. Icyemezo cy’urukiko kibikwa muri dosiye y’umuntu ushyizwe mu igororero mu buryo bw’inyandiko.”

Ingingo ya 22 igira iti: “Dosiye y’umuntu ufunzwe iba irimo ifoto ye, umwirondoro we uriho umukono cyangwa igikumwe, inyandiko y’imiterere y’ubuzima bwe, itariki yafungiweho n’itariki azafungurirwaho, kopi y’urubanza, umuntu yahisemo wamenyeshwa amakuru amwerekeye bibaye ngombwa, ibihano by’imyitwarire ye mu gihe afunzwe n’andi makuru ya ngombwa yasabwa n’ubuyobozi bw’igororero. Amakuru avugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo agomba kugirirwa ibanga kandi akagerwaho gusa n’abantu bafite inshingano z’umwuga zibemerera kuyageraho.
Buri muntu wese ufunzwe yemererwa guhabwa ayo makuru amwerekeyeho, igihe cyose ayifuje ndetse no guhabwa kopi yayo igihe arekuwe.”
Ingingo ya 31yo, agace kayo ka 1 kagira kati: “Ubuyobozi bw’igororero buha umuntu urekuwe
1° urupapuro rumufungura rugaragaza itariki yafungiweho n’iyo afunguriweho.”

Ni mu gihe itegeko n• 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko mu ngingo yaryo ya 50 ivuga abagize urutonde rw’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga harimo n’umuyobozi wa Gereza/ Igororero.
Igira iti: “Abahesha b’inkiko batari ab‘umwuga ni aba bakurikira:
1° Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu karere;
2° Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘ Umurenge;
3° Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;
4° abungirije abayobozi b’Ibiro by’Ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage;
5° umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry‘imanza;
6° Umuyobozi wa gereza;
7° abandi babihererwa ububasha n’itegeko.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahabwa ubwo bubasha bagishyirwa mu myanya y’akazi ibubahesha kandi bamaze kubirahirira, bakabutakaza igihe bayivuyeho.
Karibumedia.rw ivugana n’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Igorora, C/Supt Hillary Sengabo yavuze ko ntacyo abiziho ariko ko agiye kubikurikirana.

Yagize ati: “Icyo kibazo ntacyo nari nzi ariko kandi ibyo ntibyashoboka ko umuntu yarangiza igihano ngo akomeze gufungwa ariko niba muvuga ko byabayeho koko tugiye kubikurikirana kugira ngo niba aribyo uwahohotewe ahabwe ubutabera.”
Aha ni naho abantu bahera bibaza impamvu NIZEYIMANA Jean Damascène atarekuwe akirangiza igihano kandi abayobozi basaga 20 barasimburanye kuri Gereza/ Igororero rya Musanze kuva yafungwa mu 2003 kugeza kuwa 20/08/2024 barimo: Rugomwa Richard; Dougras Bayingana; John Bihingiro; Bujambe Yvan; Mugororotsi Prosper; Ntirushwamaboko François; Uwase Jénéviève; Iyaburunga Innocent; Murara John; Mugisha James! Muhizi Protais! Rudakubana Christophe; Zuba Camile; Karangwa Elie; Ngirinshuti Emmy; Mukarurangwa Dative; Uwera Estherie na SSP Francis Abakundimana ari nawe wamurekuye avuga ko abaye umwere. Ese Gereza/ Igororero rigira umuntu umwere gute? Cyangwa ni Urukiko rugira umuntu umwere? Karibumedia.rw izakomeza kubakurikiranira amaherezo y’ibya NIZEYIMANA Jean Damascène alias “SERIBASAZA.”


