Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Abaturage barakangurirwa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge
Politike

BURERA: Abaturage barakangurirwa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge

SETORA JanvierBy SETORA JanvierMarch 3, 2026Updated:March 9, 2026427 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link
0-3248x1440-0-0-{}-0-24#

Mu nteko y’abaturage b’umurenge Rugarama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/03/2026, havugiwemo byinshi biri inmo : Kwishyura ubwisungane munkwivuza nta guseta ibirenge; Kubungabunga umutekano; Kugira isuku; Kurwanya ubujura n’ibindi .

Muri iyi nteko rusange yitabiriwe n’abaturage benshi harimo n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu karere ka Burera, SUPT GAKARA Viateur MUNYURASI washimiye abaturage uburyo bibungabungira umutekano maze abasaba kwirinda ibinyobwa bidafite ubuziranenge n’ubujura.

Inteko y’abaturage

Yagize ati: “Mu murenge wa Rugarama muri abakozi kandi mureza cyane ariko kandi mugira n’abasinzi. Ndabasaba gukomeza kwibungabungira umutekano mwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mugaragaza ababikora ndetse mukamagana cyangwa mukavuga n’abiba amatungo y’abaturage nk’uko byagaragaye k’umucuruzi witwa Ndereyimana bita SEBU muri Nyarwondo wafashwe yabaze amatungo y’abaturage.”

SUPT GAKARA yakomeje atungira agatoki abakorera ahazwi nka Kongo haba inganda zenga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyangwa abakekwaho kuhacururiza Kanyanga.

Yagize ati: “Hari ahantu hazwi nko muri Kongo, ndimura icyicaro niyizire hano mu Rugarama, abo bantu mbafate kuko benga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse ngo wasanga hari n’abahanywera kanyanga ariko ikigenderewe si ukubafata ngo bafungwe ahubwo ni ukubigisha, ababikora bakabireka bagakora ibyo amategeko yemera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline yavuze byinshi birimo kwishyura ubwisungane munkwivuza nta guseta ibirenge; Kubungabunga umutekano; Kugira isuku; Kurwanya ubujura; Imirire mibi n’ibindi ariko yibanda cyane cyane ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge kuko hari byinshi byongerewe kuri Mituelle nk’ubuvuzi budasanzwe.

Yagize ati: “Ku buvuzi bwatangwaga nka serivisi ku muturage, hiyongeyeho Kubaga amavi; Gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo; Koza impyiko; Kuvura Kanseri; Kuyungurura amaraso (Dialyse); Kubaga umugongo; Kubaga ibice bikomeye hakoreshejwe inzira z’ikoranabuhanga n’ubuvuzi bwihariye.”

Meya MUKAMANA Soline yagarutse no ku kintu cyo kwirinda Ruswa n’ibifitanye isano nayo ahubwo asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kubayitanga n’abayihabwa.

MUKAMANA Solina, maire Burera

Yagize ati: “Baturage beza ba Rugarama mwirinde ubaka ruswa ngo aguhe serivisi wemerewe nta kiguzi, witanga ruswa kubyo wemererwa n’amategeko; Vuga abayitanga n’abayakira uzaba utanze umusanzu wawe mu kubaka igihugu. Hari abayita akantu; Ikiziriko; Umuti w’ikaramu; Agatsindagira dosiye n’andi mazina atandukanye ndetse turabizi ko hari n’abayobozi bima abaturage service bakababwira ko nta network, bamara kubaha akantu network ikaboneka.

Bamwe mu baturage bitabiriye iyi nteko y’abaturage barimo abakuru b’imidugudu bavuganye na Karibumedia.rw bayitangarije icyo bagiye gukora nk’ubukangurambaga ngo abaturage bishyure ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge.

Hategekimana Jean Claude ni umukuru w’umudugudu wa Muturirwa wagize ati: “Abaturage bakimara kumva ko kuri Mituelle bazajya bavura umigongo; Impyiko n’indwara zikomeye, biyemeje ko bagomba kwishyura nta kuzuyaza kandi ndabyizeye kuko n’ubundi umudugudu wanjye ni indashyukirwa muri gahunda zose za Leta.”

Mugenzi we uyobora umudugudu wa Sasa yagize ati: “Icyo nzi cyo abaturage barabyumva kandi bagomba no kubyumva kuko uhereye ubwo Mituelle yatangizwaga mu myaka 25 ishize, abaturage babonye ubwiza bwayo none bongeyeho no kuvura indwara zikomeye !! Bazabyumva kandi bazabikora.”

Inteko y’abaturage yashojwe abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo kandi ibyabajijwe byose byatangiwe ibisubizo n’ibitabonewe ibisubizo bikazakorerwa ubuvugizi.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge

August 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,080 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.