Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari uteganijwe kuya 01 Gashantare 2026, mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 24/01/2026, habereye igitaramo cyateguwe na KARISIMBI EVENTS kubufatanye n’Akarere ka Musanze cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, bahagarariwe n’ingabo, abahanzi n’abaturage benshi biganjemo urubyiruko.

Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zivuga ubutwari n’ibigwi by’Ingabo z’igihugu zari iza RPF Inkotanyi ubwo zabohoraga igihugu bigizwemo uruhari na KARISIMBI EVENTS yafatanyijemo n’Akarere ka Musanze, hakubakwa ubumwe bw’abanyarwanda none igihugu kikaba gitemba amata n’ubuki mu iterambere rirambye.
Mu gufungura iki gitaramo ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze impamvu z’iki gitaramo n’icyo ubutwari bw’Ingabo z’gihugu aricyo, bityo asaba abari bacyitabiriye, by’umwihariko urubyiruko kujya bibuka ubwo butwari bw’ingabo nk’inshingano zabo.

Yagize ati : “Akarere ka Musanze kazwiho igicumbi cy’ubutwari bw’ingabo zacu niyo mpamvu tugomba kwishima twitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari zacu uteganijwe kuya 01 Gashyantare 2026 kuko kwibuka ubutwari bw’Ingabo zacu ni inshingano cyane ko ari zo zatumye igihugu cyacu kiba intangarugero mu ruhando rw’amahanga, bityo tukaba tugomba gushimira Perezida Paul Kagame wari ku ruhembe rw’Ingabo zaharaniraga kubohora igihugu none kikaba gitemba amata n’ubuki Iyi ni nayo mpamvu tugomba kwishimira. pas de Kurinda Ibyo twagezeho mu karere kacu ka Musanze.”
Uwari uhagarariye ingabo muri iki gutaramo, lieutenant-colonel Pierre Claver Mazimpaka yavuze ko tariki 01/02 ya buri mwaka ari umunsi wo kwizihiza ubuntwari n’ibigwi by’ingabo z’u Rwanda zahoze ari iza FPR Inkotanyi zaranzwe no gukunda igihugu; Ubwitange; Indangagaciro no kugira ubumuntu.

Yagize ati : ” Kuva na kera, ubutwari bwarangwaga no gukunda igihugu no kucyagura. Ni no muri urwo rwego ingabo zari iza RPF Inkotanyi zagize ubutwari bwo kubohora igihugu cyari cyarimakaje amacakubiri, ahubwo hakabaho kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no gukosora imyumvire, hakimakazwa ‘Ndi umunyarwanda’ ari nayo mpamvu hashizweho n’umunsi w”intwari z’igihugu.”
Lieutenant Colonel Pierre Claver Mazimpaka yakomeje avuga n’icyo umunsi w’Intwari ari cyo: Yagize ati: “Umunsi w’Intwari ni umwanya wihariye wo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho, hashimangirwa inzira y’iterambere rirambye cyane ko ubu u Rwanda rwunze ubumwe, rushyigikira iterambere rirambye ari nayo mpamvu kuri uyu munsi hashimirwa abakoze neza bahabwa impeta n’imidari y’ishimwe Bityo nkaba nakangurira cyane cyane urubyiruko kugira umuco w’ubutwari no gusigasira ibyagezweho.
Uretse kuba ubutwari n’ibigwi by’Intwari z’u Rwanda byacishijwe mu mbyino n’indirimbo z’abahanzi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Senior Staff Sergent Producer SAMURA Macheli uzwi kurindi zina nka SMS hakurikiraho Sofia NZAYISENGA, Muyango bisozwa na Mariya Yohana hari n’ubundi butumwa bwatanzwe na Mariya Yohana ariko cyane cyane abugenera urubyiruko arusaba kugera ikirenge mu cy’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Yagize ati : “Kera nkiri mutoya nakundaga gukina umukino wo guhererekanya agati n’abandi bana ari nako n’Inkotanyi zagahererekanije nanjye ndimo mu kubohora igihugu none dore ndashaje ariko ka gati kabaye inkoni yo kwicumba. Niyo mpamvu nakwisabira urubyiruko kuzagera ikirenge mu cy’Inkotanyi.”

Nk’uko byavuzwe n’uwari ahagarariye ingabo ngo impeta z’ubutwari zirimo ibyiciro bitandukanye harimo impeta yo kubohora igihugu, iyo kurwanya Jenoside; Iy’ubucuti (Igihango) ; Iy’icyubahiro n’iy’umuhigo (Indashyikirwa) ; Iy’umuco (Indangamirwa) n’iy’ubwitange (Ubutwari).
Dore Andi mafoto yaranze uyu muhango:


Yanditswe na SETORA Janvier.

