
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwita k’urubyiruko mu biruhuko mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza.
Iyi gahunda yo kwita k’Urubyiruko mu Biruhuko yashyiriweho abanyeshuri bari mu biruhuko kugira ngo ibafashe kwiga indangagaciro z’umuco nyarwanda, kugira imyitwarire myiza, gukora imyitozo ngororamubiri ndetse n’ibindi bikorwa bibafitiye akamaro .
Mu gutangiza gahunda yo kwita k’Urubyiruko mu Biruhuko, urubyiruko rwagaragaje impano zarwo binyuze mu myidagaduro, aho abana berekanye ibyo bashoboye birimo kubyina imbyino gakondo; Karaté; Kung-fu; Imivugo; Kuririmba ndetse no kwerekana imideri.

Bamwe mu Rubyiruko bagaraje impano zabo mu mideli
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye urubyiruko kwitabira iyi gahunda kuko ari rwo igenewe, anashishikariza ababyeyi kohereza abana babo kuri site zabateguriwe kugira ngo bige kandi banidagadure.
Yagize ati: “Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye. U Rwanda rukeneye urubyiruko rufite imyitwarire myiza; Ubuzima bwiza; Urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge; Urubyiruko rw’abakobwa ruzira inda zitateganyijwe; Urubyiruko ruzira ubuzererezi n’izindi ngeso mbi zose.”

Yakomeje agira ati: “Gahunda yo kwita k’urubyiruko mu biruhuko igamije no gukomeza kubatoza umuco wo gukunda Igihugu, ni muri urwo rwego hateguwe ibiganiro bitandukanye bizibanda ku muco; Amateka n’indangagaciro z’abanyarwanda; Umurimo n’umuco wo kwizigamira; Ubuzima bw’imyororokere; Ubuzima bwo mu mutwe; Kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu; Uburenganzira bw’umwana; Imyumvire imwe mu kwirinda ibintu byose byakwangiza ubuzima bwarwo.”
Meya kandi yasabye ababyeyi kujya bohereza abana babo kuri site zabateguriwe kugira ngo bitabire iyi gahunda kuko izabafasha kwirinda ubuzererezi. Yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba kumenya ko ari rwo Rwanda rw’ejo kandi ko ari rwo rutegerejwemo abayobozi; Abashoramari; Abikora; Abacuruzi n’abandi bazateza imbere ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye iyi gahunda bavuga ko bishimiye ubyo abana babo bagiye kwitabwaho kandi ko na bo bagiye gushyiramo imbaraga bakajya babohereza kuri site zateguwe kugira ngo bige.
Uwitwa Mushimiyimana Dorcas, utuye mu Kagari ka Ruhengeri; Umudugudu wa Buhoro, yagize ati: “Icyo tugiye gukora nk’ababyeyi ni ugufasha abana bacu kwitabira iyi gahunda yo kwita k’urubyiruko mu Biruhuko. Tuzabohereza dukurikije ibyiciro by’imyaka yabo nk’uko twabisobanuriwe.”

Mushimiyimana Dorcas, umwe mu babyeyi bitabiriye gahunda y’urubyiruko mu biruhuko yiyemeje kuzohereza abana kuri site zabateguriwe
Yakomeje agira ati: “Bazigamo indangagaciro z’umunyarwanda; Ikinyabupfura; Karate; Ubuhanzi ndetse banakine bakore imyitozo ngororamubiri. Twizeye ko ibi bizatanga umusaruro kuri twe nk’ababyeyi ndetse no ku gihugu muri rusange.”
Gahunda yo kwita k’urubyiruko mu biruhuko ni gahunda ngarukamwaka igamije kubungabunga ubuzima bw’urubyiruko; Kururinda imico mibi; Ibiyobyabwenge n’ubuzererezi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2026 iragira iti: “Imyitwarire myiza, ubuzima bwiza.”



Yanditswe na TUYISHIME Olive
