Mu rwego rwo guhoza umuturage ku isonga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abayobozi gutanga serivisi nziza ku baturage, aho yavuze ko Dosiye y’umuturage usaba serivisi runaka igomba kubonerwa igisubizo mu maguru mashya.
Yagize ati: “Dosiye y’umuturage usaba ikintu runaka igomba gusubizwa bidatinze byibuze mu masaha arindwi (7) umuturage agasubizwa, yemererwa cyangwa yangirwa ibyo yasabye bitewe n’ikibazo cye.”

Ibi, agaragiwe n’abayobizi b’uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru , Guverineri MUGABOWAGAHUNDE , yabivuguye mu kiganiro yagiranyre n’abanyamakuru kuri uyu wa 28/11/2025 ndetse hari n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi.
Yunganiwe n’abayobozi b’uturere, Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasubije ibibazo yabajijwe n’abanyamakuru maze ku bwunganizi Meya w’Akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien yagize ibyo asubiza, ibireba Burera bisubizwa na Meya MUKAMANA Soline; Rulindo bisubizwa na Meya MUKANYIRIGIRA Judith; Gicumbi bisubizwa na Meya NZABONIMPA Emmanuel mu gihe ibireba Gakenke byatangiwe ibisubizo na Meya MUKANDAYISENGA Vestine.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace NGIRABAKUNZI yavuze ku bibazo by’umutekano birimo kwirinda impanuka, kurwanya ubujura n’ibindi byaha byahungabanya umutekano mu gihe Umuyobozi wa RIB muri iyi ntara Beline Mukamana yasabye abanyamakuru ko bagira uruhare mu gushishikariza abaturage bafitanye ibibazo kuyoboka inzira y’ubuhuza (Médiation) mu manza z’imbonezamubano cyangwa se Plea_ bargaining mu manza z’inshinjabyaha ngo kuko ari Politiki ya Leta, aho yavuze ko muri uyu mwaka RIB mu ntara y’Amajyaruguru yakemuye amadosiye 131 biciye mu nzira y’ubuhuza (Plea_ bargaining).

Yagize ati: “Muri uyu mwaka, RIB twahawe inshingano yo gukora ubuhuza ku byaha bitarengeje igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu(5) ariko hatarimo icyaha cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho ubu Dosiye zigeze ku ijana na mirongo itatu n’imwe (131) mu ntara y’Amsjyaruguru zakemuwe zitagiye muri Parike mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’imanza mu nkiko n’ubucucike mu magororero cyane ko ari Politiki ya Leta. Bityo, tukaba dusaba abanyamakuru ko icyo kintu cy’ubuhuza mwajya mukigiramo uruhare mushishikariza abaturage kugana iyo nzira kuko byongera imibanire myiza hagati y’abantu n’imiryango.”
Ku bijyanye n’abaturage bubaka mu kajagari, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu gushishikariza abaturage kwirinda kubaka mu kajagari.
Yagize ati: “Kubaka mu kajagari ntibyemewe niyo mpamvu tubasaba nk’abanyamakuru ko namwe mwajya mugira uruhare mu gakangurira abaturage kwirinda kubaka nta bya ngombwa kuko iyo bubatse mu buryo bw’akajagari babihomberamo igihe basenyewe kandi bakagombye kubanza gusaba ibya ngombwa kubabishinzwe kugira ngo harebwe niba aho bashaka kubaka haragenewe icyo gikorwa koko.”

Inama (Press Conference) yashojwe Guverineri Intara y’Amajyaruguru ashimira abanyamakuru uburyo bayitabiriye n’ibibazo babajije ndetse anashimiira inzego zose zari zihari, bityo asoza abifuriza kuzasoza neza umwaka wa 2025 kandi anabifuriza kuzatangira neza uwa 2026.

