Author: Pasteur Alphonse HABYARIMANA

Muri Matayo 14:8-11 hagira hati: “[8]Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe”; [9]Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw’indahiro yarahiriye imbere y’abasangiraga na we; [10]atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana; [11]Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina”. A. NTUGATWARWE N’AMAHAME Y’IDINI NGO NI UKO ARI IRYO SO NA NYOKO BASENGERAMO. Hari abantu banze kuva mu kubandwa; Mu guterekera; Mu madini ya gakondo ndetse n’andi ya gishiyani, aho amenshi yemera imikorere y’abazimu; Abapfumu n’abarozi, itangwa ry’ibitambo by’amaraso n’ibindi bibi kandi biteye ubwoba. Uzasanga akenshi muri iyo miryango…

Read More

Muri Matayo 14:8-11 hagira hati: “[8]Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe” ; [9]Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw’indahiro yarahiriye imbere y’abasangiraga na we; [10]atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana; [11]Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina.  Ese birakwiye ko indahiro cyangwa amategeko byashyirwaho bigamije guca abantu ibihanga? Ese hagize ucibwa igihanga kandi arengana nka Yohani, uwabikoze nta kwicuza gukomeye agira? Abantu bakunda kuvuga ngo njyewe, njyewe, njyewe, njyewe…. sinakora ibi cyangwa nkora gutya na gutya ni abanyamahame. Ariko amahame yabo iyo atajyana n’ibyo ijambo…

Read More

Muri Matayo 13:27-30 hagira hati: [27]Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’  [28]Ati: ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’  [29]Na we ati: ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n’amasaka; [30]mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye”. Kubona umuntu ubaho adafite undi muntu umurwanya; Umutobera; Umwangira ubusa ntabwo bipfa koroha. Mu rugo ushobora kuba ufite mukaso ukumereye nabi; Ushobora kuba ufite umuvandimwe kuri so cyangwa…

Read More

Muri Matayo 11:28 hagira hati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura”. Muri iyi si harimo ibintu bicangacanze byiza kuri bamwe, bikaba bibi ku bandi. Bamwe baratunze abandi barakennye; Hari abarwaye abandi bakaba bataraga; Hari abafunze abandi bidegembya; Hari abashonje abandi barahaze; Hari abafite akazi abandi bakaba abashomeri; Hari abize abandi ntibize; Hari ababyibushye abandi barananutse… Umuntu ahirwa mu gice kimwe ariko agakubitirwa mu kindi. Ubuzima ni hasi hejuru kandi ni gatebe gatoki. Ku bantu batihangana imvura igwa barikumwe n’abandi bakavuga ko bari kunyagirwa bonyine, izuba ryava bakumva nibo riri kwica bonyine. Abantu benshi bahora mu bibazo; Bahorana igishyika, banezerwa gake.…

Read More